Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mu mashami ane yafunzwe muri Kaminuza ya Gitwe rimwe gusa ryemerewe gukora

Mu mashami ya Kaminuza ya Gitwe yari yahagarikiwe amasomo n’Inama nkuru y’uburezi, HEC, ubu hafunguwe agashami kamwe ka Advanced Diploma in Nursing Sciences.

Amashami atatu muri Kaminuza ya Gitwe yakomeje kuba afunze Amashami atatu muri Kaminuza ya Gitwe yakomeje kuba afunze.

JPEG - 111 kb
Kaminuza ya Gitwe yafunguriwe ishami rimwe gusa

Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri ryo riherutse gufungurirwa amashami yaryo yose yari yafunzwe mu nkubiri yo guhagarika amasomo mu mashuri makuru yavugwagaho kudatanga ubumenyi bufite ireme.

Bivugwa ko Kaminuza ya Gitwe nayo yandikiwe imenyeshwa ko nyuma y’igenzura habaye hafunguwe kariya gashami gusa.

Amashami ya Medicine, Medical Laboratory Technology na Nursing A0 yo arakomeza kuba afunze mu gihe ngo bacyuzuza bimww mubyo basabwe n’Inama nkuru y’uburezi.

Igenzura rya kabiri ryakorewe aya mashuri (Gitwe na INES) ryayasabye kuzuza bimwe ngo amashami yari yafunzwe yongere akomeza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ishimwe patrick - 11/07/2017 saa 04:07

ayo yandi bazayafungura ryari ko abana bakomeje gukomererwa n'akazi mu rugo?hari icyizere c basi ko bazayafungura?Murakoze.
Kanda hano umusubize

SEMATAMA Santos - 10/07/2017 saa 12:42

Kwiga ni byiza cyane.Ikibazo nuko SCIENCE ituma abantu bakora intwaro za kirimbuzi (Atomic Bombs) zishobora gutwika isi yose igashya,twese tugashira.IKIBAZO rero abantu bize bafite,nuko banga kwiga no gukurikiza ibyo dusanga muli Bible.Kuba abantu batazi ibyo Bible itubwira,ni ikibazo gikomeye cyane.Bible itwereka INZIRA twanyuramo kugirango tubone ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Ibyo twiga muli University,bituma tubona akazi.Ariko nyuma yo kwiga,dupfa mu myaka mike.Niyo mpamvu imana itwereka uburyo twabona Eternal Life.Jyewe ubandikira,nanjye nalize cyane,ndetse mbona n'akazi gakomeye.Ariko maze kubona ko amashuli atazambuza GUSAZA no GUPFA,nasomye Bible menya ibyo Bible isaba Abakristu nyakuri bose kugirango bazabone ubuzima bw'iteka kandi bazazuke ku munsi w'imperuka (Yohana 6:40).Muli ibyo imana idusaba,harimo kwiga Bible,kujya mu materaniro no kujya mu nzira natwe tugakora umurimo wo KUBWIRIZA nkuko YESU n'Abigishwa be babigenzaga (Yohana 14:12). Bible yerekana neza ko iyo wibera mu byisi gusa ntushake imana,uba uri UMWANZI wayo (Yakobo 4:4) kandi ntuzabone ubuzima bw'iteka (1 Yohana 2:15-17).Bivuga ko mu byukuri ntacyo KWIGA university biba bikumariye,kuko usiga ibyo waruhiye,ugapfa ntuzazuke. Twe dukora uyu murimo w'imana ku buntu,turi abantu nkamwe.Mubishatse namwe mwakora umurimo wo kubwiriza,kugirango muzabe iteka muli Paradizo (Zaburi 37:9).
Kanda hano umusubize

NTIHEMUKA - 10/07/2017 saa 17:00

Amen.NB:Imana not imana.Urakoze kubw'uwo muburo kandi dufatanye gusenga kuko iminsi ari mibi kugirango Imana iduhe ubwenge bw'ukuri(YOBU28:28).
Kanda hano umusubize

Callixte, - 15/07/2017 saa 02:50

Ni ukuri ibyo avuga ni byo. Iyaba tuzi icyaduhesha ubugingo.(Mt6;25 34)
Kanda hano umusubize

Johnson - 11/07/2017 saa 06:59

Wari uvuze neza ariko hari aho undangije kweli :Ngo umukristo nyakuri ushaka kubabona ubuzima bw'iteka (eternal life) ngo:1)Agomba kwiga Bible 2)Kujya mu materaniro 3)Kujya kubwiriza. Niba ari uku ubizi ni ishyano. Abo nibo Uwiteka Yehova azabwira ati sinigeze kubamenya nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe. Icya mbere kizana eternal life nk'uko wabyise ni ukwakira imbabazi z'Imana binyuze mu Izina rikomeye rya Yesu Kristo, bityo ugahinduka umwana w'Imana. Then, iyo wahindutse umwana ukora uko So ashaka. Naho kwiga Bible se warusha abafarisayo ? Kubwiriza se warusha abatambyi babambye Yesu? Amateraniro se wayarusha abanditsi? Iyo ni imihango y'idini nsa icyakora yakugeza aho bita "Nule part".
Kanda hano umusubize

jo - 11/07/2017 saa 13:05

Nshutiya yanjye Johnson ntekereza ko uvuze utabisobanukiwe na gatoya. abo Imana izihakana iti nimwumve imbere mwa nkozi zibibi mwe sinigeze kubamenya ntago ari abize bible ngo bayisobanukirwe ndetse banayishyire mubikorwa(Yohana 17:3),si abanjya mumateraniro(Abaheburayo 10:24,24) nanone si ababwiriza ubutumwa bwiza bava kurugo bajya kurundi nkuko Yesu n'intumwa zabigenzaga(Matayo 9:35;ibyakozwe 20:20). ahubwo abo azihakana Yesu yabisobanuye neza nshuti yanjye.soma muri Matayo 7:21-23.Ntukajye tuba abafana cg ngo dutwarwe n'amarangamutima cyane. kwiga bible ukayisobanukirw niyo ntambwe yingenzi hanyuma kuyishyira mubikorwa bigakurikira. birashoboka ko utasobanukiwe neza ibyo bintu bitatu byavuzwe kuko abo wavuze babikoze ushobora kuba utabizi neza. Abafarisayo bari bariziritse kumategeko ya Mosi yendaga guta agaciro ndetse bakiyongereraho n'ayandi adafite ajo aboneka.bakizirika kumigenzo yaba Rabi.ariko ntago bigeze bagenzura bitondeye icyo amategeko yabasabaga byukuri niyo mpamvu Yesu yabavumye Sinzi amateraniro uvuga abanditsi bajyagamo kuko mugihe cya Yesu habagaho amasinagogi bigiragamo amategeko ya Mosi n'imihango ya Ba rabi.ntamateraniro yabagaho ahubwo yabayeho nyuma y'umwaka wa 33 Yesu amaze gupfa.si ibiterane cg guhura ngo baririmbe gusa hanyuma banaturishe.oya yari amateraniro ateye nkuko bivugwa mu Abaheburayo 10:24,25. muri iki gihe Idini rimwe niryo rigira amateraniro ameze atyo. Ikindi Yesu ntago yabambwe n'abatambyi kuko abatambyi bakoraga umurimo wera mu rusengero ntago babwirizaga birashoboka kuba wabyitirabyije n'umutambyi mukuru.Umutabyi mukuru yabaga ayoboye urukiko rw'ikirenga rwari rugozwe n'agatsiko k:abasadukayo n'abafarisayo.basabiye Yesu urwogupfa basaba uruhushya abaromabi baba aribo bamwica bamaze kumushinja ibinyoma. abantu besnhi ntago basobanukiwe bibiliya by'ukuli.ibi nabyigishijwe k'ubuntu kdi naragenzuye nsanga ni ukuli.Nihagira ugusaba kugusanga mu rugo ngo akwigishe Bibiliya uzabyemere intego ye si ukuguhindura ahubwo ni ukugusfasha kuyisobanukirwa by'ukuli (Yohana 8:33)
Kanda hano umusubize

Binego - 13/07/2017 saa 13:21

Njye gusa ndumva uri umurwayi. No more comments.
Kanda hano umusubize

Pito - 15/07/2017 saa 13:59

@Sematama Santos Nushobora gukurikiza itegeko " Kunda mugenzi wawe nkuko wikunda", uzongereho, Kubaha, guca bugufi. Umaramaze wigire kuri Yesu (ubugwaneza, guca imanza zitabera, gukora utagamije indamu) no kubana n'abandi mu mahoro. Naho ibyo kwirirwa mu muhanda ngo waretse akazi, ubikore cg ubyihorere. Eternal life ni ikindi kintu ufiteho ubumenyi buke ugereranije nuko Imana ibigena
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X