Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Karongi : Inzara iranuma mu baturage bakoreye VUP bazira ibirarane batahembwe

Mu gihe ibikorwa by’iterambere bikorwa muri gahunda ya VUP, bituma akarere gatera imbere ndetse n’abaturage ubwabo bakagera ku iterambere rirambye, bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rugabano , ho mu Karere ka Karongi, bakora muri VUP bavuga ko bagejeje kuri lisite 3 badahembwa, ibi bikaba bituma inzara ikomeje kubazahaza.

Aba baturage bavuga ko bakomeje gukora badahembwa ndetse biaka bikomeje gutuma inzara ibica ndetse n’ibikorwa bateganyaga gukoresha amafaranga bagombaga guhembwa bikomeje kudindira. Gusa ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iki kibazo cyaterwaga n’uko kugirango umuturage wakoze muri VUP ahembwe byasabagaguca mu nzego nyinshi z’ubuyobozi, ariko ngo byarakemutse bagiye kuzajya bahembwa n’imirenge yabo.

JPEG - 202 kb
Abakora muri VUP i Karongi batinze guhembwa

Uyu ni umwe mu bakora muri VUP mu murenge wa Rugabano ukora mu kagari ka Mbogo, waganiriye n’abanyamakuru agira ati : “Ubu tumaze periyode 3 tudahembwa. Ni ukudukorera ubuvugizi kuko turaharenganira…..Ntituzi impamvu ituma batinda kuduhemba.”

Undi wawe yunga murya mugenzi we agira ati : “Turakora tugataha inzara yenda kuduhitana, wagera mu ruugo ugasanga abana nabo nta cyo kurya bafite. Ibyo twateganyaga gukora barapfuye kubera ko batinze kuduhemba. Ubu natwe byaratuyobeye. Ntituzi igituma batinda kuduhemba.”

Ku bijyanye n’iki kibazo, umuyobozi w’Akarere ka Karongi Bwana Ndayisaba François, avuga ko icyatumaga abakora muri VUP batinda guhembwa, ari uko byacaga mu nzira ndende, ariko ngo ubu bigiye gukemuka burundu.

Yagize ati : “Gutinda guhembwa koko batindaga guhembwa. Batindaga guhembwa kuko byacaga nzira ndende. Bakoreraga mu murenge runaka, bikaba ngombwa ko amafishi aza ku karere, gukora amafishi kuyatunganya, kuyazana ku karere, kuyashyira muri finance zacu ukayashyira muri sisiteme za MINECOFIN, BNR, ugasanga bitwaye igihe kirekire. Ariko icyo twakoze nk’Akarere twavuze k bagomba guhemberwa mu mirenge. Amafaranga tukayafata tukayajyana mu mirenge, igihe bamaze kuzuza liite, noneho bakayijyana muri SACCO, nayo igahita ibishyura cyangwa Bank Populaire.”

Hirya no hino mu gihugu hakunze kugaragara ibibazo muri VUP, aho mu bice bimwe abaturage bagiye bahimba amazina iyi gahunda ya VUP, ndetse mu duce tumwe bakaba barayise “Vayo Upfe”,ibi bakaba barabivugiraga ko batinze guhembwa ugasanga inzara ibazahaza kandi barakoreye amafaranga yagakwiye kubagoboka.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mambo - 10/07/2017 saa 08:05

Ptc iratwambuye twabuze aho dushikiriza ikibazo
Kanda hano umusubize

Samuel .Habiyakare - 12/07/2017 saa 17:15

Na Babahembe Kukwo Umukozi Akorayanariy Mbewojyakumurimowaburaye.Mbe Kombonaga Ubungubu Bisho Bora Kubabagiye Kubakoreraga Baburaye Bizey Ko Bazarya Babona Bataba Bishe Beshi Kandi Baraziko Inzara Izahaza Nibabahe Ayobamazegukorera.
Kanda hano umusubize

MBARAGA JEAN - 13/07/2017 saa 16:50

SIKARONGI GUSA NA NYAMAGABE UMURENGE WA NKOMANE BARARIRA AYARIKA KUBERA KWIBW'AMAFARANGA BABIKIJE MURI TUBWAMBUKE_NKOMANE_SACCO,
Kanda hano umusubize

GATARE Joseph - 10/07/2017 saa 06:24

Birababaje cyane.Muli iyi si,abantu bicwa n'inzara ni benshi cyane.Ese kuba dufite ibibazo byinshi muli iyi si,bivuga ko imana itatwitaho kandi ishobora byose? IKIBAZO ntabwo ari imana,ahubwo ni abantu banga kumvira imana,uhereye kuli ADAMU na EVA.Baricana,bakarwana,bagasambana,bagacuranwa ubutunzi bwo muli iyi si,etc... Kugirango imana ikureho ibibazo byose dufite,yashyizeho UMUNSI W'IMPERUKA dutegereje (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo munsi,nubwo watinze kuza,imana izarimbura abantu bose banga kuyumvira.Kandi ni hafi abantu bose batuye isi.Abayumvira ni bake cyane kuko abantu bibwira ko UBUZIMA gusa ari amafranga,shuguri,politics,etc... Abantu bake bazarokoka kuli uwo munsi uteye ubwoba nkuko tubisoma muli Yoweli 2:11,nta NZARA bazongera kugira,nta rupfu,indwara,ubusaza,akarengane,ubusumbane,intambara,etc...Abantu bashaka kuzaba muli isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,bagomba guhinduka,bagashaka imana. Ntugakeke ko ibi tuvuga bidashoboka.Nibyo koko byatinze kuza.ariko biri hasi kuba. Ntabwo imana yaturemye ishaka ko tuba mu bibazo.Wibuke ko Abamarayika nabo baremwe n'imana.Nta kibazo na kimwe bagira kuko bumvira imana.Niyo mpamvu imana ishaka KURIMBURA abantu bose batayumvira,igasigaza gusa abantu bake bayumvira. Nguwo umuti rukumbi w'INZARA.Haguruka ushake imana kugirango uzabeho iteka muli Paradizo.
Kanda hano umusubize

Rwakageyo - 10/07/2017 saa 02:56

VUP bivuga vayo upfe ? Kubona umuntu akora ntahembwe birababaje.Impamvu ni uko nta mafaranga yo kubahemba leta ifite.Ikibazo cyo kudambwa muri VUP kimaze imyaka kivugwa mu gihugu hose ugasanga abategetsi batanga impamvu imwe buri gihe : amafishi...no kuyinjiza muri machine cg systeme...umwaka ugashira undi ukaza...nta faranga rihari ryo guhemba muri VUP.
Kanda hano umusubize

tomasi - 9/07/2017 saa 19:53

oya rwose barabahemukiye iyo ukoze ugataha udahembwe bicinege ahubwo bazabungukire murakoze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X