Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

FDLR yacitse umugongo: Gen 1 abasirikare bato 82 bitandukanyije nayo


Brig Gen Semugeshi yamaze gutangaza ko yitandukanyije na FDLR. Akaba yatorokanye n’abasirikare bagera kuri 82. Aba bakaba bamaze gusubizwa mu buzima busanzwe na komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo(RDRC).

Brig Gen Semugeshi yahoze muri FDLR nkuru iyobowe na Gen Victor Byiringiro. Nyuma yaje kwitandukanya nayo ayoboka CNRD umutwe witandukanyije na FDLR ugashinga indi FDLR ihanganye n’iya Byiringiro.

JPEG - 53.5 kb
Brig Gen Come Semugeshi

Brig Gen Semugeshi hamwe na bagenzi be 82 bose basezerewe nyuma y’amezi atatu bahabwa inyigisho zitandukanye zibasubiza mu buzima busanzwe zirimo izirebana n’uburere mboneragihugu, amasomo ku kwihangira imirimo, gusoma no kwandika ku batabizi n’andi masomo bagiye bahabwa agahuzwa no gusura ibice bitandukanye by’igihugu berekwa aho abandi Banyarwanda bageze mu iterambere.

Abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR basubijwe mu buzima busanzwe bahuriza ku kuvuga ko inyigisho bahawe ku Rwanda hamwe n’amakuru babonye ubwo basuraga ibice bitandukanye by’igihugu yatumye bikuramo ibitekerezo bibi by’uriya mutwe ku buryo ngo biteguye gufatikanya n’abandi Banyarwanda basanze mu kubaka igihugu cyabo.

Sgt Bayavuge Frederec, witandukanyije na FDLR nyuma y’imyaka 20 ayibarizwamo.
Agira ati “Iyi myaka yose namaze naranzwe no kumva nakwikiza uwo tutavuga rumwe nkamwica, urumva rero ubwo ni uburwayi bwose natewe n’abayobozi babi; kuri ubu muri iki kigo cya Mutobo ni ho twivuriza, ni ho tuvana umuti w’ubumwe n’ubwiyunge, ni ho twigira kubana neza n’abandi. Ubu rero niteguye gufatikanya n’abandi Banyarwanda nsanze tukazamura igihugu cyacu mu iterambere…ndahamagarira n’abo nasize mu mashyamba ya Kongo kwitandukanya na FDLR bagataha mu rwababyaye kuko bari kurwanira ubusa.”

Brig. Gen Semugeshi washinzwe imirimo y’ikirenga itandukanye muri FDLR akaza kuyiyomoraho akaba ajya mu wundi mutwe witwa CNRD(Conseil National pour la Renouveau et la Democratie), we atangaza ko ajyanye mu buzima busanzwe ‘umugambi wa kigabo’ wo guteza imbere igihugu; ibintu ahuza n’inyigisho yahawe.

Ati “Umugambi njyanye ni umugambi wa Kigabo mwanye hano; batwigishije uburyo tugomba kwitwara iyo tugeze hariya hanze iyo tugiye kuba, kandi baduhaye n’amasomo ahagije azadufasha kubana neza n’abo dusanze hariya ku midugudu kandi ayo masomo azadufasha no kwihangira imirimo izadutunga kugira ngo tuzabashe kwibesha no kubeshaho imiryango yacu bityo duteze imbere n’igihugu cyacu.”

Nyamurangwa Freddy, Komiseri mu Kigo gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, ahamagarira abasezerewe kubana neza n’abandi Banyarwanda basanze bafatanya na bo mu kubumbatira umutekano w’igihugu.

Komiseri Nyamurangwa abasaba kandi “gukura amaboko mu mifuka bagakora cyane kugira ngo babashe kubona ibitunga imiryango yabo.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo gitangaza ko kimaze kunyurwamo n’abantu bagera ku bihumbi cumi na bibiri bitandukanyije n’umutwe wa FDLR urwanyiriza ubutegetsi bw’u Rwanda mu mashyamba ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

toyota and niyongira - 11/07/2017 saa 15:07

Nabandi mukiri mumashyambamutahe karaveri gikongoro ngirabakunzi yonasi toyota niyongira nabandi mwemurihe komudakoma
Kanda hano umusubize

bangobango - 11/07/2017 saa 13:48

Gira uti yahoze ari General
Kanda hano umusubize

mahwi - 11/07/2017 saa 04:17

Muratubeshya gusa gusa
Kanda hano umusubize

kanyange - 11/07/2017 saa 03:39

Burya haracyari abantu bangana batya bakiri hariya? Imiryango igifite abakijirajira kuki itabahamagarira kuva mu bujiji koko? Nabafungiwe genoside barafunguwe abandi bakirindagira mu mashyamba ?
Kanda hano umusubize

- 10/07/2017 saa 19:23

nabandi banze twubake urwanda rwacu
Kanda hano umusubize

GATARE Joseph - 10/07/2017 saa 04:45

Ntabwo imana yaturemeye KURWANA,ahubwo yaturemeye gukundana,tugasangira ibintu imana yaduhaye (Yohana 3:13).Iyo urebye neza,INTAMBARA ziterwa n'abantu bashaka kwikubira umutungo wo mu isi imana yaduhaye.Urugero,Amerika yateye IRAK kubera gushaka Petrole.Russia yafashe CRIMEA ku ngufu kubera umutungo wayo na Geostrategy.Intambara no kwicana byabayeho kuva isi yabaho.Byahereye kuli GAHINI yica murumuna we,ABELI.Nyamara imana yari yamubujije,aranga.Ni mu rubwo buryo imana itubuza kurwana no kwicana,nyamara abantu bagasuzugura imana.Ese imana izakomeza ibihorere?IGISUBIZO kiri muli BIBLE. Ku Munsi w'imperuka wegereje,imana izica abantu bose barwana (Matayo 26:52;Yesaya 34:2,3).Izica kandi n'abantu bose bakora ibindi bintu itubuza:Abasambanyi,abajura,abasinzi,etc...(1 Abakorinto 6:9,10).Intumbi z'abantu hafi ya bose batuye isi,zizaba zuzuye ku isi (Yeremiya 25:33).Hazarokoka abantu bake bumvira imana,bature mu isi izahinduka Paradizo (Zaburi 37:29 na 2 Petero 3:13). Muli iyo PARADIZO dutegereje,intambara,urupfu,ubukene,ubusumbane,etc...bizavaho. Kugirango tuzarokoke kuli uwo Munsi uteye ubwoba cyane nkuko tubisoma muli YOWELI 2:11,tugomba gushaka cyane imana,aho kwibera mu byisi gusa (Zefani 2:3).Twe tubandikira,turi abantu nkamwe.Dukora akazi gasanzwe kugirango tubeho,ariko tukabwiriza abantu ku buntu,kuko YESU yasize asabye Abakristu Nyakuri bose "gukora umurimo w'imana ku buntu".Byisomere muli Matayo 10:8.
Kanda hano umusubize

tomasi - 9/07/2017 saa 20:09

nibyiza ndishimye nabandi bazaze ntakibazo.
Kanda hano umusubize

Bagabo - 9/07/2017 saa 17:59

Uyu mu general ko yari yaratashye mu mwaka ushize, yari yongeye asubira mu ishyamba none yongeye arataha ? Kandi rero nibaza ko FDLR na CNRD ari imitwe 2 itandukanye nkaba mbona ahubwo mwari kwandika ko CNRD yacitse umugongo kuko ni yo yaje avamo nk'uko inkuru ibivuga !
Kanda hano umusubize

- 9/07/2017 saa 16:20

Nimutahe muve mumushyamba muze murwa sabo namahoro gusa gusaaaaaa!
Kanda hano umusubize

Rwakageyo - 10/07/2017 saa 02:28

Umuntu asomye iyi nkuru yagirango ibyo muvuga byaraye bibaye nyamara muravugako hashize amezi atatu aba bantu bakora amahugurwa...muranavuga ko bavuye muri FDLR mwarangiza ngo ni undi mutwe bari barimo...
Kanda hano umusubize

- 10/07/2017 saa 19:21

nabandi banze dufatanye kurwubaka
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X