Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kigali: Umwarimu yaburiwe irengero nyuma yo gusambanya umwana w’imyaka 13

Murwanashyaka Gerard wigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Karama giherereye mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ari gushakishwa nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko yigishaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, ndetse akaba yaramwangije bikomeye nk’uko abaganga babigaragaje nyuma yo kumupima.

Uyu mwarimu yasambanyije uyu mwana ku itariki ya 25 Kamena 2017 ndetse aza kwangizwa cyane nk’uko byemejwe n’ababyeyi be.

JPEG - 133.7 kb
SP Emmanuel Hitayezu umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali

Umuyobozi, w’iki kigo cya Karama, Nsengiyaremye Valens abanyamakuru ko uwo mwarimu yitwa Murwanashyaka Gerard, akaba akomoka mu karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru. Afite imyaka 25 y’amavuko, akaba afite umugore bamaranye amezi agera kuri ane ariko bakaba babana bitemewe n’amategeko.

Uyu muyobozi w’ikigo yasobanuye ko ubu uwo mwarimu adaheruka ku kazi, ariko akaba avuga ko yarwaye, gusa bigakekwa ko ari uburyo bwo guhunga ingaruka z’icyaha akurikiranyweho kuba yarakoze. Ikibazo cyamaze gushyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ndetse na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere ka Gasabo.

Nsengiyaremye Valens yagize ati: "Ababyeyi be twabivuganyeho barabitwemerera, batubwira ko ngo byabaye ku itariki 25 z’ukwezi gushize kwa gatandatu, ninjoro ahagana mu ma saa tanu kuko umwana ngo yageze mu rugo saa saba za ninjoro, noneho ntiyabivuga.

Noneho ubwo urabona kuwa Mbere habaye umunsi w’ikiruhuko cy’umunsi mukuru wa Idri Fitri, kuwa kabiri umwana araza ariga no kuwa Gatatu ariko uwo munsi kuwa Gatatu ataha atameze neza, ariko ntiyabwira ababyeyi ikibazo afite.

Ubwo rero ababyeyi babimenye neza muri iki cyumweru hagati babona akomeje kumererwa nabi, nibwo yatoboye arababwira, ababwira n’uwo mwarimu. Ariko ubwo umwarimu yarakoze muri kiriya cyumweru cyashize, kuwa Gatanu ushize arataha n’ubu ntaragaruka. Uwo mwana afite imyaka 13 kuko yavutse muri 2004, yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza."

Uyu muyobozi w’ikigo avuga ko umwana bamujyanye kwa muganga, bamara kumupima bakemeza ko yamwangije cyane ubu akaba arimo gukurikiranwa ngo ahabwe ubuvuzi.

Umuvigizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali SP Emmanuel Hitayezu, yemeye aya makuru.

Avugana n’itangazamakuru yavuze ko ku itariki 5 Nyakanga 2017, uwo mwana w’umukobwa aherekejwe n’ababyeyi be bageze kuri sitasiyo ya Polisi, bavuga ko uwo mwarimu yamusambanyije, Polisi ihita imwohereza kwa muganga ngo apimwe, ubu hakaba harimo gukorwa iperereza ryimbitse. SP Hitayezu avuga ko uwo mwarimu atarafatwa, bigakekwa ko yamaze kumenya ko ikirego cyatanzwe agahita ahunga.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Twizeyimana Theoneste - 15/07/2017 saa 22:15

Abagabo nkabo rwose bariho. Nihanganishije uwo mwana nu muryango we Bakomere Imana ibane nabo.
Kanda hano umusubize

gcf - 15/07/2017 saa 01:54

Ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa
Kanda hano umusubize

gcf - 15/07/2017 saa 01:54

Ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa
Kanda hano umusubize

Sibo Abdul - 14/07/2017 saa 14:13

Umva njye ndahaturiye ariko sinzi uburyo police yadufasha uretse we abakobwa bose bahize ntawurangiza amashuri abanza kuko bahita bamutera inda,kandi icyo kigo kugira ngo numunyeshuri 1 atsinde nihamana none iki kigo kikarama keretse mugihaya abamama cg abakobwa naho abarimo baho bahemukira abana.
Kanda hano umusubize

Erick Niyotwizera - 12/07/2017 saa 11:00

Oya rwose ntibikwiye Police nikurikirane iryo dage ngo ni umugabo abiryozwe. Ko kgl itatswe n'abakobwa koko yagiye mu mugi abura uwo bangana uramushimisha!? Kwangiza u Rwanda rwejo rwose bireze mu bigabo byiyi minsi.
Kanda hano umusubize

Francois MUGIRANEZA - 10/07/2017 saa 08:25

Umurezi nk'uriya utagira indangagaciro akwiye gufatwa agakurikiranwa, yahamwa na kiriya cyaha agahanwa by'intangarugero kuko ntaho imyifatire nk'iyi yaba iganisha igihugu cyacu, uretse kugisenya.
Kanda hano umusubize

agaciro peace - 10/07/2017 saa 04:44

Umuntu w'imyaka 25 yabuze inkumi zo kwishoramo ku buryo yangiza umwana w'igihugu? Uyu nafatwa urubanza rwe muzarushyire kuri TVR. Ni umugome ukomeye. Naho uyu mwana kuba yaratinze kubivuga byamugizeho ingaruka zikomeye ariko n'ababyeyi babona umwana ataha sasaba z'ijoro ntibagire amakenga ni abo kwibazwaho.
Kanda hano umusubize

tomasi - 9/07/2017 saa 20:17

ibigabo nkibyo bireze nimudutabare.
Kanda hano umusubize

Niyo Gisubizo Samwer - 15/07/2017 saa 23:47

ICYO NABIVUGAHO UWO MWARIMU NARA MUKA ABONETSE NAHAMWE BYINTANGA RUGERO KUKO NABANDI BAFITE INGESA NKIZO BAREBEREHO
Kanda hano umusubize

tomasi - 9/07/2017 saa 20:17

ibigabo nkibyo bireze nimudutabare.
Kanda hano umusubize

ndagijlmana - 9/07/2017 saa 14:55

ahaaaaa umurezikabisantibizorohape
Kanda hano umusubize

NDUNGUTSE LEONARD - 9/07/2017 saa 14:48

birababaje cyane! nanjye ndi umurezi ariko niba aribyo koko uwo mwalimu abihanirwe. njyewe inama naha bagenzi banjye ni uko bakwiyegurira uwiteka kuko bene nkabo barimo baratwangiriza cv! barimu muhaguruke turwanye bene iyo myitarire. dore inama nabagira " nk'uko umurwayi aterwa ikinya kugirango atumva uburibwe, ni nako satani yateye ikinya bamwe muritwe kugirango batumva ijwi ry' uwiteka!!! dusenge uwiteka adukuremo icyo kinya kuri bene nkabo bafite ibitekerezo nk'ibyo byo kwangiza ah'ejo hazaza. uwiteka abane namwe barezi dusangiye umurimo wo kurera.
Kanda hano umusubize

It happens! - 9/07/2017 saa 16:55

Ntabwo uri mwarimu urabeshye kuoko imyandikire y'Ikinyarwanda cyawe ntabwo isobanutse. Ndabeshye? Naho ibijyanye n'iyi nkuru birababaje rwose ariko ni ibintu bishoboka kubaho ntabwo twamutera ibuye. Ikosa yakoze ni uko yabikoranye n'umwana muto cyane w'imyaka 13. Bombi Imana ibafashe inabatagare kuko bari mu amazi abira.
Kanda hano umusubize

NDUNGUTSE LEONARD - 10/07/2017 saa 02:56

Urakoze mwene data kunkosora! ariko bibiriya iragira iti " banza unogore umugogo uri mujisho ryawe" ikibazo si inyandiko ni imyumvire. ugire amahoro ya nyagasani.
Kanda hano umusubize

CQ - 10/07/2017 saa 09:13

Wakosoye nibyo, ariko hari aho nawe ugeze ngo "Imana ibatagare" ????!!! inshinga yitwa Gutagara wayize hehe ?? Reka nkure umugogo uri mu ryange niba wowe byarakunaniye
Kanda hano umusubize

CQ - 10/07/2017 saa 09:14

Wakosoye nibyo, ariko hari aho nawe ugeze ngo "Imana ibatagare" ????!!! inshinga yitwa Gutagara wayize hehe ?? Reka nkure umugogo uri mu ryange niba wowe byarakunaniye
Kanda hano umusubize

KARAKE James - 9/07/2017 saa 10:37

Birababaje cyane.Abarimu basambanya abakobwa bigisha ni benshi cyane.Haba muli Primary,Secondary na University.Mu byukuri,abantu basambana ku isi ni Millions nyinshi cyane.Nicyo cyaha gikorwa n'abantu benshi kurusha ibindi.Kandi bakabyita ko ari UGUKUNDANA.Abantu bose babikora,ntabwo bazaba mu Bwami bw'imana (1 Abakorinto 6:9,10).Iyo bapfuye biba birangiye.Gusa ntabwo aricyo cyaha gusa.Abantu nyamwinshi bariba,bararwana,barica,etc....Ku Munsi w'Imperuka,imana izabica bose,isigaze abantu bake bayubaha.Byisomere muli Yeremiya 25:33 na Imigani 2:21,22.Tubabwira ibi kugirango muhinduke.Ibyo Bible ivuga,nubwo byatinze,bizaza kandi ni vuba. Ibintu bibi birimo kubera mu isi bitabagaho mbere,byerekana ko Imperuka iri hafi. Biratujyana kuli ARMAGEDDON,ubwo imana izambura abatayumvira bose.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X