Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Nyuma ya Diamond na The Ben,Padiri Obald Rugirangoga nawe yaciye agahigo gakomeye

Muri uyu mwaka wa 2017,abanyarwanda bawutangiye bishimye ndetse banezerewe cyane ubwo wasangaga hari ibikorwa byabahuzaga cyane ukabona ko banezerewe cyane.

Nubwo akenshi bizwi ko ibikorwa by’Iyobokamana bitajya byitabirwa cyane ariko Padiri Obald Rugirangoga yesheje agahigo ko guhuruza imbaga nyamwinshi muri iki gihugu aho yari yakoranije abantu basaga ibihumbi umunani by’abanyarwanda.

Uyu mukozi w’Imana usanzwe akoresha isengesho ry’abarwayi ahantu henshi ndetse rikitabirwa cyane, kuri iyi nshuro yarikoreye muri Kaminuza yigenga ya Kigali aho abakiristu benshi ba Kiriziya Gaturika nabandi benshi bari bahateraniye.

Nkuko bizwa cyane ko imyidagaduro rero isa naho ikunzwe cyane,Padiri Obald rero akaba yaraje inyuma y’umuhanzi The Ben uherutse kubaka amateka akomeye mu gitaramo aherutse gukorera i Kigali ku itariki ya 1 Mutarama 2017 kikitabirwa n’abasaga ibihumbi 10.

Mu minsi ishize ku itariki 2 Kanama 2017 nabwo umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania umaze kubaka izina muri Afurika muri rusange ndetse no ku isi uzwi nka Diamond Plutnumz nawe yakoze igitaramo mu mujyi wa Kigali i Nyamata aho yasusurukije abasaga ibihumbi 10 by’abanyarwanda n’abanyamahanga.

Gusa nyuma yibyo bihangange muri muzika na Oblad nawe akaba yaraciye ako gahigo katari kamenyerwe mu Iyobokamana mu Rwanda.

Padiri Ubald azwiho gukoresha isengesho ry’Abarwayi aho indwaza zose zikirizwa n’izananiranye zose zigakira muri ako kanya.Uyu mupadiri yagiye avugwaho gusengera abarwayi ba Sida N’izindi ndwara zikomeye bagakira.

Padiri ubald ukomoka i Cyangugu akaba amaze kwamamara mu Rwanda hose ndetse no hanze kubw’iryo sengesho rihuruza imbaga.

N.Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NT - 17/07/2017 saa 06:00

Nibyo pe Kristu ntamuntu wimugannye ashaka gukira ngo byange.numwe wizeye agakora kugishura cye yarakize
Kanda hano umusubize

NT - 17/07/2017 saa 06:00

Nibyo pe Kristu ntamuntu wimugannye ashaka gukira ngo byange.numwe wizeye agakora kugishura cye yarakize
Kanda hano umusubize

niyonizigiye norbert - 15/07/2017 saa 07:32

imana ininahazwe mwijuru.
Kanda hano umusubize

Mbanabo leonard - 13/07/2017 saa 11:06

MUTASEKA! UBU UZIKO NABUZE UMUKOBWA TWAKUNDANA? ESE NUKO NDI MUBI? NIBA HARUWO UZI UZA NDAGIRE DORE NIMERO YANJYE 0727911592 kuri face book nkoresha mbanabo leonard IBIHE BYIZA.
Kanda hano umusubize

BAVUKIREHETHONESTHE - 12/07/2017 saa 17:23

ndabasabakomwaduhuzanuwomupadiri akazazamuriparuwaseyamuramba cg mumpuzenawekuriterefonenivuganirenawe0722137827 akarerenakangororeromurakoze
Kanda hano umusubize

jd - 12/07/2017 saa 14:34

ibitangaza ntibigikorwa, banza umenye ubikora d'abord , umuntu ntakiza hakiza Yesu. byahagaze kuberiki se . kandi Yesu atarahindutse iyo uvuga ibintu nkibi untera agahinda ngo ntawe wabonye akira ndumiwe utuyehe muvandi , idini ntacyo ryakumariye wabrotse imirongo gusa bakwinjizamo amahame yabo nawe urayemera , please wigumya kuyobya abantu rwose.
Kanda hano umusubize

Habumugisha Frederic - 12/07/2017 saa 13:56

Nshuti njye narahakanaga ariko one day nagiyeyo umuntu ava mumbago yarari hafi yanjye, so uzageyo nibwo uzafata igisubizo cyo guhakana cg kwemera
Kanda hano umusubize

- 12/07/2017 saa 05:11

ariko abo bavuga ngo basengera abantu bagakira ko ntawe nari nabona wagiye mubitaro ngo akize abariyo batahe ko aba aribo bakomerewe bakeneye nubwo bufasha kurenza abandi
Kanda hano umusubize

Rwanda - 11/07/2017 saa 09:24

Ndayizeye ntabwo yaz'iBurundi kuko bomumesa, ntuz'ibyo bakoreye Mzee Bihozagara? Ubu nta munyarda waz'iBurundi keretse uwihaaze
Kanda hano umusubize

Fabien Ndayizeye - 10/07/2017 saa 16:56

Ese yoza iwacu mu Burundi naho.
Kanda hano umusubize

jeannette - 10/07/2017 saa 09:15

nibyiza rwose Imana ikomeze imuhe imbaraga kuko akiza benshi rwose
Kanda hano umusubize

RIZINJIRABAKE - 11/07/2017 saa 01:42

TURI MUBIGANZA BYAYO NAKOMEZE ADUSABIRE
Kanda hano umusubize

nkurunziza kenny - 10/07/2017 saa 09:12

ndu mva biryosh nagomb gusab ntakunt mwoz muraduh nu turirimb
Kanda hano umusubize

KAMEYA Anderson - 10/07/2017 saa 08:55

Abantu bavuga ko bakora ibitangaza,ni benshi cyane.Noneho hali n'abavuga ko bagusengera ukabona imodoka ya V8,inzu ya Etaje,etc....Ese ibi bintu biba aribyo? Dore impamvu atari byo,dukoresheje BIBLE.Muli 1 Abakorinto 13:8,PAWULO yasize ahanuye ko IBITANGAZA bizageraho bigahagarara,Abakristu bakarangwa n'URUKUNDO gusa.Dore itandukaniro ry'Ibitangaza bya kera,n'ibyo bita ibitangaza ubu: YESU n'Abigishwa be,nta gitangaza cyabananiraga:Kuzura abantu,gukiza impumyi,abamugaye,etc...(Matayo 10:8).Kandi bikabonwa n'abantu bose.Urugero,igihe PETERO yazuraga TABITA,umujyi wose wa YOPA warabimenye,urabyemera.Naho abavuga ko bakora ibitangaza ubu,usanga ari ibintu bitagaragara.Ngo basengeye umuntu wali afite ikibyimba mu nda arakira,ngo undi yakize SIDA,etc...Nta muntu numwe uzwi n'abantu bose,nibura mu gace ka Kigali,wahumye cyangwa ugendera mu igare bali bakiza,.Nta muntu numwe bali bazura.Usanga gusa bivugwa n'abayoboke babo,cyangwa n'abantu baba bahaye amafranga.YESU n'Abigishwa be,barazaga bagakiza "abantu bose" bamugaye,nta gutoranya (Ibyakozwe 8:7).Kandi bagakiza ubumuga bwose.Namwe mujye mushishoza.Uwagusengera ugakira SIDA,ashobora no kukuzura (resurrection),cyangwa kuguhagurutsa mu igare ukagenda.
Kanda hano umusubize

Intsinzi John - 10/07/2017 saa 09:42

@kameyA uravuga ukuri biriya nukurindagira bazage nyabugogo abakururukira has ni benshi bamugaye babakize bareke kubeshya isi
Kanda hano umusubize

peter - 10/07/2017 saa 17:26

No ku bwa Yezu ukekako abantu bose yanyuragaho bakiraga cg yabakizaga? Na Obald ntabwo yakiza abicaye Nyabugogo bose. By the way, ntabwo ari Obald ukiza ni Yezu Kristu ukiza.
Kanda hano umusubize

manzi - 11/07/2017 saa 03:27

@ Kameya & Intsinzi John Si ukupfa gukira gusa kuko hakira uwizeye, ibyo kurya by'abana b'Imana si ibyo kujugunyira imbwa. Kuki wumva ko wapfa gukira gusa? Birakwiye ko umuntu afata umwanya agasenga, akizera hanyuma imirimo y'Imana igakoreka. Naho abari Nyabugogo bari mu wundi mwuka wabo, usibye n'Imana na muganga ntiyabasanga Nyabugogo, utagiye kwa muganga arapfa, abantu muve mu buhakanyi mugane inzira yo kwizera Imana n'Imirimo yayo ikindi si Padiri ukiza ni imbaraga za roho mutagatifu zikiza.
Kanda hano umusubize

Intsinzi John - 10/07/2017 saa 09:43

@kameyA uravuga ukuri biriya nukurindagira bazage nyabugogo abakururukira has ni benshi bamugaye babakize bareke kubeshya isi
Kanda hano umusubize

jyefu - 10/07/2017 saa 12:56

Kubwa kristu abarwayi barakira, nawe uzaze wenda byatuma woroha ukareka guhakana byo gushaka guhangana gusa
Kanda hano umusubize

E SM - 10/07/2017 saa 16:28

ibyo uvuga ntabyo uzi icecekere ikigaragara uri umuhakanyi kdi Ubald ibyo Akira siwe ni Imana ikiza.
Kanda hano umusubize

- 10/07/2017 saa 13:49

Humura nawe niba urwaye uzajye muri iryo sengesho uzakira. ntawandushaga kubihakana ariko nagiyeyo ngiye guhinyuza aba arinjye ahamagara wa mbere wakize. yaravuze ngo hano hari umuntu waje gupinga, ariko yakize. Niko Nyagasani akora. yanyongereye ukwemera. maze nawe wemere kandi wizere uzakira niba urwaye.
Kanda hano umusubize

Mugabo Thassien - 10/07/2017 saa 17:06

Muvandimwe uzajyeyo nibwo uzamenya ibyo ukwiye kuga,kuko mu isengesho rya Ubald ntibatoranya haba hari ingeri zose.Kandi uziyumvira neza ubuhamya...
Kanda hano umusubize

kakindi mary - 11/07/2017 saa 06:19

muvandimwe tujye twirinda gupinga no gukinisha iby'Imana.Niba The Ben Diamond batumira abarenze ibihumbi 10 urumva Yezu ariwe watumura abakristu akababura?Ahubwo urabeshya ibihumbi 10 byararengaga kwa Obald.Niba kdi utemera ko Yezu akiza ntabwo bizabuza ibitangaza bye kwigaragaza.No mu gihe cya Yezu abantu bamubona imbonankubone bose ntibemerega ibyo akora? Nawe rero ntibitangaje kuba wahakana ibiberera mu isengesho ryo gusabira abarwayi.Nyagasani akongerere INGABIRE yo kwemera uve mu buhakanyi
Kanda hano umusubize

happy - 12/07/2017 saa 09:48

Kuba utarababona ntibivuze ko badakira kuko twebwe tujyayo twarabyiboneye aho umuntu aza agendera mu igare ark agataha arisize, ntugahakane ibintu utazi kuko ntabwo waba wiriwe uryamye ngo uzabona ibitabgaza byimana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X