Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Murumuna wa Humble Jizzo uzwi nka "Famous"yamaze gushyira hanze indi ndirimbo -umva audio

Tumukunde Emmanuel nk’amazina y’ababyeyi umwaka ushize ubwo yigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye mu kigo cya Clever Land Technical nibwo yakoranye indirimbo n’umuvandimwe we usanzwe aririmba mu itsinda rya Urban boyz bise “Fell my Pain” indirimbo avuga ko yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki nyarwanda ari nabyo byamuhaye imbaraga zo kumva ko agomba gukora umuziki mugihe ibyo akora bishimwa.


Famous avuga ko impano yo kuririmba yari ayifite na mbere ariko akazitirwa n’amasomo ,kuri ubu uyu musore avuga ko ubu yinjiye mu muziki kandi afite ubushake n’umuronko w’uburyo agiye gukora umuziki.

Iyi ndirimbo Famous yashyize hanze yitwa “Die for you” yakorewe i Bugande ku musore ugezweho muri iyi minsi akaba asanzwe anakorera abahanzi
b’abanyarwanda batandukanye barimo nka : Charly na Nina ,Urban boyz,Dj Pius Kid Gaju, The Ben n’abandi...

Uyu musore avuga ko iyi ndirimbo ariyo yambere kuri album ye ya 1 kuko iyambere yakoranye n’umuvandimwe we Humble Jizzo yari ishimwe ry’uko yitwaye neza ku ishuri .

Umusore uzanye imbaraga n’ubuhanga mu kuririmba afite intego zo gukora cyane akageza umuziki nyarwanda ahashoboka kandi yizeyeko abifashijwemo no kuba aririmba mu ndimi zitandukanye bizamufasha kugeza ubutumwa bwe kuri benshi .

Kuba umuvandimwe we Humble Jizzo usanzwe uririmba mu itsinda rya Urban boyz ryakoze indirimbo zakoze benshi ku mutima biri mubyatumye Famous akurana inyota yo kuririmba ariko akazitirwa n’amasomo.

Zimwe mu ntwaro uyu musore azanye muri muzika nyarwanda harimo gukora cyane , kuririmba indirimbo zifite ubutumwa ,gukorana n’aba producers bashoboye ndetse no gukora amashusho ari kurwego rwiza .

Nyuma y’indirimbo “Die for you” Famous avuga ko agiye gukora amashusho yayo kandi ko hari n’izindi ndirimbo zarangiye ziri kuri Album ye yambere dore ko avuga ko iyi Album indirimbo zimwe mu zizaba ziriho zarangiye.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X