Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Bruce Melodie na Social Mula barashinjwa ubwirasi no kutibuka icyavu bavuyeho

Umuhanzi nyarwanda Ganza umenyerewe mu ndirimbo nka Cana Radio, Agnes, Sinakureka n’izindi arashinja abahanzi bagenzi be Bruce Melodie na Social Mula ubwirasi bukabije ndetse ngo ntibajya bibuka icyavu bavuyeho n’ubwo bamaze kumenyekana hano mu Rwanda.


Uyu muhanzi ibi abivuga ashingiye ku kuntu aba bahanzi bombi yabatanze kugira izina mbere ndetse akabatanga no mu muziki ikindi kandi bakaba bari n’inshuti nyuma ariko aho batangiriye kuririmba bakabigiramo amahirwe bakamamara ariko kugeza ubu ngo niyo bahuye ntawushobora kumukora no mu ntoki wagirango ntibigeze no kumumenya.

Uyu muhanzi nkuko yabitangarije itangazamakuru yavuze ko ababazwa iteka no kuba Social Mula atibuka aho yavuye aho ahamya ko uyu muhanzi yaje yifuza nibura kuba yamusuhuza kuko icyo gihe yamurushaga izina ariko iki gihe bakaba iyo bahuye amureba nkaho atamuzi ibi akabifata nkubwiyemezi kuko kuriwe yumva kuba Social Mula yaramenyekanye atari uko yamurushaga impano ahubwo ari uko yamurushije amahirwe yo kumenyekana.

Ganza kandi yongeye kwibasira umuhanzi Bruce Melody amushinja ubwiyemezi dore ko yadutangarije ko uyu muhanzi ubwa mbere bahura bahuriye kuri Flash Fm icyo gihe Bruce Melody akaba yari azanye indirimbo ye yise Tubivemo uyu muhanzi ikigihe akaba yaramufashe nk’umuntu w’igitangaza kuko yatangajwe cyane no kuba yarahuye nuyu muhanzi gusa kuri ubu Bruce Melody ngo burigihe iyo bahuye akaba amwirengagiza akamwereka ko atigeze amumenya.
Uyu muhanzi akaba yasije avuga ko hari igihe nabo bazamukenera kuko ntawamenya icyo Imana iba yarateguriye umuntu.

Umva indirimbo ’Isezerano’ ya Ganza


Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Hatangimana - 15/07/2017 saa 04:28

Umva Ganza Bihorere Imana Niyonkuru,kumenyekana Siko Kubaho.
Kanda hano umusubize

norbert niyonizigiye - 14/07/2017 saa 09:08

ni bikebuke bose ni bamwe
Kanda hano umusubize

Jaz - 13/07/2017 saa 18:59

ayo ni amacakubiri gusa reta ijye ihana abantu nkabo
Kanda hano umusubize

nyakuri - 12/07/2017 saa 13:38

yooooo man guys njyewe ndakubwirako social twajyanaga studio dufite inego imwe pe gusa mva murwanda 2012 Ngaruka 2016 nzanga amaze gutera imbere muhamagaye ndisobanura wapi nko sinkuzi twarasangiye nitabi cyera uko twavaga studio nshuti ubwoko bwibagirwa amateka bushira vuba pe ikindi mula ariyumva arirata baba nuzifuze kumenyana nabo rero naho bihurira nogukora
Kanda hano umusubize

Rurangwa Emmy - 11/07/2017 saa 07:59

Hahahahaaa, Willy oya pe! amazuru se shahu ntuzi aho yatugejeje koko!! niba ukirebera muri iyo ndorerwamo sindi kumwe nawe. Ganza agomba gukora ibikorwa nibyo bizivugira.
Kanda hano umusubize

Rucogoza Douglas - 11/07/2017 saa 11:23

Koracyane kugusuhuza ntacyobyakumarira cyereka Nina ushaka ubufasha bubaturutseho harukuntu begera abantu barihejuru yobandi niwitwaza ko mwarimuziranye ntahomuzahurira bamaze kugusumba nyine byemere Bari kuyindi level barikumwe nabobareshya nyine koracyane wongere ingufu mubihangano byawe wizerimana uyisabe imbaraga mubyo ukora take care you will win ariko punguza kelele cabana barihinze barakora Imana irabafasha baraguruka ma niga.
Kanda hano umusubize

Rurangwa Emmy - 11/07/2017 saa 07:50

Oya Ganza iro ni ishyari ridafite aho rishingiye pe!! wowe kora cyane wikwita kubyabandi niba baramaze kugucaho nawe koresha imbaraga wongere wubake izina ubareke. Itiku ntacyo ryatugezaho mw'itangazamakuru.
Kanda hano umusubize

willy - 11/07/2017 saa 06:55

iyo mihirimbiri se yiratana iki ubwo se nuyu ngo bruce ariyemera azabanze yirebe mu nderwamo ibizuru bibi
Kanda hano umusubize

Joachim Bizimana - 11/07/2017 saa 08:06

ARIKO NJYE NUNVA ARUBURENGANZIRA BWA GANZA KUVUGA IKIMUBABAZA KUKO HARI NIMPANVU ABIVUGA ESE WOWE UTANGIYE GUTUKA Merodie ngo ibizuru amategeko yo mu RDntanarimwe wishe? nutubahiriza amategeko y''igihugu n''ay''Imana ntayo uzi (TWESE DUSA NUWATUREMYE )reka ivangura.
Kanda hano umusubize

sniper - 12/07/2017 saa 03:03

iri um un tabernero mando ueasobanutse
Kanda hano umusubize

toto - 14/07/2017 saa 18:04

Dear acquaintance, for sure you have taken things wrongly, you are not better than your worfs, words determine who you are, words determine your destiny, not only that but also your tought. so, please warch over your words. say sorry to him.
Kanda hano umusubize

tit - 17/07/2017 saa 05:08

niba ukiri mu kureba amazuru urambabajeee!!!!
Kanda hano umusubize

lengi lenga - 10/07/2017 saa 10:37

Chacun pour soi et Dieu pour tous
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X