Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mbasigiye umukoro wo gukomeza kwigisha abakiri bato umuco wo kwigira no kwihesha agaciro- Mme Jeanette Kagame

Ku isabukuru y’imyaka 25 Impuzamiryango Pro Femmes Twese Hamwe imaze ishinzwe yijihijwe kuri uyu wa gatanu, Mme Jeanette Kagame ni umwe mu bitabiriye uwo muhango maze aboneraho gusaba inzego zose guhagurukira ikibazo cy’abangavu batwita bakiri bato ndetse bakanarundura amakimbirane ariko kandi batibagiwe kwigisha umuco wo kwihesha agaciro no kwigira.


Madamu Jeanette Kagame yasabye inzego zose gufatanya zikarandura bimwe mu bibazo bicyugarije umuryango nyarwanda birimo amakimbirane yo mu ngo, gutwita kw’abangavu, ihohotera n’ibindi.

Madamu Jeannette Kagame yashimye ibyo iyo mpuzamiryango yagezeho, avuga ko hari byinshi bashoboye gukora abandi batari gutinyuka.

Yagize ati "Guhuza abanyarwandakazi, ukabaherekeza mu rugendo rwo gukira
ibikomere, bakubaka ubushobozi bw’imiryango bari basigaranye,bagashakirwa ubutabera, ntibyari ibyo gutinyukwa na buri wese.Turabashimira ko mwabaye abatumurikira muri iyo nzira, mukaba mwarabashije gufasha benshi batari bubone imbaraga zo kwirwanira izo ntambara no kwigendana muri urwo rugendo."

Yakomeje avuga ko umunsi nk’uwo ari igihe cyo kongera kwibukiranya ibyo igihugu cyagezeho mu guha agaciro umugore.Yatanze urugero rw’aho Abagore bavuye ku kigero cy’ubukene cya 58.1% muri 2000/20011, bakagera ku kigero cya 39,1% muri 2013/ 2014.Abagore 45.2% bihangiye imirimo. Umubare w‘Abagore bafite konti mu bigo by’imari wariyongereye aho wavuye kuri 5.1% muri 2006, ukagera kuri
44% muri 2013/2014 n’ibindi.

Madamu Jeannette Kagame yasabye inzego zose gufatanya bimwe mu bibazo bikigaragara mu muryango nyarwanda bikarandurwa.

Yagize ati "Nagira ngo mbasabe gukomeza gufatanya na Pro-Femmes mu
gukemura ibibazo bicyugarije umuryango nyarwanda birimo:Amakimbirane akigaragara mu miryango, ashobora gukemurwa binyuze mu kurushaho guha imbaraga umugoroba w‘ababyeyi, ihohoterwa rikorerwa abagore, Ikibazo cyo gutwita kw’abangavu, Ikibazo cy‘icuruzwa ry’urubyiruko rwacu, gishobora gukemuka binyuze mu biganiro n’impanuro ababyeyi n’abarezi bagenera abana babo"

Yashimiye ubudasa imiryango igize Pro Femmes Twese Hamwe ikomeje kugaragaza mu guteza imbere abagore, asaba ko byabera urugero n’abandi.

Kuri uyu wa Gatanu kandi Pro Femmes Twese Hamwe yatashye ku mugaragaro igice cya mbere cy’inyubako y’ikigo cy’ikitegererezo cy’iterambere ry’abagore cyubatswe i Gahanga mu karere ka Kicukiro.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mbago - 8/07/2017 saa 09:57

Iyi nzu ndashaka kuzayireba nyuma y'imyaka nki 3.Rdv muri 2020 mwa banyamakuru mwe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X