Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

RURA yatangaje ibiciro bishya bya Essence ba mazutu

Mu gihe bimenyerewe ko mu Rwanda hari igihe haba ihindagurika ry’ibiciro ariko ntibigire icyo bihungabanyaho ku mikorere ya buri munsi,RURA yongeye gutangaza ko hagiyeho ibiciro bishya uri essence na mazutu.


Urwego ngenzuramikorere (RURA), ruramenyesha abantu bose ko guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Nyakanga 2017, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyagabanutse.

Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa 5 Nyakanga 2017, riragira riti " Igiciro cya Essence i Kigali ntikigomba kurenza 969 frw kuri litiro. Icya Mazutu ntikigomba kurenza 935Frw kuri Litiro".

Essence yavuye ku 1022Frw ijya kuri 964Frw kuri litiro, mazutu iva ku 958frw ijya kuri 935Frw kuri litiro.

Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa 5 Nyakanga 2017, riragira riti " Igiciro cya Essence i Kigali ntikigomba kurenza 969 frw kuri litiro. Icya Mazutu ntikigomba kurenza 935Frw kuri Litiro".

Essence yavuye ku 1022Frw ijya kuri 964Frw kuri litiro, mazutu iva ku 958frw ijya kuri 935Frw kuri litiro. Iri tangazo kandi rivuga ko iri manuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori nta ngaruka riri bugire ku biciro byo gutwara abagenzi (Public Transport Fares).

JPEG - 37.5 kb
Itangazo ryasohowe na RURA


Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

shema - 8/07/2017 saa 03:59

kuki mwamanuye petrol prices nti muhindure transports prices kubagenzi !! wait turabimenyesha Muzee wacu kuko ntibyumvikana kabisa!!!Njye mbona rwose Sometimes Rura ikora ibintu birimo urujijo
Kanda hano umusubize

Mibuko - 7/07/2017 saa 13:25

Patrick Nyirishema Maj.
Kanda hano umusubize

jimmy - 7/07/2017 saa 12:06

ndabikunz cyane.gs bus ikwiye gusubira kuri 150 cyangwa i100. ubu bus isigay ihenze cyand kuvya nyabugogo werekeza mu mujyi
Kanda hano umusubize

KAGORORA Thomson - 7/07/2017 saa 07:44

Iyi ni inkuru nziza ku bantu bafite imodoka.Ariko mumenye ko mu myaka iri imbere,ESSENCE izata agaciro kuko nta hantu izaba ikoreshwa kubera Technology. Hali umuhanga wo muli IRAN wavumbuye ubuhanga bita MAGRAV bugiye guhindura isi. Iyo Technology,izatuma imodoka,indege,etc...zitazongera kukoresha amavuta. Zizagenda nk'isi,ukwezi,inyenyeri (gravitational force).Ikibazo nuko Technology ijyana isi yacu ahantu habi kuko bayikoresha mu gukora intwaro zo kurimbura iyi si. Cyokora imana icungira hafi cyane Abarusiya n'Abanyamerika bashaka kurwana.Aho kugirango bazarimbure iyi si yacu baramutse barwanye,imana izatwika intwaro zabo (Zaburi 46:9),yice kandi yice n'abantu bose barwana (Matayo 26:520,kimwe n'abantu bose bakora ibyo imana itubuza (abajura,abasambanyi,abicanyi,etc...).Ibyo bizaba ku munsi w'imperuka uri hafi.
Kanda hano umusubize

Narumiwe - 7/07/2017 saa 05:08

Nonese kuki iyo ibiciro bihindutse, RURA itagabanya ibiciro bya transport. Ese ya Internet bavugaga muri bus zikora muri Kigali rwagati zituma baduca 30, 40frw irihe? Ese ibyo biceri babikuyeho? RURA, haracyari byinshi byo gukosora nuburyo izi tap&go zikora.
Kanda hano umusubize

shema - 7/07/2017 saa 06:04

Ukoze hasi unyibutsa ibuye kabisa! Mu myaka ishize hazamutse ibiciro batanga nimpamvu za Internet ariko yakoze igihe gito(nkamezi atatu) gusa !! Kuki batagabany aibiciro iba kuduha servise ya internet twishyurira buri rugendo byarabananiye?
Kanda hano umusubize

gasore - 7/07/2017 saa 04:22

None kuki mu nkuru mwakigize 964?
Kanda hano umusubize

- 7/07/2017 saa 02:39

umunthu ashaka kuba umwe gihugu murwanda avuye hanze uko yaba rikose ariko arumusivile yakoriki,
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X