Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umujyi wa Kigali :Ingorane ku bafite amazu yashyizweho TOWA


Mu gihe hashize igihe kitari gito amwe mumazu yo mu mujyi wa Kigali ashyizweho ikimenyetso cy’uko ari mu manegeka ariko akaba adasenywa ,ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buravuga ko uko byagenda kose ayo mazu agomba kuzasenywa nihamara gutunganywa ibikenewe nk’imihanda yegereye ahagomba guturwa.

Ikimenyetso cyo gukuba gitukura ubusanzwe mu myubakire kizwi nka TOWA cyangwa Kuraho , kiri ku mazu atari make hano mu mujyi wa Kigali hari n’ayo umuntu atatekereza ko ari hasi kuko hari n’izifite ibyumba biri hejuri ya 5 ariko aho ziri zabaruwe ko ziri mu manegeka zibangamiye iterambere ry’umujyi kandi ko igihe n’igihe zishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abazituyemo n’ubwo benshi muri bo babihakana bashingiye ku gihe bahamaze.

JPEG - 85.8 kb
Inzu zifite iki kimenyetso zose zigomba gusenywa

Ba nyiri izi nzu ntacyo bemerewe kuzikoraho kijyanye no kuzivugurura keretse gukuraho bakubaka ibigezweho bijyanye n’igishushanyo mbonera.

Bitewe n’iminsi izi nzu zimaze zishyizweho ibi bimenyetso byo kuzikomanyiriza; hari abibwira ko bizarangira ariko ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko uko byagenda kose zizasenywa nihamara gutunganywa ibikenewe birimo n’imihanda igomba gukorwa.

Abadafite uburyo bwo kubaka amazu ajyanye n’igihe nkuko biteganywa n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali ngo bazubakirwa amazu akunda kuvugwa nk’amacumbi aciriritse, affordable house bayishyure amafaranga aciriritse.

Nyamara ariko amwe mu yubatswe bivugwa ko aciriritse igiciro cyayo ngo nticyapfa kwigonderwa n’uwariwe wese mugihe ari hejuru ya za miliyoni 20.

Umujyi wa Kigali uvuga koko ko iki kibazo wakibonye ariyo mpamvu ngo ugomba kubaka aciriritse koko nibura geze muri miliyoni 5 nubwo ataratangira kubakwa.

Ikibazo cy’akajagali cyangwa amazu atajyanye n’igihe , ni ikibazo kitahwemye kubera imbogamizi ikomeye umujyi wa Kigali ku mpamvu nyamukuru yo kutabona ubushobozi bwo guha ingurane abadashoboye umujyi ngo berekeze iy’icyaro nkuko abaturage ubwabo baba babivuga ko umujyi ari uw’abishoboye, nubwo ubuyobozi ngo atariko bubibona.

Iki cyo kuyandikaho TOWA cyabaye nk’igikomanyirije benshi mubafite ayabaruwe mu manegeka kuko inzu biriho ntacyo wayikoraho ngo uyivugurure ndetse ntiwanayitangaho ingwate muri banki ngo ubone amafaranga bisanga ko utayigurisha ngo ibone uyigura kuko itakorerwa igenagaciro kandi itemerewe kuhaba.

Keretse kuyirambirwa ukayimukamo bitewe no gusenyuka kwayo kuko idasanwa bivuzeko iki cy’amacumbi aciriritse kivugwa n’umujyi niba gishyizwemo imbaraga aricyo gishobora gutabara abatuye muri aya mazu, Nubwo benshi byabagora nanone kubona ayo mafaranga yitwa ko aciriritse .

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KAFA - 7/08/2017 saa 07:05

kubaka biravuna leta nibanze yibukeko umuntu yubaka ahantu abayobozi bareba .igire icyo ikora nukuri birababaje.
Kanda hano umusubize

Nsengiyumva Albert - 16/07/2017 saa 15:13

Ntabyoroshye twebwe abatuye aho icyo cyimenyetso kiri ntabwo umutima wacu uri hamwe kuko dutekereza ko isaha n'isaha izaduhambiriza riva bataduhaye n'impamba.
Kanda hano umusubize

kalimu - 15/07/2017 saa 14:46

hakwiye kubaho ubushishozi no kurengera abaturage,umuntu yatuye ahantu hashize imyaka irenga 20,leta imwaka imisoro y'ubutaka,leta yamuhaye icyangombwa cya burundu cy'ubutaka,nihoatuye n'umuryango we, nta bundi butaka agira mu gihugu,none ngo nagende, ajye he? abe he? umuryango we urare he? leta ni umubyeyi kandi niyo ireberera abaturage bayo nirebe uburyo aba bantu bafashwa bakubakirwa amazu aciriritse kandi ajyanye n'igihe bayabatuzemo cg se babahe ingurane bimukire ahajyanye n'ubushobozi bwabo. murakoze
Kanda hano umusubize

kalimu - 15/07/2017 saa 14:39

hakwiye kubaho ubushishozi no kurengera abaturage,umuntu yatuye ahantu hashize imyaka irenga 20,leta imwaka imisoro y'ubutaka,leta yamuhaye icyangombwa cya burundu cy'ubutaka,nihoatuye n'umuryango we, nta bundi butaka agira mu gihugu,none ngo nagende, ajye he? abe he? umuryango we urare he? leta ni umubyeyi kandi niyo ireberera abaturage bayo nirebe uburyo aba bantu bafashwa bakubakirwa amazu aciriritse kandi ajyanye n'igihe bayabatuzemo cg se babahe ingurane bimukire ahajyanye n'ubushobozi bwabo. murakoze
Kanda hano umusubize

- 14/07/2017 saa 07:35

hhhhhhhhhhhh
Kanda hano umusubize

THOMAS - 14/07/2017 saa 05:24

NTITWANZE ITERAMBERE ARIKO MUSHYIRE MUGACIRO HANO NYARURAMA YA KICUKIRO IMIHANDA INE MURUTOKI RWUMUTURAGE IBAHO? BIRABABAJE NB NTANIGICERI NAKIMWE KIRIMO GUTANGWA MEYA NATURENGANURE?
Kanda hano umusubize

majyambere - 11/07/2017 saa 17:47

Mwa bantu mwe ntimukarwanye amajyambere kuko biri mu nyungu rusange. Nta kwireba wirengagije ko akajagari kagomba kuva mu Mujyi nyawo.
Kanda hano umusubize

Jean Pierre - 11/07/2017 saa 15:25

ABATEKEREZA GUSENYA AYA MAZU BAJYE BANATEKEREZA KU BAPANGAYI BINGANJEMO ABANYESHURI BIGA MU MAKAMINUZA BAJYAGA BAYABAMO, ESE BAZAJYA BIGA BATAHA HE? HARI GARI YA MOSHI SE IZAJYA IBATWARA RA? IKI KIBAZO KIRASABWA KWIGANWAHO UBUSHISHOZI NTIDUHUBUKIRE GUSENYA KANDI HARI BYINSHI TWABA DUSENNYE!!!!!
Kanda hano umusubize

maedou danton - 11/07/2017 saa 03:56

hora wihorere umujyi was Kigali ufite abashoramari bazahakorera imishinga yabo .noneho muburyo bwo kugirango bazaduhende babanza gutesha ibyacu agaciro .ahubwo nibaza niba abadepite bavugira guvernoma cg abaturage.kuko ni kenshi abaturage turenga barebera kdi bakagombye kuturengera.
Kanda hano umusubize

mahwi - 11/07/2017 saa 03:52

Ariko mwabantumwe niba koko atari akarengane, ubwo ibiri kudukorerwa ni ibiki?? Umuntu Inzuye bayishyizeho ikimenyetso gitukura ntacyo wayimaza ubwawe, barangiza Leta ikirirwa idusoroma imisoro nkaho ataribo babikoze?? Ese niba ari abayobozi bafite ubwenge bakunda abaturage babo, kuki iyonzu idahagarikirwa uwo musoro ikimara gushyirwa mu kato?? BItabaye ibyo byaba ari ubujura nk'ubundi bwosepeeee. Ubujura bwose burasa.
Kanda hano umusubize

Masumbuko - 10/07/2017 saa 17:36

Mukomeze mutwice gutya ariko igihe kizagera birangire nta mvura idahita.
Kanda hano umusubize

emmanuel - 10/07/2017 saa 10:19

Twebwe turababaye nkange naguze ahantu araho guhinga nyuma ndahinduza haba guturwa none bambarira tax cg umusoro bahereye hagihingwa none ndasaba kurenganurwa rwose kko tufite akarengane kanini cyn ni i kigli kimisagara muganza
Kanda hano umusubize

alpha - 10/07/2017 saa 08:06

Ariko mwaretse gushinyagura ziriya nzu zahawe ibyangombwa byubutaka zimaze imyaka zisorera Leta nigute wavuga ngo abantu bazivemo ntangurane ubahaye? Abadepite bafite izo nshingano zo kurengera abaturage nibakurikirane icyo kibazo.
Kanda hano umusubize

Rwakageyo - 10/07/2017 saa 07:59

Ubuyobozi nibubwize ukuri abaturage.Towa ni uburyo Leta yabonye bwo kwirukana abakene mu mugi itavuze byinshi.Yarangiza igahakana ngo umugi si uwabakire gusa.Birababaje.Ese izo miliyoni 5 zo ni bangahe bashobora kuzibona ? Ese uwafashe kiriya cyemezo agira abana ? Kurara uhagaze munzu wiyubakiye imvura ikagucikiraho ni ko kaga kabi...Umuyobozi w umugi aherutse kwivugirako ubu bagiye gutekereza uko izo nzu za miliyoni eshanu zazaba zimeze.Bivugako badusenyeho amazu yacu bataranatekereza icyo bazadukorera.Ikigaragara ni uko ibi bigamije guha amasosiyete yabo yubwubatsi akazi....
Kanda hano umusubize

Christophe - 11/07/2017 saa 05:48

Icyemezo mwahawe nicy'ubutaka si icy'inzu. Gusa bibaye aribyo mugasorera inzu ifite towa byaba atari byo. Gusa iyo nzu uramutse uyikodesha birumvikana ko watanga umusoro ku bukode . Ariko uyibamo ntabwo bikwiye ko wanayisorera. Ikindi uramutse warahawe icyangombwa cyo kubaka none inzu yawe ikawa yarashyizweho TOWA byaba ari ikibazo, ariko warayubatse nta cyangombwa aho rwose ntiwarenganya ubuyobozi. Kuko kuva kera mbere yo kubaka hasabwaga icyangombwa kuva kuri MINITRAPE kugeza ubu ku mujyi wa KIGALI. Ni ukujya dushishoza tukareka amarangamutima. Ahubwo bikaba gusaba ubufasha kugira ngo leta idufashe kuva mu gihombo. Murakoze.
Kanda hano umusubize

alpha - 10/07/2017 saa 07:55

Ariko mwaretse gushinyagura ziriya nzu zahawe ibyangombwa byubutaka zimaze imyaka zisorera Leta nigute wavuga ngo abantu bazivemo ntangurane ubahaye? Abadepite bafite izo nshingano zo kurengera abaturage nibakurikirane icyo kibazo.
Kanda hano umusubize

mahwi - 11/07/2017 saa 04:18

Nukwihangana
Kanda hano umusubize

GUTABARWA - 13/07/2017 saa 17:10

UWAKAKUVUGIYE NIWE UKUGAMBANIRA !GUTABARWA KWA RUBANDA RUGUFI-AMANEGEKA-ABASHOMERI-ABARENGANA-ABATAGIRA KIRENGERA- bose bazatabarwa n'uwiteka naho !wikwiringira umwana w'umuntu! mumbwire musuwe kangahe nizo ntumwa za rubanda kubatuye mumanegeka?IGISUBIZO KIZATURUKA K'UWITEKA UFITE UBUZIMA BWAMYU MUBIGANZA BYE!
Kanda hano umusubize

GUTABARWA john - 13/07/2017 saa 17:30

birababaje!Ngo igihombo !ABamaneka ni abanyarwanda cg se ni abanyamahanga? UWITEKA ATABARE KBS!
Kanda hano umusubize

GUTABARWA john - 13/07/2017 saa 17:33

birababaje!Ngo igihombo !ABamanegeka ni abanyarwanda cg se ni abanyamahanga? UWITEKA ATABARE KBS! ubamba isi ntakurura!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X