Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rwamagana;Abaturage barakwa amafaranga ku bwinshi n’abatekamutwe biyitirira urwego rw’umuvunyi

Mu karere ka Rwamagana hafashwe umugabo wiyitirira urwego rw’umuvunyi wakoreshaga amayeri yo kwaka abaturage amafaranga yiyita umuvunyi mukuru.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 36-42 witwa Nduwimana yafashwe na Polisi yo mu karere ka Rwamagana azira ko yiyitirira urwego rw’umuvunyi maze akaka abaturage amafaranga.

Ibi ni nyuma yuko muri aka karere hafatwaga abagobo bane n’umugore umwe bazira gutekera abaturage imitwe biyita abavoka bo kurwego rw’umuvunyi, none ubu bakaba bafungiwe muri Gereza ya Mageragere.

Uyu Nduwimana ubwo yatabwaga muri yombi, ni nyuma yuko yakaga abaturage amafaranga anababeshya ko abafite abakozi bafatanya bo mu rwego rw’Umuvunyi bityo akaba abasaba amafaranga ngo yo guha ababo bafanya bikorwa kugirango dosiye zibashe kugenda vuba.

Nduwimana ubwo yafatwaga ntacyangombwa na kimwe kerekana ko ari Umunyarwanda, usibye ko yari afite agakarita ka forode kerekana ko ari umukozi wo kurwego rw’umuvunyi, uyu mugabo kandi binavugwa ko akunda kujya mu nzego zibanze zitamuzi yitwaje ko akorera urwego rw’umuvunyi bityo agaherako abasaba amakuru yabamwe mu baturage bafite ibibazo akajya kubabwira ko azabafasha kubikemura.

Jean Pierre Nkurunziza ,Umuvugizi mukuru w’urwego rw’umuvunyi mu karere ka Rwamagana yavuze ko bagiye gukurikirana byimbitse abatekamutwe baka amafaranga abaturage biyitirira urwego rw’umuvunyi.

JPEG - 34.2 kb
Jean Pierre Nkurunziza ,Umuvugizi mukuru w’urwego rw’umuvunyi mu karere ka Rwamagana

Ubuyobozi bwa Polisi ya Rwamagana buvuga ko budashobora kwihanganira ibikorwa nkibi byo gutekera umutwe abaturage kuko ngo ari uguhohotera uburenganzira kubwo kubenshywa ko bazagererwa aho batakigerera maze bakamburwa amafaranga yabo.

Nduwimana aregwa ko yaba yarariye amafaranga angana na Milliyoni imwe ya mafaranga y’u Rwanda umuturage wo muri aka karere ka Rwamagana , icyakoze Nduwimana akavuga ko atari milliyoni ahubwo ari ibihumbi 900, Ibi kandi bigereranywa n’uwigeze kufatwa mu karere ka Nyagatare umwaka washize azira kuba yariyitaga umukozi wo ku rwego rw’Abavunyi maze akabaka amafaranga akababwira ko kuyafata muntoki bitemewe ahubwo ko bayohereza kuri Mobile Money.

Ubuyobozi bwa Polisi ya Rwamagana bukomeza bukangurira abaturage gusobanukirwa neza n’abatekamutwe bari kwaduka mu Rwanda ,bityo bakabasha kubirinda dore ko umuvunyi atajya yaka amafaranga abaturage kuko ngo serivise zabo zitangwa ku buntu.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mavakure - 8/07/2017 saa 10:43

Ibi kera mu Rwanda ntibyabagaho.Gusa Bitewe nakavuyo kari mu Rwanda aho umuntu wese akubwirako aziranye n'inzego zumutekano ugahita umuha utwawe twose.narumiwe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X