Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ese ari ukwerekeza muri Tanzania no kubanza kwiga umuziki ku Nyundo Oda Paccy azabanza iki?

Umuhanzikazi Oda Paccy,nyuma yo kuva muri Guma Guma ku nshuro ya 7,imigambi ye ngo ntiyahindutse ahubwo ngo nibwo yabonye imbaraga zo kurushaho gukora cyane harimo n’indi mishinga yasaga n’aho yari yaracumbikishije.


Mu minsi ishize ubwo Paccy yavaga gukorera indirimbo ye(No Body) muri Studio ya Wasafi y’umuhanzi Diamond,yavuze ko agarutse mu Rwanda ariko akaba asize indi mishinga ikomeye muri Tanzanzania.

Kuva icyo gihe agaruka agatangaza ibyo, ntiyongeye kuvuga ku by’uwo mushinga kugeza n’ubu,gusa ku rundi ruhande ntawabura kuvuga ko yari ahugiye mu irushanwa rya Guma Guma.

Paccy yavuze ko mu by’ukuri yari afite gahunda nyinshi zatumaga atabona umwanya,naho gahunda yo kujya muri iki gihugu,arayikomeje kuko mu minsi ya vuba ari bube yafashe umurongo uhamye.

Naho kubyerekeye ibyo kujya ku ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo kongera ubumenyi ku muziki we,Paccy yavuze ko nabyo arimo kubinonosora,ariko ntaramenya igihe kubera gahunda nyinshi bityo ngo ntazi icyo yabanza gukora.

Ni nyuma y’uko yari aherutse kuvuga ko bitewe n’ubuhanga yabonanye abana bahiga bafite,agomba kujyayo agafata umwanya wo kwiga akaba inararibonye mu muziki,cyokora kuri ubu atangaza ko akomeje iyo gahunda icyakora ngo hari igihe yahindura icyerekezo akaba yanawigira n’ahandi kuko kujyayo ngo byazajya bimugora.

Ku bijyanye na Guma Guma,uyu muhanzikazi avuga ko umwanya yabonye yawishimiye ikingenzi ngo n’uko yeretse abafana be icyo ashoboye no kumenya urwego agezeho.

Yagize ati"Mu by’ukuri umwanya nabonye muri Guma Guma narawishimiye rwose nerekanye icyo nshoboye abakunzi banjye babona urwengo ngezeho ikindi kandi kuba ntaratwaye igikombe buriya hari ibindi byashingiragwaho ntazi.

Oda Pccy yaje ku mwanya wa gatandatu akurikirwa na Davis D,Danny Nanone,Active na Social Mula.Kuri ubu ngo afite indirimbo nyinshi muri studio yitegura gushyira hanze harimo n’amavideo atandukanye.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Shema - 8/07/2017 saa 06:45

Komeza.umuziki.ni.ndirimbo.zikubita
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X