Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Butera Knowless ni umwe mu bahatanira ibihembo bya NEA muri Nigeria

Umuhanzikazi Butera Knowless niwe uzahagararira u Rwanda muri Nigeria mu bihembo bya Nigerian Entertainment Awards(NEA).


Butera Knowless ahanganye n’ibindi byamamare bikomeye muri Afurika nka Victoria Kimani(Kenya), Vanessa Mdee(Tanzania), Efya(Ghana) n’abandi …aho bazaba bahatanira kwegukana umwanya w’umuhanzikazi mwiza w’umwaka muri Afurika.

Abandi bagaragara kuri uru rutonde n’abahanzi bamaze kubaka izina nka Eddy Kenzo, Sauti Sol(Kenya), Diamond Platnumz(Tanzania), Sarkodie(Ghana) na Cassper Nyovest(South Africa) n’abandi…. Aho nabo bazaba bahatanira igihembo nk’umuhanzi mwiza w’umwaka muri Afurika.

Nigerian Entertainment Awards (NEA) n’ibihembo bitangwa buri mwaka bigatangirwa muri USA bikaba bigamije guteza imbere umuziki wo muri Afurika ndetse no gukomeza kuwongerera ubushobozi.
Knowless n’umwe mu bahanzikazi bamaze kubaka izina hano mu Rwanda ndetse akaba n’umwe mubafite igikombe cya PGGSS rkimwe mu bihembo bikomeye hano mu Rwanda ariko akaba nta gihembo na kimwe mpuzamahanga yari bwatware kuva yatangira umuziki.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X