Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Yverry yavuze impamvu yatinze kuba icyamamare kandi ari umuhanga mu muziki

Umuhanzi Yverry uwavuga ko ari umwe mu basore bazi kuririmba mu rwego rwo hejuru mu Rwanda,ntiyaba atandukiriye dore ko afite ijwi ry’umwimerere kandi akaba azi kuririmba neza mu mu buryo bw’imbonankubone(Live).


Uyu musore agitangira umuziki mu gihe urugamba rwa muzika igezweho mu Rwanda rwari rurimbanyije,abantu benshi baravuze bati”Dore umusore utangiye umuziki we neza.”

Icyo gihe abandi bahanzi batangiriye rimwe batangiye kwamamara baravugwa cyane ariko uyu musore agasohora ibihano binogeye amatwi,ariko igitangaje ntarenge umutaru kugeza ubwo yabaye nk’utacyumvikana.

Mu minsi ishize nibwo uyu musore yongeye kongera kumvikana asohora ibihangano bitandukanye bifite umwimerere urusha ubukana uwo yari yatangiranye ubwo yatangiraga kuririmba.

Ibi rero byatumye tugirana ikiganiro tumaza icyo yabuze kugirango abashe kuba icyamamare nka bamwe mu bandi bahanzi batangiranye kandi harimo abatamurusha kuririmba yewe n’abamusanze mu kibuga bakarushaho kumurusha izina riremereye.

Yverry yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye atamamara nka bamwe muri bagenzi be batangiranye,ari uko mbere yakoraga umuziki nko kwishimisha,ariko ubu akaba yaratangiye kuwufata nk’akazi nyuma y’uko avuye kwiga umuziki ku ishuri ryo ku Nyundo.

Yagize ati”Njyewe impamvu ntamamaye nka bagenzi banjye,n’uko nkitangira umuziki nawufataga nko kwishimisha,ariko ubu kuva aho mviriye kuwiga ku Nyundo natangiye kuwufata nk’akazi.”

Kugeza ubu avuga ko yatangiye ibikorwa biwushingiyeho birimo kuba afite indirimbo nyinshi zitandukanye ziri muri Studio zitandukanye kimwe n’amashusho yazo.

Ku ikubitiro akaba agiye gusohora amashusho y’indirimbo “Nkuko njya mbirota” aherutse gusohora n’izindi zitandukanye.

Uretse ibyo yavuze ku byari bikomeje kuvugwa ko yaba yarasimbuye umuhanzi Buravani Yvan mu nzu itunganya umuziki ya New Level,yemeza ko atari ukuri kuko n’ikimenyimenyimenyi indirimbo arimo gukora ziri ku ba producer batandukanye barimo Pastor P na Clement wo muri Kina Music.

Naho kubyerekeye ibivugwa ko yaba afite abafana b’abakobwa benshi kurusha ibindi byiciro,uyu musore yabihakanye anaboneraho kuvuga ko nta mukunzi w’umukobwa wihariye agira(Cher).

Rugamba Yves (Yverry) ni umwe mu bahanzi bazamuwe n’umuhanzi King James nyuma yo kumva impano ye bikamukora ku mutima akanakurikirana uburyo imiririmbire ye imeze,akumva akwiye kumushyigikira akamufasha mu buryo bwose bushoboka kugirango atere imbere.

Zimwe mu ndirimbo ze hari iyitwa uragiye,uramfite ndetse na Nkuko njya mbirota aherutse gusohora.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

hatangimaepaphra@gmail.com - 11/07/2017 saa 02:36

Umusore kalimwiza chane, yifuza kwongera mwamani no kwongera gukunda umuziki
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X