Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gatsibo: Abatagira imisarane batawe muri yombi bashobora kongera kujya kugororwa

Abaturage batanduka badafite ubwiherero bo mu murenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo baratangaza ko bafite impungenge zo kumanurwa mu bigo ngororamuco bakunze kwita Transit Center bazira kuba badafite ubwiherero n’isuku nke

Aba baturage babitangaje nyuma yo gutabwa muri yombi n’umukwabu udasanzwe wakozwe n’abayobozi b’imidugudu n’abo mu masibo atandukanye, wabaye mu mpera z’icyumweru dusoza.

Nyuma yo gutabwa muri yombi bagiye gufungirwa mu biro by’umurenge wa Kiziguro nyuma baza kurekurwa nyuma y’aho bemereye ko bazubaka ubwiherero.

Bamwe bavuga ko batunguwe no gufatwa kandi baratangiye kubahiriza amabwiriza yo kugira ubwiherero busukuye.

Baganira n’abanyamakuru umwe yagize ati “ Butaracya abayobobozi b’umudugudu baraje bambwira ko tugomba kujya gusobanura impamvu ubwiherero bwacu budasakaye,… baratujyanye turi nka 30 badufungira mu murenge kugeza saa kumi n’imwe za nimugoroba tuhava buri wese yemeye umunsi azakora ibyo badusaba”.

Abaturage babwiwe ko nibatubaka ubwiherero bazajyanwa mu bigo ngororamuco, ku rundi ruhande bamwe bemeza ko kutabugira biterwa n’ubukene.

Ati “bari bagiye kutujyana mu ngoraramuco i Mugera ariko batubwira ko baduhaye igihe gito tukubaka imisarani bakeneye, bamwe nubwo twabyemeye nta mikoro dufite yatuma mu cyumweru kimwe tubona amafaranga yo gucukura imisarani no kuyubakira, nkanjye mbeshwaho no guhingira rubanda nkorera amafaranga 700, ntunze abantu 3 nanjye wa kane, kugirango mbashe kugira ubwiherero byansaba gukora amezi 3 tutarya”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kiziguro bwemera ko buzajyana aba baturage mu bigo ngororamuco niba batusibiyeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiziguro, Ashire Hategekimana avuga ko bazakomeza kubihanangiriza abatazabyubahiriza bakajyanwa kugororwa.

Ati “nibyo twasabye abayobozi b’imidugudu kureba abaturage badafite ubwiherero tukanabasaba kubwubaka, tumaze umwaka wose tubakangurira kugira isuku mu ngo zabo no ku mubiri, abatarabyumva nibo twahamagaje tubabwira ibyo bagomba gukora, ntabwo byaba ari igitangaza kubajyana i Mugera kuko bagezeyo bakwigishwa guhindura imyumvire”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwo busanga hadakwiye gukoreshwa imbaraga zidasanzwe n’imikwabu mu kwigisha isuku ahubwo bakwiye kwifashisha amasibo n’umugoroba w’ababyeyi.

Aganira n’abanyamakuru umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kantengwa Mary, agira ati “hashize igihe dushishikariza abaturage kugira isuku kandi kugira isuku ni uguhozaho ariko ntabwo ari ngombwa gukoresha igitugu, kuko ni imiyoborere idakwiye, hari uburyo bwo kuganira kuri gahunda za Leta harimo gukorera mu masibo ndetse no kuganira ku bibazo bihari mu mugoroba wábabyeyi”.

Ubuyobozi bw’umurenge butangaza ko kutagira ubwiherero ahanini biterwa n’imyumvire, ko mu ngo zisaga 700 izigera ku 132 zitabugira.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

GATABAZI 47 - 15/07/2017 saa 10:52

ISUKU IGIRA ISOKO TURWANYE UMWANDA DUSHAKE UBWIHERERO
Kanda hano umusubize

dieudonne - 15/07/2017 saa 08:38

ngiyi impamvu yatumye mva mu RWANDA. nk,uwo muyobozi w,umurenge arabona atar,imbwa koko? avuga ubusa gusa!!!
Kanda hano umusubize

muzee - 11/07/2017 saa 05:39

Eh pole sana ubukene nabwo bubaho
Kanda hano umusubize

Kebomugarura - 9/07/2017 saa 09:49

Nibarize bano bayobozi.Umunyarwanda wese iyo yubatse inzu afite amafaranga hari numwe wibagirwa kubaka umusarane? Ahubwo mujye mutwereka nibisakaye izo nzuzabo tuzahita tumenya impamvu babuze ubushobozi bwo gusakara imisarane.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X