Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Nyuma yo gufasha abakene,Mama Catheline yasigiye igikomere Kiriziya gaturika.

Kiriziya Gatulika yababajwe cyane n’urupfu rwa Mama Catherine Nduwamariya washinze umuryango Inshuti z’Abakene (I.A) akaza kwitaba Imana mu gitondo cyo ku wa 4 Nyakanga 2017 azize uburwayi, inavuga ko itazibagirwa ubutwari yagaragaje mu gufasha Abakene. Umuryango “Inshuti z’Abakene (I.A)” uyu mubikira yatangije ufite ibikorwa birimo ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ubw’ingingo (Centre Inshuti Zacu, Gahanga-Kicukiro).

Ikigo cy’abana bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA (Centre Iramiro, Busanza-Kicukiro); Ikigo cy’abana bafite ibibazo binyuranye (Centre Humura, Rutongo – Rulindo); Ivuriro (Dispensaire, Janjagiro – Rwamagana).

JPEG - 37 kb
Nyakwigendera Maman Catheline

Umuvugizi wa kiliziya Gatulika mu Rwanda Musenyeri Filipo Rukamba yabwiye itangazamakuru ko Kiliziya ibabajwe cyane n’urupfu rwa Mama Catherine Nduwamariya, avuga ko yabarizwaga mu muryango w’Ababikira b’Abasomusiyo ukorera i Kabuga ariko akaba yarifashishijwe mu gushinga umuryango Inshuti z’Abakene’ umaze gushinga imizi asubira mu Basomusiyo.

Yagize ati “umuryango w’Abasomusiyo wari waramutije kugira ngo abafashe gutangira(Umuryango Inshuti z’Abakene’), … ubu bafite umukuru wabo ntabwo yari akiriyo yari yarasubiye mu muryango we w’Abasomusiyo”.

Musenyeri Rukamba yagarutse ku bikorwa bye Kiriziya itazibagirwa birimo gufasha abakene kandi bimuri ku mutima.

Ati “Yafashije imiryango cyane umuryago w’Inshuti z’Abakene, abantu bari bagitangira bamusaba rero kubafasha, awufashe gukura, ni ukuvuga yuko yabaye hamwe na bo akawuyobora kugeza igihe awugereje ku kuwuha abakuru bawo.”

” Mama Catherine Nduwamariya yitabye Imana afite imyaka 73 y’amavuko.Yavukiye i Mwendo mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo; mu nzego z’idini Gatulika ni muri Santarali ya Mwendo, Paruwasi ya Muyunzwe, Diyosezi ya Kabgayi.

Niyitegka Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Emely - 10/09/2017 saa 07:58

When someone writes an post he/she keeps the plan of a user in his/her mind that how a user can understand it. Therefore that's why this paragraph is amazing. Thanks! Also visit my webpage :: [http://hoidap.fun/chich-la-gi-tai-sao-lai-goi-la-chich.html->http://hoidap.fun/chich-la-gi-tai-sao-lai-goi-la-chich.html]
Kanda hano umusubize

Mama gloria - 24/07/2017 saa 18:31

Mama mukuru ntajambo mfite muri uyumwanya, ufite ikambo kuri wowe niwe waguhamagaye maze umwitaba Bwangu,invitation yawe y, Imana uyitabanye umucyo kuko mission yawe wari umaze kuyisoza,wasanze ugukunda kuturusha ,ntacyo twakongeraho, ujye udusabira maze imbuto usize zitoshye zizakwire aho umutima wawe wifuzaga kuzigeza Ruhukira militia cya Abraham, Abamarayika bakwakire, utoneshwe uko wabikoreraga abatagirashinge na Rugero
Kanda hano umusubize

keza Rugema - 19/07/2017 saa 19:49

imana imwakire mubayo.
Kanda hano umusubize

keza Rugema - 19/07/2017 saa 19:48

Maman wanjye,wambereye umubyeyi igihe narimaze kubura abanjye bose, wampojeje amarira,isangire iyaguhanze maze igutoneshe kuko warabikoreye.ruhukira mu mahoro mubyeyi kandi ujye udusabira
Kanda hano umusubize

viateur - 11/07/2017 saa 07:20

Mama Catherine Imana ikwakire mu ntore zayo yitaye ku bikorwa wakoreye muntu ndetse na Kiliziya Gatolika,ishimane n'umubyeyi Bikiramariya .utubereye urugero kandi nsaba ngo Imana yongerere ingabire abakristu mu kwita ku bakene . ruhukira mu mahoro Mama w'abatagira kivurira kandi aho uri ukomeze kubazirikana
Kanda hano umusubize

- 13/07/2017 saa 23:19

Requiescat in pace!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X