Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gishwati: Inkoni y’abashumba iravuza ubuhuha mu baturage


Abaturage baturiye ishyamba rya Gishwati mu murenge wa Muhanda babangamiwe n’urugomo bakorerwa n’abashumba bava mu ishyamba rya Gishwati babakubita bakanabakomeretsa cyane. Bakaba batakambira ubuyobozi ngo bubakize urugomo bakorerwa.

Kamali Martin umwe mu baturage bakorewe urugomo n’aba bashumba yabwiye umunyamakuru wa Imirasire.com ku murongo wa telefoni ko hari abaturage bamwe bakubitwa n’abashumba bava muri Gishwati ndetse bagakomeretswa.

JPEG - 45.8 kb
Abaturage baturiye Gishwati barugarijwe n’urugomo

Kamali avuga ko mu gace kabo ntawe upfa kugenda wenyine mu masaha y’ijoro ngo kuko ashobora guhura n’abashumba bo muri Gishwati bahaze urwagwa mu gasantere ka Bugarura bakamugirira nabi.

Ati: “ Bamwe barakubiswe ejobundi barakomereka bajyanwa mu bitaro. Hari n’abakobwa bagiye bavuga ko bafashwe ku ngufu bakabita abasazi, yemwe aba bashumba iyo baje usanga baba bazanywe no kunywa inzoga n’ubusambanyi bamara guhaga bagafata abagore waba uhuye nabo cyangwa unyuze aho ugasanga nawe ubigendeyemo.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Nkongora Kamuzinzi Fenias, yemeje aya makuru yongeraho ko abaturage ayobora bakomerewe. Avuga ko hari n’abajya bakubitwa abaturage bagateranyiriza amafaranga yo kubavuza.

”Abaturage bacu barakubitwa rwose , iyo babakubise nitwe duteranyiriza amafaranga yo kuvuza uwakomeretse kuko hari igihe uwo mushumba wakoze urugomo tumubura cyangwa yanafatwa agahita ajyanwa kuri Polisi, ariko nanone iyo nyiri gukubitwa atabikurikiranye bahita bamurekura kuko atamara iminsi irenze itatu agifunzwe nkuko itegeko ribiteganya”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko aba bashumba iyo bamaze gukubita abaturage bahita bajya mu bikuyu kwihishayo, ku buryo nanone bitoroshye kumumenya igihe adahise afatwa ako kanya, kandi ikibazo gikomeye kikaba ari uko ba nyiri bikuyu badatuye hafi , aho usanga ari iby’abantu baturuka za Musanze , Gicumbi n’ahandi.

Avugana n’itangazamakuru Ndayambaje Godefroid, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero yatangaje ko iki kibazo gihari kandi kizwi

Avuga ko cyakuruwe nuko ako kagari kamaze igihe nta buyobozi buhoraho gafite no kuba kegereye ibikuyu , ariko nanone akavuga ko byaterwaga n’inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo izitwa Urubyutsa , iyo zanywebwagwa n’abashumba babaga baje muri Bugarura zabateraga kugira urugomo rwo gukubita abaturage.

Yagize ati “Izi nzoga zateraga abashumba kugira urugomo bagakubita abaturage, bamwe muri bo barafashwe abandi barafungwa. Iki kibazo kugirango gikemuke ubuyobozi bw’Akarere bwahamagaye ba nyiri ibikuyu bubasaba guha abashumba babo amakarita abaranga no kubashyira mu ma zone babarizwamo kugirango nukoze urugomo abashe gukurikiranwa, kuko usibye no gukubita abaturage habagamo n’ubujura bw’inka hagati yabo kuko nta wabaga azi ngo uriya ava muri zone runaka ntibimenyekane, ariko ubu twizera ko bigiye gukemuka kuko ubu inzego z’umutekano dufatanya zagihagurukiye.”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 17/07/2017 saa 05:07

aboba shumba barigu hotera abaturage mubafashe
Kanda hano umusubize

EMMANUEL TUISABE - 13/07/2017 saa 02:55

URUGOMO KU BASHUMBA RURASANZWE HOSE,USIBYE KO NTAWABASHIGIKIRA.NDI I MASISI/DRC
Kanda hano umusubize

- 12/07/2017 saa 16:14

Ntawumenya ko abantu arinka atarabayeyo
Kanda hano umusubize

gahima - 11/07/2017 saa 13:03

wowe uvuga uti nimureke babakubite uzaze ariwowe bakubita gusa icyibazo ushobora kuba urumwe murabo ba cowboys gusa very much sure every criminal will be punished just wait becoz the conflicts and violation start like that!!
Kanda hano umusubize

gahima - 11/07/2017 saa 13:02

wowe uvuga uti nimureke babakubite uzaze ariwowe bakubita gusa icyibazo ushobora kuba urumwe murabo ba cowboys gusa very much sure every criminal will be punished just wait becoz the conflicts and violation start like that!!
Kanda hano umusubize

gahima - 11/07/2017 saa 07:42

birababaje rwose kumva mukarere kacu hakiri intagondwa zinterahamwe kuko ntaho bataniye rwose gusa ubuyobozi ntabwo tuzakomeza kwihanganira imikorere yabayobozi from all umulenge exctives kugera mutugali you police offices why to release those criminals like that !! just imagine abashumba birirwa bafata abagore kungufu kweri then bagera kuri police after 3 days bakabarekura !! no-no all police officers and security wings that is your dut but why you are not taking care to the people don't be corrupt plz !! just take those criminals to face the law!! murakoze gusa HE Mr President naza gusura ngororero District ntimuzabuze abaturage kubaza ibibazo byabo becoz mbona rwose mubarangarana!! thank you so much!!!
Kanda hano umusubize

- 17/07/2017 saa 05:09

murikuganirakuki
Kanda hano umusubize

shyaka mupenzi - 11/07/2017 saa 05:40

KUKI MUTAKIRA MY COMENT !!
Kanda hano umusubize

GAHIMA - 11/07/2017 saa 05:36

WHY YOU ARE NOT TAKING MY IDEAR!!
Kanda hano umusubize

tomasi - 9/07/2017 saa 20:02

oya iryonihohoterwa nibabarenganure kandi uzongeragukubitumuntu nawebazamukubite yumve ukuntu inkoni iryana.murakoze.
Kanda hano umusubize

Rutongo - 10/07/2017 saa 17:23

Mureke babatikure nyine.Niba se mwitwara nkinka kuki batabajijura ?
Kanda hano umusubize

fernandel - 13/07/2017 saa 10:27

Mr Rutongo: Nangwa n'inka wowe uri hanyuma yazo kuko ibyo bitekerezo bigaragaza uwo uri we n'icyo uri cyo. Kagame aracyafite akazi katoroshye!!!
Kanda hano umusubize

GATABAZI 47 - 15/07/2017 saa 11:01

ntamuntu winka ubaho ahubwo abaturage barabasagararira
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X