Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kudahabwa amakuru ku birebana no kwimura abaturage byongera akarengane no kutishimira ingurane


Abaturage benshi bimurwa ku bw’inyungu rusange ntibazi amakuru arebana n’ingurane bagomba guhabwa ku mitungo yabo yangizwa. Bamwe ntibamenya igishingirwaho mu guha agaciro ibyabo byangizwa, ntibazi igiciro cy’ubutaka n’indi mitungo iburiho, ntibamenya uwo bagomba kwishyuza, ibisabwa mu kwishyuza.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo gitanga inama n’ubufasha mu by’amategeko, Legal Aid Forum, (LAF), mu mwaka wa 2015, bwerekanye ko mu baturage bimuwe ku mpamvu z’inyungu rusange, abangana na 27 ku ijana batigeze bamenyeshwa iby’icyo gikorwa.

JPEG - 30.9 kb
Ingabire Marie Immaculee umuyobozi wa TI Rwanda

Nubwo akenshi ibikorwa by’inyungu rusange byubakwa hashingiwe ku gishushanyo mbonera cy’akarere, ubwo bushakashatsi bugaragaza ko abagera kuri 43 ku ijana bemeje ko batari bazi ko icyo gikorwa cyari mu mihigo y’akarere kabo naho 60% bo ntibari bazi ko icyo gikorwa gifitanye isano n’igishushanyo mbonera cy’akarere kabo.

Uku kudaha amakuru ahagije abangirijwe imitungo, bituma batizera neza ko ingurane yabazwe uko bikwiye. Ubushakashatsi bwa LAF bugaragaza ko ababibwiwe mu magambo bagera kuri 37 ku ijana bishimiye ingurane naho 55.2% ntibayishimiye.

Abamenyeshejwe mu buryo bw’inyandiko 33.1% nibo babyishimiye naho 6.2% ntibabyishimiye. Naho ababimenyeshejwe hakoreshejwe uburyo bwo kumanika amatangazo ku biro by’ubuyobozi 26.1% barabyishimiye naho 33.7% ntibabyishimiye.

Ubushakashatsi bwakozwe na LAFbushimangira ko kudahabwa amakuru no kudasobanurirwa neza ibirebana n’igikorwa cyo kwimura abaturage ku mpamvu z’inyungu rusange ari kimwe mu mpamvu zituma abaturage barenganywa, ntibishimire ingurane bahawe ndetse na nyuma yo kubona ko barenganijwe ntibirirwe bakurikirana ngo barenganurwe.

Itegeko no 32/2015 ryo kuwa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, riha uburenganzira abarebwa n’icyo gikorwa bwo kumenyeshwa mbere iby’icyo gikorwa no guhabwa umwanya muri imwe mu myanzuro irebana nacyo.

Ingingo ya 16, 24 na 31 z’iri tegeko ziteganya uburenganzira n’uburyo buteganywa bwo kumenyesha abaturage barebwa n’igikorwa cyo kwimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange, uburenganzira n’uburyo bwo kumenyekanisha urutonde rw’abarebwa n’igikorwa, n’uburenganzira bwo kumenyeshwa igihe igenagaciro rizatangirira ndetse na raporo y’ibyavuye mu igenagaciro.

Ingingo ya 11,18,20,33,35,36 na 37 z’iri tegeko, ziteganya ko hagomba gukorwa inama n’abaturage bafite ubutaka aho igikorwa cy’inyungu rusange kizashyirwa, kugirango haganirwe niba koko icyo gikorwa kiri mu nyungu rusange.

Riteganya kandi uburenganzira bwo kujurira ku igenagaciro, uburenganzira bwo guhabwa ingurane ikwiye ijyanye n’ibiciro biri ku isoko, …

Ubu bushakashatsi bwa LAF (Legal Aid Forum) bwerekanye ko 13.3% batari bazi ko kujurira ku igenagaciro bishoboka, 13% ntibari bazi uko bikorwa naho 56.5% bo batekereza ko kujurira ntacyo byatanga ngo kuko uwo barega basanga ariwe baregera.

Ingurane y’ibyangijwe igomba guherekezwa n’impozamarira yo guhungabanywa .
Itegeko no 32/2015 ryo kuwa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange riteganya uburenganzira ku ndishyi yo guhungabanywa yiyongera ku gaciro k’ibyangijwe. Bwana Mugisha Frank, umukozi wa LAF, asobanura ko iyo umuntu yimuwe ahoyari atuye, hari ukuntu bimuhungabanya mu bwonko, bityo nabyo bikaba byarahawe agaciro. Iyo mpozamarira kandi igomba no gutangwa mu gihe iki gikorwa cyo kwimura abaturage gisubitswe.

Itegeko nshinga rya Repuburika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, mu ngingo yaryo ya 34, riteganya ko umutungo bwite w’umuntu ari uwe ntawe ufite uburenganzira bwo kuwutwara, keretse gusa ku mpamvu z’inyungu rusange ariko bikurikije icyo andi mategeko ateganya.

Ubushakashatsi bwa LAF(Legal Aid Forum) bukaba bugaragaza ko hari amategeko yishwe cyangwa yirengagijwe ari nabyo byabaye intandaro y’akarengane no kutishimira ingurane bamwe mu baturage bagiye bahabwa.

Cyokora ngo hari abaturage bamwe banga kumenya amakuru arebana no kwimurwa cyangwa kwangirizwa imitungo ku bw’inyungu rusange. Madamu Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa Transparency International Rwanda, yemeza ko abaturage bamwe ngo banga kwitabira inama batumiwemo ku bushake kuko baba badashaka kumva amakuru ababwira ko imitungo yabo igiye gutwarwa, naho abandi ngo ntibaba bumva neza akamaro k’ibikorwa mu nyungu rusange.

Ingabire yemeza kandi ko kwimura abaturage cyangwa kubangiriza imitungo ku bw’inyungu rusange bitababaza abaturage buri gihe. Ngo iyo bimaze gukorwa bakabona akamaro bibafitiye, batangira kubyishimira. Gusa ashimangira ko guha amakuru abaturage n’uburyo bikorwamo bikomeze kwitabwaho mbere yo kubimura ku mpamvu z’inyungu rusange.


Francine Andrew Mukase

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kumiro - 10/07/2017 saa 12:42

Ubumwe nubwiyunge bugeze kugipimo cyiza cyane.
Kanda hano umusubize

Mibuko - 7/07/2017 saa 13:05

Uyu nawe yaramaze igihe ntacyo avuga nyuma yuko avuzeko mu Burundi nta Buyobozi buhari ko nta leta ihari.Akagirango leta niya yindi ya Niyombare cyangwa ya Bagaza cyangwa ya Buyoya mbeseko ubwo bwoko aribwo buzi kuyobora gusa.
Kanda hano umusubize

BCBJ - 8/07/2017 saa 08:28

ziba wa cyontazi we, hanyuma c ubwoko buzi kuyobora nubu bwica abaturage kuri wowe nibwo bugushimishije? Nkurumbi c ugirango ibyakora ntibibonwa namahanga murabeshya tu, turiho kubw'Imana sikubwanyu mwa bivume mwe. muraka puuuu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X