Monaco cosmetics

Burundi : Bamwe mu basore b’imbonerakure bari kwinjizwa mu gisirikare

Ibi byatangajwe n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurengera ikiremwa muntu FIDH ko ubutegetsi bw’u Burundi bushaka kwinjiza insore nsore z’imbonerakure mu gisirikare cya leta.

Ibi ni nyuma yuko u Burundi bumaze igihe kinini mu ntambara zishingiye kuri politiki ya leta ,aho Perezida Pierre Nkurunziza yiyamarizaga kuyobora mpanda ya gatatu atemeranywagaho n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bavuga ko inyuranyije n’amasezerano ya Arusha ndetse n’itegeko nshinga.

JPEG - 64.1 kb
ingabo zigize igisirikare cy’u Burundi

Ibi byatumye bamwe mu baturage benshi babura ubuzima bwabo,abandi barahunga ,ndetse n’abafunzwe tutibagiwe na bahamugariye.Ku kibazo cy’ubwumvikane buke bwari mu Barundi bwatewe n’ubuyobozi bw’abarundi.

Impamvu FIDH itari kuvuga rumwe na leta kuri iki cyemezo yafashe, n’uko izi nsore zagize uruhare mu kwica abanu benshi abagera ku 1200 ,naho abagera kuri 900 bakaburirwa irengero.

Nanone kandi abagera ku magana bishwe iyicarubozo ndetse n’abagera ku 1000 bagafungirwa muri gereza zitazwi zitandukanye.

FIDH ikomeza impungenge zikomeye kubijyanye n’itegeko leta y’u Burundi yafashe ko ababishaka bose mu mbonerakure bagomba guhabwa imyitozo yagisirikare nkabandi bose, ndetse ingabo zo muri uyu mutwe zikazavangwa nizindi ngabo za barundi.

Indi mpamvu nyamukuru FIDH ifitiye impungenge nuko ubutegetsi bw’u Burundi buri gukumira abasore b’abatutsi mu gisirikare kandi leta igakomeza kwibasira ingabo za (FAB) zinganjemo abatutsi, ngo bigeze guhangana n’ingabo z’abahutu bo mu ishyaka CNDD - FDD ari naryo Perezida Nkurunziza aherereyemo.

Umuvugizi mukuru wa Nkurunziza, Jean Claude Karerwa Ndenzako avuga ko nta gihugu na kimwe wapfa kubona kitagira inkeragutabara ngo bityo rero FIDH nta gihamya ifite cy’uko ab’abasore bagiye kwinjizwa mu gisirikare.

FIDH irasaba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ko leta y’u Burundi yaryozwa amagana y’Abarundi bakorewe ubugizi bwa nabi maze nabibigizemo uruhare bakabiryozwa.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

sibomana jean.Pierre - 10/09/2017 saa 06:17

Sibyiza kuvuga.amaganbo.Mabi byababyiza.Abantu bajyiyebatanga.Ibitecyerezobyubaka.Ahogutukana
Kanda hano umusubize

jo - 16/08/2017 saa 17:08

Uvuga ko uburundi bwatunaniye nta bwenge agira. Ntago bari bapagasi bayobowe na kiriya kigoryi gitambuka nk'igifite amabyi mu nnyo batunyura imbere! Niba tutarabamena bizaza kandi vuba! Tegereza gusa siku ni siku mabya ya ba so!
Kanda hano umusubize

mucanzigo Deogratias - 1/09/2017 saa 17:50

Jya ugaragaza ko warezwe (wahawe uburere), nta ndangagaciro iri mu gutukana. gutukana si umuco w'abanyarwanda. noneho gutuka umuyobozi ni amahano mabi. ubwenge bwawe mbonye ko ari hafi ya ntabwo.jya wiha akabanga.
Kanda hano umusubize

sibomana jean.Pierre - 10/09/2017 saa 06:08

gutukana sumucomwiza
Kanda hano umusubize

agaciro peace - 10/07/2017 saa 05:05

Abarundi mubarekere pastoro n'imbonerakure ze, nta mpamvu yo guhoza inkuru zabo mu itangazamakuru ryanyu. Ibikorwa byabo nibigira aho bihurira n'umutekano wacu, hari inzego zibireba kandi zifite ubushobozi bukomeye. Inama natanga nuko twikomereza gahunda zo gukora ibiduteza imbere, iby'amatiku n'amoko yo hakurya y'Akanyaru byibatesha igihe!
Kanda hano umusubize

gerardo - 8/07/2017 saa 15:13

ahubwomurarind.mwebwe birabaraba?birabash.
Kanda hano umusubize

Irakoze Brice - 14/07/2017 saa 09:25

kuma twe twaramurambiw
Kanda hano umusubize

Kamenge - 8/07/2017 saa 05:52

Burundi oyeeee Nkurunziza oyeee..uwobirya munda azimanike
Kanda hano umusubize

Theos - 7/07/2017 saa 22:14

Fait attention mr Avec la bible! La politipue c'est l'art de mentir. Don't mix thngs! Have you heard /understood the full stories of bible! Read and read again. Jesus is caming soon!.
Kanda hano umusubize

Theos - 7/07/2017 saa 22:08

Fait attention mr Avec la bible! La politipue c'est l'art de mentir. Don't mix thngs! Have you heard /understood the full stories of bible! Read and read again. Jesus is caming soon!.
Kanda hano umusubize

habert - 7/07/2017 saa 14:59

Gideon ur Umuhamya Wa yehova tu! kdi nagukunze usubije neza cyane ni ubwo ntari umuhamya
Kanda hano umusubize

Joe - 7/07/2017 saa 13:14

mwebww mwigize kuducafuza muga ntacomuzogerako kuko duhagaz bwuma ntibakorako Imana niyocabona
Kanda hano umusubize

Kanyarwanda - 7/07/2017 saa 12:15

Ntacyo kuko natwe ubu mungando tugiye kujya twigisha intore kumasha maze ibyo bipindi bya Kaboneka na Rucagu tukabivamo.
Kanda hano umusubize

Kazimbaya - 7/07/2017 saa 10:32

Ariko uziko musetsa.Ibyuburundi se murabishinzwe, niba binjiza Imbonerakure mu gisirikare baramaze.Imbonerakure se si abantu?mwarebye ibyiwanyu mukareba abiba amatora. abima abandi ubwisanzure.abaryamira abandi bacandidats. abica inzirakarengane.yewe sinarondora. Uburundi bwarabananiye kandi nta nicyo mwabutwara.ibyiza mureke tubane amahoro na bariya bavukanyi.tubarekere ibaybo turebe ibyaha iwacu .nta wanga ibye binuka koko.
Kanda hano umusubize

tity2015 - 7/07/2017 saa 12:57

"Kazimbaya? " Roho mbaya ahubwo. .....uracyakora iki c niba iby.iwanyu binuka? Akanyaru karafunguye sanga abo muhuje ibitekerezo. Harya ubu wowe ukeneye Habyarimana no kuzuka kwe?Harya mwe mwategekaga hakozwe ayahe matora?mushishwa nabi koko!. ubu muriga nta bwoko bubanditseho; Muraryama mugasinzira;umutekano ni wose; nta mavunja mukirwara; nta kwashiorkor hanyuma uradutukira Umusaza wowe ?Ariko kuki mutajya za Malawi ubundi Sida I ibarangize? nibwo muzumva icyo Kagame yamaze !nicyo azadusigira nk.abanyarwanda!Iby.Uburundi biratureba kuko Genocide niba ntacyo tuzunguka kandi nawe nkeka utazunguka! Tujye twishimira amahoro; kuko gukongeza umuriro nta numwe urasigayeuzasiga
Kanda hano umusubize

Mengitu - 9/07/2017 saa 03:45

Uranyishe cyane nawe..Sida se iba muri Zambia gusa mu Rwanda ntayihari? ngo bararyama bagasinzira nibyo ariko ariko gukanguka wapi, uti mwabakijije amavunja nibyo kuko abayobozi bubu birirwa bayahandura muri za Ruhengeri n'ahandi.Iby'umutekano rero ushatse wabireka kuko izintambara zurudaca zugarije afurika yibiyaga bigali zose zatangijwe ninkotanyi 1/10/1990.
Kanda hano umusubize

Tuyisenge - 7/07/2017 saa 15:50

Nanjye ntyo muvandi ibyuburundi birareba abarundi nahose iyo miryango mpuzamahanga kuki itareba ibibazo biri mubazungu african niyo ibabaje cg nuko ariyo banyunyuza.
Kanda hano umusubize

suleiman - 7/07/2017 saa 18:24

muntu we ntunzi kandi nanje sindakuzi lakini tutajuana nta mvura idahita imbonerakure ivyo ziri gukora hazogira aho bihagarara
Kanda hano umusubize

tity2015 - 7/07/2017 saa 09:59

Aba ngaba se aho bagana ninde utahareba
Kanda hano umusubize

Nkurunziza - 7/07/2017 saa 09:38

Ni byiza ko izo mbonerakure zishyirwa mu gisirikare.Bizatuma zigishwa discipline maze zimenye kubaha abasivili.Milices ni mbi cyane kuko ni abantu batagira aho babarizwa n ibyo bakoze bikagorana kubona kubona uwo ubibaza.
Kanda hano umusubize

MAZINA Gedeon - 7/07/2017 saa 08:34

IKIBAZO nuko ibi bikorwa na president wiyita UMUROKORE.President wa Burundi,namenye ko imana ibuza abakristu nyabo kwivanga mu byisi (Yohana 17:14),cyane cyane politics.Millions nyinshi z'abantu biyita Abarokore,nyamara bakora ibyo imana itubuza.Urugero,kubera ko president BUSH wa Amerika atanywaga inzoga,nawe yiyitaga umurokore.Nyamara yoherezaga indege n'abasirikare be kurasa no kwica abaturage ba IRAK na AFGHANISTAN.Nkuko tubisoma muli Matayo 7:13,14,Abakristu nyakuri ni bake cyane.YESU yasize atubujije kurwana,yongeraho ko abantu bose barwana imana izabica ku Munsi w'Imperuka (Matayo 26:52 na Yesaya 34:2,3).YESU yasize adusabye "gukunda abanzi bacu" (Matayo 5:44),atubuza gufata intwaro ngo turwane.Urugero,yabwiye Abakristu babaga I YERUSALEMU,ati "Nimubona umwanzi ateye YERUSALEMU,mwebwe ntimuzarwane,ahubwo muzahungire mu misozi".Bisome muli LUKA 21:20,21.Niko byaje kugenda.Ubwo Abasirikare b'Abaroma bateraga YERUSALEMU mu mwaka wa 70 nyuma ya YESU,bayobowe na General TITUS,Abakristu ntabwo barwanye.Bararetse abandi batari Abakristu bararwana,bo bahungira ahantu hitwaga i PELLA,hakurya ya River JORDAN. Nubwo abantu bamwe batabizi,na hano mu Rwanda hari Abakristu bagize idini rimwe ryemewe na LETA,bativanga muli Politics kandi bativanze mu ntambara ya 1990-1994.Nibo bonyine batakoze Genocide,kuko imana itubuza KWICA no KURWANA.Nta muntu wabo numwe ufungiye Genocide.Niyo mpamvu LETA nyinshi zibanga,zikabafunga ndetse zikabica nkuko YESU yasize ababuriye (to warn).Nkuko babikoreraga YESU n'Abigishwa be.Byisomere muli Yohana 15:18,19 na Matayo 24:9. Bible ivuga ko "biruhije cyane" kuba umukristu nyakuri kuko bagutoteza (2 Timote 3:12).
Kanda hano umusubize

tito - 8/07/2017 saa 04:36

bambwirire wowe urabizi neza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X