Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya

Kuri uyu wa Gatanu tariki 07/07/2017 Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro y’Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Yankurije Odette na Depite Niyitegeka Winifrida wasimbuye Mukayisenga Françoise witabye Imana mu kwezi gushize azize uburwayi.

Muri uyu muhango Perezida Kagame yasabye aba bayobozi bahawe imirimo n’abo bazasangamo gufatanya kandi bakanoza imirimo bashinzwe, kugira ngo akazi ka buri wese karusheho koroha.

Yagize ati “Ndizera ko imirimo izakorwa nk’uko bikwiye no ku bayobozi bashya babyumva, ari n’abasanzwe, ko icyo twumva ari ugushyiraho uburyo bw’imikorere n’imikoranire ku buryo dukorera abanyarwanda uko bikwiye.”

Perezida Kagame yanagarutse ku bihe u Rwanda ruri kwinjiramo by’amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu kwezi gutaha, avuga ko nubwo ibindi bihugu biba biri mu kiruhuko, “nabyo dushobora kubyifatamo neza nk’ikiruhuko, abantu bagakora batavunitse cyane, nabwo tukuzuza iyo nshingano ikomeye tugomba gukora.”

Yavuze ko ari n’umwanya wo guhurira hamwe n’abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu, ibintu abona bifite inyungu ebyiri zikomeye.

Yagize ati “Icya mbere ni iyo nshingano tuzaba twuzuza ijyanye no kwegera abaturage muri iki gikorwa cy’amatora kugira ngo bigende neza uko tubyifuza, ariko icya kabiri nacyo cy’ingenzi ni uko muri uko kubegera tujya mu gikorwa tujyamo muri aya mezi, ni uko bizaduha uburyo bwo kugera kuri buri munyarwanda haba aho batuye cyangwa abaturutse aho batuye bakaza aho amanama [inama] aba yahuriye.”

Yakomeje agira ati “Ndibwira ko twabikoresha mu gukomeza kwiga neza mu baturage ibibazo bihari, tukabiyumvira imbona nkubone cyangwa tukirebera n’amaso yacu aho twagiye, kugira ngo aho tuzajya tugera n’aho tuvuye bizafashe kugira ngo dushyireho ingamba zikomeza kubaka ubukungu, imibereho n’umutekano by’Abanyarwanda uko tubyifuza.”

Ibyo ngo bizateza igihugu imbere, kandi binashobotse “ku muvuduko udasanzwe, gukora byiza twifuza ariko ngira ngo aho u Rwanda ruva n’aho dushaka kugera nabyo umuvuduko wiyongereye cyangwa ukomeje uri hejuru, birafasha. Nibyo twifuza, nibyo bitubereye kurusha guheranwa n’ibibazo rimwe na rimwe, kandi tukabikora ntawe dusize inyuma.”

JPEG - 77.8 kb
Niyitegeka Winifrida (ibumoso) na Yankurije Odette (iburyo) barahira

Mbere yo kugirwa Umuvunyi Wungirije, Yankurije yari asanzwe ari Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe kwegereza abaturage ubutabera, akaba asimbuye Bernadette Kanzayire wari urangije manda ye yemererwa n’amategeko. Ni muri manda y’imyaka ine ishobora kongerwa rimwe.

Niyitegeka Winifrida nawe si mushya mu Nteko Ishinga Amategeko, kuko yayibayemo muri manda ya 2008-2013 nabwo ari umudepite.
Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ALPHONSE - 9/07/2017 saa 14:51

KOKONIBYIZAKAAYOBOZIBASHYABARAHIYENAMATEGEKONIBYIZA
Kanda hano umusubize

Shumba evariste - 8/07/2017 saa 02:32

twishimiye imbaraga nshashya ziyongereye mubuyobozi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X