Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bosenibamwe mu isura nshya y’inshingano aherutse guhabwa zo kuyobora NRS

Nyuma y’igihe gito Bosenibamwe ahawe inshingano zo kuyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco,yagaragaje ko hari byinshi bigiye guhinduka mu gihe habaye ubufatanye mu nzego bireba ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Iki kigo cyashyizweho kugira ngo gihurize hamwe ibindi bigo bisanzwe bikora imirimo y’igororamuco bifasha gusubiza ku murongo abantu babangamira umudendezo w’abandi, barimo abakoresha ibiyobyabwenge, inzererezi, indaya, abajura boroheje, abazunguzayi, abasabiriza, abana n’abakuze barangwa n’imyitwarire ibangamye…

Mu kiganiro Bosenibamwe yagiranye n’itangazamakuru muri iki cyumweru yasobanuye byinshi ku kigo gishya yashinzwe kuyobora.

Iki kigo kizakorana n’ibindi bitandukanye nabyo bisanzwe bifite aho bihurira n’umuco nyarwanda.

Yavuze ko ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, gisanze mu Rwanda hari ibindi bigo byinshi bifite mu nshingano zabyo umuco nyarwanda nk’Itorero ry’igihugu, RALC ndetse na za Minisiteri y’Umuco na Siporo, iy’urubyiruko n’ikoranabuhanga ndetse n’iy’iterambere ry’umuryango.

Ati “Kuba umuntu yahabwa umuco uboneye urumva ko ari ibintu bisaba inzego zitandukanye, ni no muri ya gahunda ya Leta yacu yo gukorera hamwe nk’ikipe, intego n’ubundi ikomeza kuba ya yindi ni iyo kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.”

Bosenibamwe avuga ko byaba ari ukwibeshya haramutse hagize abatekereza ko iki kigo gishya kije gutanga amafaranga ku babuze ibyo bakora bakishora mu buzererezi, kunywa urumogi, gusabiriza n’ibindi bibangamira umudendezo wa rubanda

Ati “Ntabwo tuzagorora umuco ngo noneho uwo muntu wagorowe nyuma y’igihe runaka umubwire ngo nasohoke agende, hazabaho uburyo bwo kubakurikirana, hazabaho kubasobanurira ko ubuzima barimo budakwiriye ariko nanone kubakura muri ubwo buzima ni ukubereka inzira ikwiriye mu buryo bufatika, si ukubaha aho bagana ni ukubereka aho bagana, ni ugufasha umuntu ariko na we yifasha.”

Icyakora ngo hari aho bizajya biba ngombwa ko hari abafashijwe na NRS bashyirirwaho koperative runaka bakayihurizwamo mu kubafasha kwifasha. Aba ngo bazajya bafasha gutegura imishinga yababyarira inyungu.

Ati “Ntabwo ikigo kizavuga ngo bariya bantu bazaba bakuwe mu mihanda, mu buraya, no mu bundi buzererezi ngo bazabe hari mu kigo aho bazaba bahugurirwa ubuziraherezo, ni ukubahugura tukabaha ubushobozi noneho nibasubira iwabo babaye abaturage nk’abandi bose hanyuma muri bwa bufatanye bw’inzego, inzego zibanze nk’uko zifite inshingano zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage zibe zabasha no kubafasha nabo.”

Bosenibamwe kandi yavuze ko nta nshingano n’imwe iba yoroshye muri iki gihugu, uhereye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’umuvuduko w’iterambere igihugu cyacu cyifuza ko abantu bose bakora cyane.

Mu nama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, tariki ya 30 yasohotsemo umwanzuro uvuga ko Bosenibamwe Aime yagizwe umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (National Rehabilitation Services, NRS).

Icyo kigo ngo cyashyizweho mu rwego rwo kurwanya ubuzererezi kizaba gishinzwe guhuza ibikorwa ry’ibigo byari bisanzweho kuko ngo wasangaga bikora ariko nta kintu gihari gihuza ibikorwa byabyo.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Myasiro Yorgo - 12/07/2017 saa 12:01

Aime ngo nta nshingano n'imwe iba yoroshye muri iki gihugu , uhereye ku mateka ya Jenoside ...n'iterambere ...!!! Mwiyumvire namwe izo ngero aba atanga !!!! izo nshingano zihuriye n'ibyo yahawe, ..... uzaramba azabona n'umwana wa kanyarwanda
Kanda hano umusubize

Muyango - 8/07/2017 saa 10:34

Bavuze ngo imbehe ye bayubuye nyuma yamzi 9. Rwanda we genda warakubititse.
Kanda hano umusubize

Mutwaro - 8/07/2017 saa 09:53

Ibyo bigomba guhinduka azahindukana nabo nabamushyizeho.Nta yindi nzira isigaye nyuma ya NEC na Nahimana.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X