Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Nina yagize icyo avuga ku gitaramo baherutse guseberamo

Itsinda rya Charly na Nina,ni rimwe mu bahanzi bitabiriye igitaramo cya Rwanda Fiesta giherutse kubera i Nyamata mu mpera z’icyumweru gishize aho umuhanzi Diamond nawe yari yakitabiriye.

JPEG - 65.2 kb
Nina ushimangira ko ibyababayeho bikunze no kuba ahandi

Iri tsinda rikigera ku rubyiniro ryahuye n’uruva gusenya kuko rigitangira kuririmba nyuma ya Dj Pius,byabaye ibindibindi kuko ijwi ntiryageraga mu bafana ahubwo basaga n’abaririmba bakaniyumva.

Mu gushaka kumenya icyo iri tsinda rya Charly na Nina rivuga ku gisebo ryagize,twavuganye na Nina maze atangaza uko bari bamerewe.

Yavuze ko batengushywe n’ibyuma koko(Sound system) ariko yongeraho ko abantu ari bantu badasezerana nabyo, bityo ngo ntawe ukwiye kugenda ashyira mu majwi ababiteguye.

Aha yashimangiye ko kuba bararirimbye nabi,ntawe uyobewe ko basanzwe baririmba neza,gusa ngo atangazwa n’ibikomeje kugenda bivugwa hanze aha kandi n’ahandi ibyababayeho rimwe na rimwe byarabaga ariko ntibavuge byinshi.

JPEG - 53.9 kb
Charly

Aha yatanze urugero ko no mu gitaramo Wizz Kid aherutse gukorera mu Rwanda icyo kibazo cyabayeho ariko ngo ntibyigeze bisakuza kuko kuri ubu umuriro uri kwaka banenga imitegurire y’icyo cya Rwanda Fiesta.

Abajwijwe ku gitaramo cya Mr Eazi nabwo bagaragayemo giherutse kubera muri convention nyuma y’icyo bari baraye bakoze, niba naho barahuye n’iyo sanganya,aha yavuze ko bitwaye neza nk’uko bari bamenyereweho.

Ibi byatumye tumubaza inama yatanga kuri Rwanda Fiesta,avuga ko urebye ntayo kuko ari ubwa mbere kibereye mu Rwanda bityo agatekereza ko ubutaha bizaba byakosotse.

Tubibutse ko iby’iki gitaramo bitavuzweho rumwe haba muri rubanda cyangwa mu bitangazamakuru bitandukanye,aha twatanga urugero rw’umuhanzi Jules Sentore uherutse kuvuga ko cyari cyujuje umwanda bamwe mu banyamakuru barimo Lucky baramwanjama ko atarakwiye kuvuga gutyo.

Kubyerekeye umuziki w’iri tsinda,twabajije Nina ibyo bahugiyemo nyuma yo kumva icyo abantu bavuga kuri icyo kibazo bagize,asubiza ko barimo gutegura video y’indirimbo bise “Fata” ndetse mu minsi mike ikaba yagiye hanze.

Tumusabye kugereranya iyi ndirimbo na “Face to Face”baherutse gusohora uko zakiriwe mu bakunzi ba muzika, yavuze ko impamvu Fata itarakundwa cyane ari uko itasohokanye n’amashusho,naho Face to Face bikaba byarazanye.

Charly na Nina ni itsinda rigizwe n’abakobwa babiri,bakunze gutumirwa mu bitaramo bitandukanye bakaririmba mu buryo bwa Live.Mu minsi ishize nibwo batoranyijwe bwa mbere muri Guma Guma ku nshuro yayo ya7.

Gusa nyuma baje kwikuramo ku bw’impamvu zabo bwite,baza gusimbuzwa umuhanzikazi Queen Cha.bamenyekanye cyane mu Ndirimbo indoro bakoranye na Farious,Face to Face,Owooma..

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Harerimana Jean de dieu - 12/07/2017 saa 09:21

Abacher mwihangane bibaho. Ahubwo mutekereze impamvu byaphuye mugezweho kuririmba kuki bitaphiriye kuband? Aahh ¡! Ndabikundira gusa knd matunda yiko mere.
Kanda hano umusubize

alpha - 8/07/2017 saa 15:22

birakaze umwanda?
Kanda hano umusubize

gustave - 8/07/2017 saa 06:40

ariko ntimugakabye buravan se ntiyaririmbiye kuri sound imwe nabo ko yumvikanaga se ?icyakabiri sound niyo yatumye se banaririmba nabi cg !kugeza aho abafana babuze bakajya biginga abantu ngo bariririmbe bakiyangira iyo public se siyo buravan yaririmbiye ntimugakabye..bemere rwose bafunze ibikarito mumaso abanyarwanda byagaragaye ntacyo bashoboye na stage yabo ni igikakarubamba
Kanda hano umusubize

ineza raisa - 9/07/2017 saa 21:47

soundsiyo ipfute ntubivuga ko abahnzi Bose biza kygenda gutyo Nina koko uvuga ko burvan yaririmbye neza wabonye igihe yamaze ataraza stage barimi bakora iki c Ubutaha ntuzigere uteganya gusebya abantu butanari kuri level imwe
Kanda hano umusubize

gustave - 8/07/2017 saa 06:36

ariko ntimugakabye buravan se ntiyaririmbiye kuri sound imwe nabo ko yumvikanaga se ?icyakabiri sound niyo yatumye se banaririmba nabi cg !kugeza aho abafana babuze bakajya biginga abantu ngo bariririmbe bakiyangira iyo public se siyo buravan yaririmbiye ntimugakabye..bemere rwose bafunze ibikarito mumaso abanyarwanda byagaragaye ntacyo bashoboye na stage yabo ni igikakarubamba
Kanda hano umusubize

Kagabo - 7/07/2017 saa 14:10

Uvuzeko ibyabereye muri convention center ataribyiza wagira ikibazo
Kanda hano umusubize

- 7/07/2017 saa 13:34

ntavyo bazi
Kanda hano umusubize

- 19/07/2017 saa 09:26

woweuzikii,
Kanda hano umusubize

Mubemaso - 7/07/2017 saa 13:16

Yego rata ibyo ntaho bitaba! Ariko kwita igitaramo umwanda byo nikosa niyo cyaba cyagenze nabi. Uboshye bakoreragamo ubusambanyi Iyo mvugo iraburamo uburere ya Sentore.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X