Monaco cosmetics

Arusha: ONU irishyuzwa umunyarwanda waburiwe irengero

Umuryango w’umunyarwanda Jean Chrysostome Ntirugiribambe waburiwe irengero mu 2015 I Nairobi mu Kenya urasaba umuryango w’abibumbye ONU gutanga ibisobanuro bihagije ku ibura rye biciye mu rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorara I Arusha.

Uwo muryango urikumwe n’umwunganizi wawu mu mategeko uvuga ko TPIR yari ikwiye kubazwa iby’uyu munyarwanda kuko yari umukozi wa TPIR ahagarariye ONU.

Uwo muryango ukomeza uvuga ko TPIR yemeye ko yabonye rwo rwandiko rw’umuryango wa Ntirugiribambe wahoze ari umwe mu bakurikiranaga imanza z’abasirikare bavugwaho Jenoside mu manza z’abasirikare.

JPEG - 8.2 kb
Ntirugiribambe Jean Chrisostome waburiwe irengero

Umushinjacyaha muri uru rukiko ukomoka mu gihugu cya Canada atangaza ariwe wagejeje mu rukiko icyifuzo cy’umuryango wa Ntirugiribambe.

Ibi bije nyuma y’imyaka ibiri uyu mugabo wahoze ari umusirikare kw’ipete rya Capitaine mu gisirikare cy’U Rwanda cya kera anyerejwe n’abantu batamenyekanye aho yari I Nairobi muri Kenya.

Mu manza zaburanishijwe na TPIR I Arusha, Ntirugiribambe yari umushakashatsi muri uru rukiko ku ruhande rw’abashinjwa ibyahaa bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Yabaye kandi mu manza zitandukanye, atanga ubuhamya ku basirikare batari bake baburanijwe n’urwo rukiko.

Uyu mugabo mbere ari mu batumye abasirikare batari bake bari bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside barekurwa abandi bagahamywa ibyaha bagahabwa ibihano n’urwo rukiko kubera ibyaha yashinjwaga.

Iyo baruwa ivuga ko amategeko y’urukiko ari nayo MICT yayisimbuye agenderaho akingira abantu nkabo.

Umushinjacyaha John Philpot, wahoze aburanira bamwe mu bashinjwa ibyaha bya Jenoside muri TPIR avuga ko ku makuru afite, uwo mugabo Ntirugiribambe ashobora kuba akiriho, ariko akaba yarakorewe iyicarubozo akaba yaravunaguwe amagufa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mahoro jack - 10/07/2017 saa 05:54

@Zamani: ku mamiliyoni y'abanyarwanda yatikiye azira ubuhezanguni na ideologie y'urwango aba nibo bonyine wamenye amatariki bapfiriyeho? Ubwo buhamya bagiye badatanze niba barabugusigiye uzabujyane mu nkiko kuko zo ntaho zagiye. Ahubwo nge ikibazo mfite ni iki: kuki mutabaza uwo John Philpot wemeza ko uwabuze akiriho ariko akaba yaragiriwe nabi, ubwo ntazi aho ari n'abamufite?
Kanda hano umusubize

gerardo - 8/07/2017 saa 15:06

nashakishw vyanka vyakunda.
Kanda hano umusubize

uwimana issa - 9/07/2017 saa 19:28

turabshimir
Kanda hano umusubize

uwimana issa - 9/07/2017 saa 19:28

turabshimir
Kanda hano umusubize

tity2015 - 7/07/2017 saa 10:28

Ah oui? Ubu u Rwanda kuki rwacecetse iyi myaka yose?famille c yo? Aya n.amayobera atari amatagatifu.
Kanda hano umusubize

ZAMANI Bernard - 7/07/2017 saa 06:57

Nibyo,UN ikwiye gushakisha uyu mugabo.Ariko abanyarwanda bamaze kugirirwa nabi mu mahanga,ni benshi cyane.Abenshi barishwe.Twavuga nka minister Seth Sendashonga,Colonel Lizinde Theoneste,Colonel Patrick Karegeya,CEO Turatsinze wahoze ayobora BRD,Sergeant Emile Gafilita wiciwe muli Kenya muli November 2014.Uyu Gafirita yagombaga gutanga ubuhamya ku bacamanza b'abafransa ku byerekeye umuntu wahanuye indege ya Kinani.Twakongeraho General Kayumba Nyamwasa bagerageje kwica inshuro 3 zose muli South Africa.Kuli Colonel Karegeye ariko,hali umuntu wiyemereye mu ruhame ko ariwe wamwishe,le 12/01/2014,muli Serena Hotel.Ubishatse wajya kuli Youtube ukumva ukuntu yiyemerera ko ariwe wamwishe !!Ngirango hali igihe bazamukurikirana kuko abyiyemerera.Kuli minister Sendashonga,igihe bamwica le 16/05/1998,Kenya yacanye umubano n'u Rwanda.
Kanda hano umusubize

manawe - 8/07/2017 saa 08:01

Aba bantu 5 ni bo bakubabaje gusa? Twe twarayahoze ku mpamvu zo kwicirwa Miliyoni isaga y'abatutsi, bazira uko bavutse bakavutswa ubuzima n'abicanyi b'intagondwa z'abahutu. Sha, ujye uvana amarangamutima yawe aho!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X