Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Rubavu:Ku kivu hateguwe icyiswe Sweet City BBQ Beach Festival izahuriramo ibyamamare birimo Seburikoko na Kibonke

Sweet City BBQ Beach Festival,ni iserukiramuco ryateguwe n’itsinda ry’urubyiruko rizwi nka WowRwanda risanzwe rikora ibijyanye n’ibyubucyerarugendo no kuzamura impano mu rubyiruko.

Mu rwego rwo kurushaho kwishima iyo festivale ikazahuza ibyamamare mu ngeri zitandukanye ariko by’akarusho ikazahuriramo abakinnyi bo muri Filme y’uruhererekane izwi nka Seburikoko ari nabwo umukinnyi w’imena wayitiriwe (Gratien) azaba arikumwe n’abagenzi barimo Kbonke uzwi nka Clapton.

Si ibyo gusa kuko na bagenzi babo bo muri Filme y’uruhererekane izwi nka City maid barimo Nick na Nikuze,Gatari bazaba babukereye basangira n’abakunzi babo babamara amwe mu matsiko babafiteho.

Uretse abo n’abandi batandukanye muri Cinema nyarwanda,iyi Festivale kandi izitabirwa n’ abanyamideli, abahanzi ndetse n’abanyamakuru,hanatumiwemo kandi abayobozi batandukanye mu kwishimira ibyiza bitatse igihugu cy’u Rwanda cyane cyane imikino yo mu mazi(water sport) ikazamurikirwamo ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

Iyi Festivale izabera ku nkengero z’ikiyaga cya kivu (ku mucanga) aho abazayitabira bazasangira ibyishimo mu byiciro bitandukanye nko gukina beach volley, soccer beach, hiking ( kurira umusozi wa Rubavu ) , camping (kurara mu mahema), Gutwara amagare mu mujyi (City Tour), Guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ( Made in Rwanda ) imikino itandukanye ndetse na nyama choma ( Barbercue )kikazaba tariki 15 Nyakanga 2017.

Aha hazagaragara kandi abanyabukorikori bamurika ibikorwa bitandukanye aho abitabiriye bashobora no kubigura.

Hazerenerekanwa kandi imwe muri filime itegerejwe n’abantu benshi izwi nka ACE OF HEARTS cyangwa se Bwana y’umutima yakinnyemo abakinnyi bazagaragara mu bazitabira Sweet City Beach Festival ndetse n’abakina mu zindi filime zamamaye.

Biteganyijwe ko abazitabira iki gikorwa bazahaguruka ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu(Beach) berekeza mu mujyi wa Rubavu bazenguruka ubundi baturize ku musozi wa Rubavu aho bazawuzamuka bagenda birebera umujyi wa Rubavu ndetse banasangizwa amateka atandukanye yawuranze ubundi basubire ku mucanga aho bazatangira gukinira imikino itandukanye ari nako banywa banarya ndetse banishimisha mu bikorwa byinshi bitandukanye byateguwe gukorerwa muri iyi Festival.

Buri wese uzinjira muri iyi festival azarya ndetse ananywe cyane ko igiciro cyo kwinjira kizaba gikubiyemo ibyo byose no kugenda mu bwato mu kiyaga cya Kivu.
Intara y’iburengerazuba nimwe mu ntara enye zigize igihugu cy’u Rwanda,ikaba ifite umwihariko wo gukurura ba mukerarugendo benshi bitewe n’ubwiza buyiranga burimo ikiyaga cya Kivu.

Abasanzwe bagira amahirwe yo kureba zimwe muri televiziyo zitandukanye zo muri Congo bazi umunyarwenya uzwi nka Mbukuri,uyu nawe azaba ari muri iki gikorwa aganira n’abakunzi be dore ko by’umwihariko abanyarubavu bamuzi cyane.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bianca - 16/07/2017 saa 10:47

Great article. Also visit my weblog: [A Láthatatlan Játék->https://lathatatlanjatek.hu/]
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X