Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyamagabe:Ingimbi ikijijinganywaho ku myaka iracyekwaho gusambanya abana babiri

Ingimbi bivugwa ko ifite imyaka 13 y’amavuko ifungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Gasaka mu karere ka Nyamagabe icyekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa.

Uyu muhungu ubarizwa mu murenge wa Kamegeri muri aka Karere,yatawe muri yombi bikimara kumenyekana ko yaba yakoreye ibyamfurambi abo bana.

Abaturage batuye aho iyo sanganya yabereye,bakimara kumenya amakuru ko yaba yasambanyije aba bana, bihutiye gutabaza inzego zishinzwe umutekano maze ziba zimutwaye kumucumbikira mu gihe hagikorwa iperereza.

Dative Mwibonere,Umunyamabanga w’uyu murenge wa Kamegeri,yemeza aya makuru ko bakibona ko aba bana bashobora kuba basambanyijwe,bihutiye kubatwara kwa muganga ngo bakurikiranwe mu maguru mashya.

Byumvikane ko nyiri ugucyekwaho bahise bamushyikiriza Polisi,gusa avuga ko imyaka ye ikijijinganywaho kuko bamwe bavuga ko afite 13,abandi bakavuga ko yaba ari 11 kuko ariyo yagaragaye kuri mutuelle ye.

Yagize ati"Abaturanyi bavuga ko uwo muhungu yaba afite imyaka 13, ariko turebye kuri mituweli ye dusanga banditse ko afite imyaka 11. Abo bana b’abakobwa bikwekwa ko yasambanyije umwe afite imyaka itandatu undi afite irindwi”.

Amakuru yakomeje gutangwa ngo ni uko aba bana b’abakobwa bajyanywe mu bitaro bya Kigeme bakitabwaho bahabwa imiti, byanzurwa ko bagomba gutaha bakayinywera mu rugo ariko bakajya bagaruka kugirango bakorerwe isuzuma.

Kugeza ubu ntabwo ingingo yahana uyu muhungu iragaragazwa iki cyaha kiramutse kimuhamye kuko hagishakishwa icyemezo cye cy’amavuko dore ko ngo bisaba gushakirwa mu karere ka Huye kuko ariho akomoka.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 7/07/2017 saa 16:54

UWOMWANA ARARENGANGA KUKO AFITE IMYAKAMIKE NUKUMUKOSOZA AGASHARI. MURAKOZE' NI UWIJURUFABRICE.
Kanda hano umusubize

Umuco wacu - 7/07/2017 saa 06:08

Wapi ibi ntibibaho nonese ko bikiniraga ibyabana harutarabikinnye? ahubwo ubu mwese muba mufunze rero ngaho mwirege mwemere icyaha muzagabanyirizwa ibihano. utarakinnye ibyabana amutere ibuye
Kanda hano umusubize

- 7/07/2017 saa 04:09

umwana wimwaka 11 nimuto gufugwa ntibishoboka ahubwo ajyanywa mukigo ngororamuco birakabije pe!Nyamagabe babaye bate koko
Kanda hano umusubize

- 7/07/2017 saa 04:08

umwana wimwaka 11 nimuto gufugwa ntibishoboka ahubwo ajyanywa mukigo ngororamuco birakabije pe!Nyamagabe babaye bate koko
Kanda hano umusubize

venuste - 7/07/2017 saa 02:33

Ukobiri kose weho uvugangobakunda gufunga ushoborakuba uri ingaragu imvune z'umwana ntazo uzi.
Kanda hano umusubize

Iradukunda Hosea - 7/07/2017 saa 06:43

Arikose Ko Atabafashe ku ngufu Ko Nabo babishakaga Bakaba baragize ibyago bakabafata bamuretse???
Kanda hano umusubize

- 6/07/2017 saa 18:41

ariko namwe mukundagufunga umwana wimyaka 11 nimugakubyze ibintu bikiniraga ibyabana murimwe c ninde utarabikinnye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X