Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bamwe mu baturage b’i Rusizi baratabaza nyuma yo gucumbika mu nzira bitewe n’inzira zitari nyabagendwa

Akarere ka Rusizi ni kamwe mu turere tw’u Rwanda dushyirwamo imbaraga na Leta mu rwego rwo kunoza imikorere ariko kuri ubu igikomeje kuhavugwa n’uko bamwe mu baturage ngo bacumbika mu nzira bananiwe kugera mu mujyi wa Kamembe bitewe n’umukeno w’ibikorwaremezo.

Hari abaturage bo mu karere ka Rusizi mu murenge wa Butare bacumbika mu nzira kugira ngo bagere mu mujyi wa Kamembe ibi biterwa ngo n’uko nta modoka itwara abagenzi igera muri ako gace kandi gutega moto bitwara nibura ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi byiyongeraho kuba nta modoka ishobora gutwara abarwayi barembye iboneka byoroshye muri ako gace ibintu abaturage bemeza ko bibashyira mu kaga.

Uyu murenge uherereye mu birometero byinshi uvuye i Kamembe, hari amakuru avuga ko uyu muhanda ari wo wonyine ugera muri uyu murenge nawo ntumeze neza,imodoka nke ziwugendamo hari igihe bizigora cyane kuwucamo kuko uturaro tw’ibiti dutangiye kwangirika.

Abaturage bavuga ko ikibazo cy’ingendo cyakajije ubukana aho bus y’icyahoze ari ONATRACOM yageraga muri aka gace itakihagera.

ibi byiyongeraho n’uko ngo imbangukira gutabara yafashaga abarwayi kugera ku bitaro nayo kuri ubu itagikora.

Uburyo bwonyine aba baturage basigaranye bwo kugera i kamembe batagendesheje amaguru ni ugutega moto y’ibihumbi 20 kugenda no kugaruka.

Udashoboye gutega moto bimusaba kugenda n’amaguru agacumbika mu nzira kugira ngo agere aho ajya mu mujyi wa Rusizi kandi agaruke aho tuye.

Kuba umuntu acumbika kugira ngo agere aho ashaka kugera mu karere kamwe bishobora kumvikana mu matwi ya benshi nk’ikibazo.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi HARERIMANA Frederick avuga ko aho icyahoze ari ONATRACOM cyari gifite bus igera muri ako gace gihinduriye imikorere ari bwo hatangiye kuboneka ibyo bibazo avuga ko harimo gukorwa ubuvugizi kugira ngo companyi zitwara abantu n’ibintu zishyire imodoka muri ako gace.

Hari abasanga byasaba imbaraga zitoroshye kwemeza abashoramari gushyira imodoka zabo zitwara abantu n’ibintu mu mihanda y’ibitaka,ahubwo ngo icyabanje ni ugutunganya imihanda neza, bitaba ibyo abaturage bagakomeza gukora ingendo ndende n’amaguru zibasaba gucumbika batarenze akarere batuyemo.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Valens - 10/07/2017 saa 11:00

@ Uwiyise GODY, aho kwihutira kumva ko iyi nyandiko igamije isebanya nk'uko ubyandika muri comment, ahubwo reka dusabe ko Akarere kakisubiraho, kagakora iki Kiraro, Umurenge wa Butare nawo ukaba nyabagendwa. Ese urahazi ahubwo? Ambuka mu kizura, uzamukeeeee usa nujya Nyabitimbo, nujya kugera Busozo, uzabaze zasahakwereka. Icyaduha ahubwo, perezida akazatwihera iteme rikomeye, maze twajya twambuka Rubyiro, tukikomereza umuhanda ntankomyi!
Kanda hano umusubize

Gaiman’s Leandre - 9/07/2017 saa 06:25

birababaje kbs. igisabwa nihakorwe umuhunda abashoramari bazizana gusa ikihutirwa ningobyi yabarwayi ikenewee
Kanda hano umusubize

gody - 9/07/2017 saa 00:21

Murabeshya mu Rwanda dufite imihanda ihagije, amashanyarazi, kurya 3 kumunsi, amazi meza y'inyange, KCC, NEC, RDB, etc. Mureke gusebya igihugu.
Kanda hano umusubize

- 10/07/2017 saa 05:07

nukuli bareke gusebanya
Kanda hano umusubize

Mutwaro - 8/07/2017 saa 09:36

Tuzamutora 100% ejobundi twikomereze iterambere.Iyo Bisi ya Onatracom yahagejejwe mbere ya 1994 doreko abambere ntacyo bakoraga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X