Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Indirimbo ‘Binkolera’ ya Sheebah yakoranye na The Ben yamaze kugera hanze- Yumve

Muri iyi minsi abakunzi b’umuziki nyarwanda byumwihariko ba The Ben bari bamaze
iminsi bategerezanyije amatsiko menshi indirimbo aba bombi bahuriyemo dore ko bamze iminsi bayishyiraho imbaraga nyinshi none yamaze kugera hanze.

Muri iki cyumweru turimo nibwo umuhanzikazi Sheebah Karungi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yatangaje ko iyi ndirimbo izaba iri hanze kuri uyu wa gatanu tariki ya 07/07/2017 abantu bituma bagira amatsiko none yamaze kugera hanze mu buryo bw’amajwi.

Umaze kumva iyi ndirimbo uhita wumva ko umuziki nyarwanda utangiye kwambuka imbibe kuko ikoranye ubuhanga.

Abantu benshi bamaze kumva iyi ndirimbo bakaba bahise bashima uburyo The Ben yinjiye mu gitero cye.

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Nessim umaze iminsi akorana na Sheebah bya hafi ndetse akaba ari nawe wakoze indirimbo ya Kid Gaju na The Ben bise ‘Kami’ ikunzwe cyane mu Rwanda.

The Ben usanzwe yibera muri Amerika ndetse akaba ari naho asanzwe akorera umuziki we kuri ubu biragaragara ko yashyize ingufu mu kubanza kwagura umuziki we ku isoko rya Afurika nkuko yabitangarije itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo ubwo yari yagiye mu gikorwa cyo gufata amashusho y’iyi ndirimbo.

Kanda hano uyumve

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

elie ndacayisaba - 8/07/2017 saa 12:35

ni vyiza iconogusaba nuko wobandanya gukoresha iyompano imana yaguhay!!kk siyabos courage courage
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X