Monaco cosmetics

Burundi: Batatu batawe muri yombi bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba byahitanye abantu 5 mu Kayanza

Abantu batanu nibo bamaze kwemezwa ko bahitanwe n’igitero cya gerenade cyaraye kibaye ku mu gace ka Shinya wa komini Gatara mu ntara ya Kayanza mu Burundi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye yifashishije Twitter yemeje aya makuru, avuga ko ari igikorwa cy’iterabwoba mu Burundi.

Yagize ati “Ejo hashize ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice mu Kayanza, umwiyahuzi utaramenyekana yateye gerenade ihitana abantu umunani abandi 50 barakomereka.”

PNG - 785.3 kb
Kuva mu 2015 kugeza magingo umutekano uracyari muke mu Burundi

Umuyobozi wa Komini Gatara, Devote Ndayizeye, yabwiye Ijwi rya Amerika ko icyo gitero cyo kuri iki Cyumweru kimaze kuba hari abahise bitaba Imana, abandi babiri bakaza gupfira mu maboko y’abaganga.

Yakomeje avuga ko abateye iyo gerenade bahise baburirwa irengero ndetse n’impamvu zatumye bagaba icyo gitero ku kabari zitahise zimenyekana.

Umuvugizi w’igipolisi cy’Uburundi Pierre Nkurikiye amaze gutangariza Ijwi ry’Amerika ko abandi bantu 43 bakomeretse, kandi ko barimo kuvurirwa mu bitaro byo mu Kayanza.
Umuvugizi wa polisi Nkurikiye kandi yasobanuye ko abashinzwe umutekano bamaze guta muri yombi abantu batatu bakekwa. Abakoze ubwo bwicanyi, kuko bahuze bakimara gutera gerenade mu kabari aho abannyagihugu barimo kwica akanyota.

Ku rubuga rwe rwa Twitter, perezida Pierre Nkurunziza w’Uburundi yanditse ati: "Turahojeje imiryango yabuze ababo mu gitero cy’iterabwoba cyabereye i Gatara mu ntara ya Kayanza. Ababikoze bazabihanirwa nta kabuza".

U Burundi buri mu bibazo by’umutekano muke kuva muri Mata 2015, ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza manda ari kuyobora uyu munsi.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bavugaga ko iyo manda ari iya gatatu kandi itemerwa n’Itegeko Nshinga u Burundi bugenderaho.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ndayizeye jean claude - 16/07/2017 saa 18:56

Amakuru ni miziki
Kanda hano umusubize

ndayizeye jean claude - 16/07/2017 saa 18:56

Amakuru ni miziki
Kanda hano umusubize

The’o Aprait - 14/07/2017 saa 04:17

babahe ibibakwiriye umuntu ni nkundi
Kanda hano umusubize

- 16/07/2017 saa 10:31

abo barundi boss bari gupfa ni kubera intagondwa nkuru nziza abavuga ngo nabiyahuzi bagavye ico gitero nabo nabiwe niwe ari guha imyimenyerezo y'a gisirikare insoresore ziwe nizo zirigwa zirica bene Burundi atacamira
Kanda hano umusubize

Nkunzimana Donatien - 12/07/2017 saa 11:00

Imana ibahe iruhuko ridashira ,hama inzego za leta ya uburundi zirigwa zemeza ko amahoro ari umusesekara ngira zirabona ko zibeshya cane
Kanda hano umusubize

Kamenge - 11/07/2017 saa 12:56

Ariko kuki batabarasa kumanywa yihangu?
Kanda hano umusubize

bananiwe - 10/07/2017 saa 17:15

imiryango yabuze abayo turayihojeje, abo bihebyi nabo bahanwe by'intangarugero. ejo baza babeshya ngo leta niyo mbi kandi nabo bariho baramara abanyagihugu,ubwo abarwanya reta bamaze kugera kurwego rwo kwica abaturage batobato, bamaze gutsindwa urugamba.
Kanda hano umusubize

ciramunda - 11/07/2017 saa 09:36

Urahumba mbere.
Kanda hano umusubize

- 11/07/2017 saa 13:34

Igatara Hari Hatekanye Abo Bantu Bahavyonga Bazofatwa Ntakabuza
Kanda hano umusubize

NYANTIMA VENUSTE - 14/07/2017 saa 06:56

IBIBAZO BYUBURUNDI BIGOMBA GUCYEMURWA NABARUNDI NIMUREBERE KU RWANDA UKO INZEGO ZUMUTEKANO ZUBATSE KANDI NABATURAGE BAFASHA IZONZEGO BATANGA AMAKURU KUVUGA NGO (BABURIWE IRENGERO)NTIBYUMVIKANA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X