Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Barafinda Fred yamaze kwiyakira nyuma yo kutuzuza ibisabwa bimwemerera guhatanira umwanya wa Perezida

Barafinda Fred Ssekikubo ni umwe mu batujuje ibisabwa kugirango biyamamarize umwanya w’umukuru w’igihugu mu matera ateganyijwe mu kwezi gutaha.Kubera iyo mpamvu rero ngo yamaze kwiyakira ariko nanone agashimangira ko abanyarwanda bahombye.

Uyu mugabo ufite abana 10 yavuze ko ariwe wenyine washoboraga kuzatsinda H.E Paul Kagame yongeraho ariko ko ariwe aha amahirwe yo kuzatorwa.

Barafinda yatangarije itangazamakuru ko kuba atagaragaye ku rutonde ntakuka rw’ abemerewe kwiyamamaza yabyakiriye gusa avuga ko ari igihombo ku banyarwanda.

Yagize ati “Niba koko ntariho ndabyakiriye, gusa Abanyarwanda bahombye umunyapolitiki w’ akataraboneka ufite impamvu nziza nyinshi 200”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko nubwo atabonetse ku rutonde rw’ abemerewe kwiyamamaza bitazamubuza gukomeza ibikorwa bye bya politiki.

Yagize ati “Mfite impamvu nziza nyinshi zirenga 200 ngomba kugeza ku Banyarwanda n’ impamvu ibihumbi 2000 ngomba kugeza kuri Afurika ntabwo ndibuhagarike politiki ndayikomeza”

Barafinda avuga ko ashaka ko bazabaho Afurika yunze ubumwe ya Kabirii akavuga ko Afurika yunze ubumwe ya mbere yabayeho mbere y’ uko abakoroni bagera muri Afurika.

JPEG - 84 kb
Barafinda Fred ubwo yagezaga ibyangombwa bye muri Komisiyo y’amatora

Tubibutse ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu aribwo Komisiyo y’igihugu y’amatora yemeje ku buryo ntakuka Abakandida bazahatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu kwezi gutaha.

Paul Kagame, Philippe Mpayimana na Frank Habineza nibo bazahatana muri aya matora.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof Kalisa Mbanda, yavuze ko abandi Bakandida batatu batemejwe ari uko batujuje ibiteganywa n’amategeko, abo ni Mwenedata Gilbert utarujuje imikono 600 isabwa kuko ngo afite 522, kandi akaba nta mukono n’umwe wemewe yakuye mu Karere ka Burera kandi akaba yarashyize ku rutonde rw’abamusinyiye umuntu wapfuye.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mukamusoni annonciate - 11/07/2017 saa 19:30

bacumugani ngo umujinya wimbwa uherera mumurizo wayo kandi nyirimbugita nuyifashe ikirindi none mubwire ko nunvise icyongereza cye air 0 yaduserukira hehe kuko hhhhh byabigwarasha byari byatangiye kugaban imyanya barutabana mhuyomba yarikubyinira kurukoma harya ngo nugutinya amahanga adasakuza nagufunga bigacaho biciye gushirisoni no Guseba pole sana R.D isomoţo Kagame wacu oooooyeeeee muzayahekenya abashire mukobwa bay bay mukobwa useka nabi
Kanda hano umusubize

IYAKAREMYE Eric - 11/07/2017 saa 08:48

sha nu munyarwenya pe.
Kanda hano umusubize

IYAKAREMYE Eric - 11/07/2017 saa 08:45

uyu mugabo aratangaje cyane rwose
Kanda hano umusubize

gahindiro - 10/07/2017 saa 01:20

Diane na Mwenedata nimutabafunga tuzamenyako mu babeshyera kuko ayo makosa ararenze bakoze .
Kanda hano umusubize

Rwakageyo - 10/07/2017 saa 08:19

Ndabaza.Ko Commission y amatora itigeze itangaza listes zabantu basinyiye abashakaga kwiyamamaza ...ni gute abayoboke ba PS imberakuri bamenyeko amazina yabo ari muyo Diane yatanze...doreko Mukabunani yivugirako abo bayoboke aribo bamahamagaye bamubaza ukuntu amazina yabo yageze kwa Diane ? Aho kuntuka munsobanurire ...
Kanda hano umusubize

gatwar - 11/07/2017 saa 06:33

urucira mukaso rugatwara yoko
Kanda hano umusubize

ALPHONSE - 9/07/2017 saa 14:36

NIBAAMAHIRWEYAGUHISEHOWIHANGANENTAHUBUTAHAAMAHIRWEYAWE
Kanda hano umusubize

kabanda - 9/07/2017 saa 09:30

Birababaje pe Urwanda rwari urwambere mugutekinika Ariko ahobigeze PK yakagobye kureba abashoboye batarabo kwambika igihugu ubusa izuba riva * Nigute washyira kurutonde umuntu ufite ubwenegihugu bubiri Barafinda numuhanga Murahobye uretse noguhomba muzahombana Amatama Umusazi arasara akagwa kwijambo
Kanda hano umusubize

Safari - 9/07/2017 saa 04:40

Diane Rwigara arihe ko arise dukeneye?Naho Babarafinda ntacyo baheza kubanyarwanda dukeneye Abantu nka DIANE na INGABIRE VICTOIRE
Kanda hano umusubize

- 9/07/2017 saa 09:31

Bazaruhira Ubusa Umwiza Ni Papa Paul Watumye Twiga.
Kanda hano umusubize

- 10/07/2017 saa 06:37

umukandida Ni Paul kagame niwe tuzatora arashoboye
Kanda hano umusubize

fofo - 9/07/2017 saa 03:15

ntamuntu uzi numero yabarafinda uwaba ayizi yayandika hano numunyarwenya cyane
Kanda hano umusubize

MANIZABAYO - 8/07/2017 saa 18:27

Arikorwose ubwose uwo nicyi yari kuzangeza kubanyarwanda ahubwo ko yari kuzaduteza ibibazo azayobore iwe murungo uwodukunda turamuzi natengeze iriyataricyi yukwamunane.
Kanda hano umusubize

Mwiseneza j baptiste - 8/07/2017 saa 18:06

Abanya Burera ntibashobora gusinyira ababonetsebose .
Kanda hano umusubize

Mwiseneza j baptiste - 8/07/2017 saa 18:01

Abanya Burera ntibashobora gusinyira ababonetsebose .
Kanda hano umusubize

DISMAS Uwiringiyimana - 8/07/2017 saa 11:11

Ahubundi Prof. Barafinda numunyabwenge pe
Kanda hano umusubize

Jo - 8/07/2017 saa 11:05

Ariko Ubwo mwabuze Amakuru mazima ajyanye namatora mwakwandika Usibye ibya barafinda. muge mubyihorera Niba mutabishoboye. ntawuvuga ibya diane,mwenedata ntawusesengura Ngo atubwire impamvu ningaruka zari kuzaba diane iyo yemererwa Ahubwo muravuga ubusa Gusa
Kanda hano umusubize

DISMAS U - 8/07/2017 saa 11:00

OH umusaza barafinda ararase namusaba kudacika intege dore amaze kuba umu star . murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X