Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Perezida Paul Kagame, Dr Frank Habineza na Mpayimana Philippe ni migambi ki bazanye mu kwiyamamaza? Ni nde uzatora muri aba?


Perezida Kagame wo mu ishyaka rya FPR Inkotanyi,Dr Frank Habineza wo mu ishyaka DGPR ndetse Philippe Mpayimana umukandida wigenga nibo bonyine bemerewe kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika nk’uko byemejwe na komisiyo y’amatora. Imirasire.com yagerageje kwegeranya imwe mu migambi y’aba bakandida bombi. Ese wowe ni inde uzatora?

Urebye imigambi ya buri wese usanga iteguye neza aho bisaba buri wese gushishoza akandi agasoma iyi migambi yitonze akabona guhitamo uwo abona ukwiye kuyobora u Rwanda.

Dore imwe mu migambi ya buri mukandida azagaragaza ubwo azaba yatangiye kwiyamamaza ku itariki ya 14 Nyakanga 2017.

1.Paul Kagame

Paul Kagame, Perezida uriho niwe uhabwa amahirwe menshi yo gutorwa. Ashyigikiwe na RPF-Inkotanyi, ishyaka riri ku butegetsi (1994-2017). Paul Kagame na none, ashyigikiwe n’andi mashyaka akomeye mu Rwanda nka PSD, PL n’andi agera hafi ku 10.

PNG - 495.7 kb
Uhereye ibumoso ni Perezida Paul Kagame, Dr Frank Habineza na Philippe Mpayimana

Paul Kagame uzuzuza imyaka 60 ku itariki 23 Ukwakira, amaze imyaka 17 ayobora u Rwanda kandi ashimwa ko yaruzamuye mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu, nyuma yo kubohora u Rwanda.

Nk’uko byagaragajwe mubyo RPF-Inkotanyi yiyemeje mu myaka irindwi iri imbere muri Kongere iheruka, Perezida Kagame azakomeza gushimangira ibyagezweho. Nubwo harimo n’ibishya nk’ibi.

Mu myaka irindwi iri imbere u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bya mbere ku isi birangwamo ruswa nke, ishoboka.

Mu myaka irindwi iri imbere kandi ngo amafaranga umunyarwanda abona ku munsi, azayakuba kabiri, ku mpuzandengo ubu umunyarwanda yinjiza USD720 ku mwaka, n’igipimo cy’ubukene bukabije kigere hafi ya zero.

Ngo ikigereranyo cy’ibitumizwa mu mahanga (importation) n’ibyoherezwayo (exportation) kizava kuri 25% kigere kuri 70%, kandi ingengo y’imari y’u Rwanda yose izaba iva imbere mu gihugu guhera mu 2024.

Mu myaka irindwi iri imbere buri muturarwanda wese ngo azaba afite amazi mu rugo iwe.

Perezida Kagame na Guverinoma ye kandi bitezweho gutegura icyerekezo 2050 kizatangira nyuma y’icyerekezo 2020.

Natorerwa kuyobore u Rwanda muri manda ya gatatu, azaba ategerejwe n’akazi katoroshye ko gutegura uzamusimbura nk’uko yanabisabye Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi muri Kongere yo kumwemeza nk’umukandida yo mu kwezi gushize, kuko yatangaje ko adashaka ko iyi manda nirangira azongera kubona abantu bamusaba kongera kwiyamamaza.

Dr Habineza Frank

Frank Habineza wujuje imyaka 40 ku itariki 22 Gashyantare, yavukiye ahitwa Mityana, muri Uganda. Amaze imyaka hafi 22 muri Politike.

Muri gahunda azagenderaho, Habineza avuga ko ashyize imbere cyane guca inzara kuko ngo Abanyarwanda badafite ibyo kurya bihagije, ngo aje ari ″Kimaranzara″ binyuze mu guteza imbere ubuhinzi.

Ngo azakura ibyo guhinga igihingwa kimwe ndetse na Politike yo guhuza ubutaka.
Arashaka gukuraho umusoro ku butaka no guha abaturage uburenganzira ku butaka.
Gahunda ye ngo ni Demokarasi isesuye iha buri muturage ijambo no kwishyira ukizana.

Natorwa azasubizaho urukiko rurinda Itegeko Nshinga, anasubizeho ubudahangarwa Urukiko rw’Ikirenga.

Gukuraho ibigo bifungirwa abantu by’agateganyo bizwi nka ″transit centers″ nk’icyo kwa Kabuga n’ahandi avuga ko hatazwi.

Ngo azashyiraho urwego ruhuza inzego z’umutekano n’abasivili bagategurira hamwe ibijyanye n’umutekano w’igihugu.

Azashyiraho kandi urwego rw’igihugu rw’umurimo ruzafasha mu guhangana n’ikibazo cy’Ubushomeri.

Mpayimana Philippe

Philippe Mpayimana w’imyaka 46 y’amavuko, akomoka mu Karere ka Nyaruguru ari naho yigiye amashuri abanza.

Uyu yagarutse mu Rwanda bwa mbere mu 2013 avuye mu Bufaransa aho yahungiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mpayimana avuga ko azanye “Indi ntambwe ya Demokarasi mu Iterambere” ashima ibyo u Rwanda rwagezeho ndetse ngo yifuza kubisigasira, by’umwihariko agakomeza kunga ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse agashimangira gukorera hamwe nk’uko bigaragara ku rubuga rwe “mpayimana.com″

Mpayimana avuga ko intego ye y’imena ari uguhindura u Rwanda n’Abanyarwanda igihugu kibayeho muri demokarasi isesuye aho gukora politike bitagira ingaruka ku muntu ubyinjiyemo, ndetse n’ubwisanzure muri rusange.

Mu kwiyamamaza kwe azagendera kuri gahunda 18 zirimo guharanira ubwisanzure, Ivugururamuco ribereye demokarasi, ivugurura ry’ubuhinzi, kuvugurura uburezi, kuvugurura umurimo, ubumwe – kuvugisha ukuri – ubwiyunge, umubano n’amahoro hagati y’Abanyarwanda ndetse n’ibindi bihugu cyane cyane ibyo duhana imbibi, n’ibindi.

Ngo azakoresha ubushakashatsi ku ijambo ″Hutu″, kuko ngo “Guhera mu 1954 kugeza 1994, ijambo ″Hutu″ ryakoreshejwe mu gushoza urugomo ku Batutsi kugeza ubwo barishingiyeho mu gukora jenoside”.

Azajyana Gacaca no hanze y’u Rwanda kugira ngo Abanyarwanda bariyo bapfobya jenoside ndetse n’abakoze ibyaha bakihishayo, bajye baburanishwa.

Mu migambi afite kandi ngo ibihugu bine by’i Burayi aribyo: Ubufaransa, Ububiligi, Vatican n’Ubudage byagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, bizasabwa ku mugaragaro gutanga indishyi yumvikanyweho, ibi abihera mu gihe cy’Ubukoloni.

Natorwa ngo ateganya kuringaniza imirimo ya Leta, by’umwihariko, kuzamura imishahara y’abarimu no gukuraho abigwizaho ibigenewe abaturage benshi.

Mpayimana ateganya impinduka mu buhinzi, aho avuga ko azakuraho kugena ibihingwa n’ibiciro byabyo ahubwo isoko ubwaryo rikaba ariryo ribitegeka, guteza imbere ubuhinzi bugamije kwihaza no kohereze mu mahanga.

Ati: “Tureke guhingira inganda zidahaga,…Tureke gutungwa n’indyo imwe, duhe ireme umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi, tureke kurambiriza ku kirere dufate amazi y’imvura, n’ay’inzuzi, tureke kumara imirima twubaka amazu, twubake inzu zigerekeranye.”

Ibi ni ibikubiye mu byo aba bakandida bazatangira kwiyamamaza babwira abanyarwanda kuvakuwa gatanu tariki 14 Nyakanga 2017.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Quinton - 31/07/2017 saa 12:14

These are the most unique experiences of Kerala including timeless moments within the lap of nature. Once the capital with the Pallava kings of Kanchipuram, this town is now a famous tourist attraction where people arrive at see the heritage put aside with the erstwhile rulers. This Dam is really a way to obtain irrigation for majority from the agricultural land. Check out my web page [Asthma->https://www.indiatourblog.com/]
Kanda hano umusubize

Josh Lawhorn - 28/07/2017 saa 17:32

Howard Alken of Harward University designed the automatic sequence controlled calculator - the 1st mechanical [computer science degrees online->https://www.carrquest.com/]. Have your PC maintained once in a few months and this will be described as a prevention surpasses cure strategy. Typically a legitimate warning will read "advisory provided by Google".
Kanda hano umusubize

DUSHIMINIMANA J.Claude - 27/07/2017 saa 11:03

Paul Kagame. Arashoboyetuzamutora
Kanda hano umusubize

- 22/07/2017 saa 05:32

ngenzatora kagame ahubwo ndumv'amatorayaratinze ngotumutore nzaba uwambere kumutora kagame oyeee.
Kanda hano umusubize

Bertine - 22/07/2017 saa 06:54

Kagame paul oyee!! tuzamutora kuko ibyo yatugejejeho nibyinshi yadukuye ahanu habi yaduhaye ninka
Kanda hano umusubize

EMMANUEL - 20/07/2017 saa 18:41

KAGAME OYE OYE OYE.....
Kanda hano umusubize

Bertine - 22/07/2017 saa 06:56

Oyeee! tumufatiye iryiburyo umusaza wacu
Kanda hano umusubize

MUTONI ALICE - 18/07/2017 saa 08:13

tuzatora kagame niwe tuzi, abandi ntitubazi, nibimanuka.
Kanda hano umusubize

manirakoze fabrice - 18/07/2017 saa 02:21

kagame oye oye tuzagutora ntawundi niwow
Kanda hano umusubize

nzabandora - 17/07/2017 saa 14:39

Njye mbona Kagame yarakoze byinshi gusa aho bigeze bigaragara ko yatandukiriye! Nta leta yishoye mubucuruzi, niho hahari usanga inganda zikomeye, resource naturel, good business byose biri mubiganza bya Leta mugihe umuturage akomeza gukena. High taxation system mu rwanda nabyo bidindiza iterambere hasi muri rubanda. Land tax nayo irakabije pe! kera umugabo yasoraga 400 ariko nayo ntiyabonekaga none ubu ngo umusoro wavuyeho da, ikinyoma.com! Leta niyumveko igomba kurengera inyungu zabaturage aho gushinga business companies ziteza imbere inyungu zayo!
Kanda hano umusubize

Ayinkamiye Emmanuel - 18/07/2017 saa 09:07

Utagutorase yatorande nzagutora ninda ngiza niheshe nagaciro indorerezi zizane nagasecye tuguora dushyiramo nagaciro pase pl kagame numwana uvutse aramuzi nengo icyi nicyi tuzagutora guvandi ni Ayinkamiye Emmanuel irusizi bugarama pela murambi
Kanda hano umusubize

Ayinkamiye Emmanuel - 18/07/2017 saa 09:08

Utagutorase yatorande nzagutora ninda ngiza niheshe nagaciro indorerezi zizane nagasecye tuguora dushyiramo nagaciro pase pl kagame numwana uvutse aramuzi nengo icyi nicyi tuzagutora guvandi ni Ayinkamiye Emmanuel irusizi bugarama pela murambi 0722232146
Kanda hano umusubize

mariam - 17/07/2017 saa 02:54

muzehe wacyu nakomereze aho turamushigikiye
Kanda hano umusubize

mariam - 17/07/2017 saa 02:53

ubwose twatora undi yuhe muzehe wacyu nakomeze turamushigikiye
Kanda hano umusubize

innocent - 16/07/2017 saa 16:36

kagame areke nabandi bayobore arashaje nawe arekere abakiri bato naho ibyimisoro birasanzwe
Kanda hano umusubize

GATABAZI 47 - 15/07/2017 saa 10:35

UBWO TWAVOMAGA IKANTARANGE IMPYISI ZIRIRA TUKABATUGIYEKUVOMA MUNZU KAGAME OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE TUGUSHYIGIKIYETU
Kanda hano umusubize

bangobango - 14/07/2017 saa 09:54

Ijyojyo nijyo Frank√
Kanda hano umusubize

MUKURA ARINDA FRANK - 23/07/2017 saa 20:03

TURIKUMWE KUKO NDABONA AFITE INTEGO ZIDASANZWE KUKO NDAREBA YADUKURA MUBWIGUNGE NABANA BACU TWAKOZE UKO DUSHOBOYE TUKABARIHIRA AMASHURI BATWICAYE IRUHANDE BAKAJYA KUMURIMO FRANK Oooyeee9@x9%
Kanda hano umusubize

MUKURA ARINDA FRANK - 23/07/2017 saa 20:04

TURIKUMWE KUKO NDABONA AFITE INTEGO ZIDASANZWE KUKO NDAREBA YADUKURA MUBWIGUNGE NABANA BACU TWAKOZE UKO DUSHOBOYE TUKABARIHIRA AMASHURI BATWICAYE IRUHANDE BAKAJYA KUMURIMO FRANK Oooyeee9@x9%
Kanda hano umusubize

aimable13 - 14/07/2017 saa 07:11

Tuzatora Paul KAGAME abandi ntitubazi. FPR ifite umurongo mwiza, sinabyandika aha ngo mbirangize
Kanda hano umusubize

Bosco Nyamagabe - 14/07/2017 saa 05:45

Twebwe Imparirwamihigo Zanyamagabe Aho Twavuye Nuwahadukuye Turamuzi Kdi Naho Tujya Turahazi
Kanda hano umusubize

hhh - 14/07/2017 saa 05:30

yewwe utatoye uyumusaza ngo ni poulo kagame watorande koko nanumwe atazamuye kereka uwamutera urubwa pee uburumubyeyi abana babwe bariga ubu urumuyobozi yaguhaye kuyobora mbese ahhhhhhhhhhhhhhh
Kanda hano umusubize

sostene - 13/07/2017 saa 12:53

kuri 4 hadutindiye ngo dutore umusaza wacu paulo kagame!!!!!!
Kanda hano umusubize

alias - 13/07/2017 saa 08:39

Frank Habineza akwiriye kuyobora iki gihugu K uko imigambi afite yagarura ubuzima mu baturarwanda. Ntabwo bikwiriye ko umuntu abaho mubwoba ijoro n'amanwa kandi birakwiriye ko politiki ya capitalism ikurwaho mu bana b'u Rwanda. dore uko mbona bizagenda 1. Frank Habineza 80% 2. Mpayimana Phillipe 18% 3. Paulo Kagame 2% Ikibazo n'uko hazabaho kwiba amajwi
Kanda hano umusubize

Denis - 17/07/2017 saa 23:03

Uvuze Ukuri Pe! Murwanda Turamenyereye Kwiba Amajwi
Kanda hano umusubize

Esther - 19/07/2017 saa 05:04

Cyeretse niba wifuza kuzibira Frank HABINEZA ariko ntibyanashoboka.......... ibyo nibyifuzo byawe kuko ariwe mbona muhuje imikorere n'imitekerereze .... niba wumva warabaswe n'ubwoba nuko hari icyo wishinza ukaba uhorana urwicyekwe .... umuturage wo murwanda udafite umutima umucira urubunza bitewe n'ibyaha akora cg yakoze arishyira akizanaaa ..... TUZAGUTORA PAUL KAGAME Hoyeeeee hoyeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Tukurinyuma peee.................
Kanda hano umusubize

- 29/07/2017 saa 14:54

poul kagame azatorwa 85% filipe 5% frank 10%
Kanda hano umusubize

PACIFIC - 11/08/2017 saa 21:25

Cq uba usaze ibyuvuga urabizi cq
Kanda hano umusubize

alias - 13/07/2017 saa 08:38

Frank Habineza akwiriye kuyobora iki gihugu K uko imigambi afite yagarura ubuzima mu baturarwanda. Ntabwo bikwiriye ko umuntu abaho mubwoba ijoro n'amanwa kandi birakwiriye ko politiki ya capitalism ikurwaho mu bana b'u Rwanda. dore uko mbona bizagenda 1. Frank Habineza 80% 2. Mpayimana Phillipe 18% 3. Paulo Kagame 2% Ikibazo n'uko hazabaho kwiba amajwi
Kanda hano umusubize

kaiter - 2/08/2017 saa 11:14

hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh yego mama azayobore ,hhhhhhhhhhhhhh sha umubyeyi nuwahanduye amavunja banyarwanda.
Kanda hano umusubize

- 13/07/2017 saa 06:16

Paul kagame arashoboye icyo nasaba nuko imisoro kubutaka yakoroshwa kuko ubushobozi abaturage bafite badahagije.
Kanda hano umusubize

BOSCO - 13/07/2017 saa 01:11

IBIKORWA BIZIVUGIRA NIBYINSHI BIMAZE GUKORWA.HASIGAYE KUNYOROSHA AHO BABATUNGA AGATOKO.UBURENGANZIRA BWA MUNTU,UBWISANZURA BWA BANYAMAKURU,KU RWANYA RUSWA NA AKARENGANE IVUGWA MUNKIKO HAVUGURURWA AMATEGEKO ABAGENGA.
Kanda hano umusubize

- 12/07/2017 saa 16:42

ntawaruta kagame paul igihugu cyatembagamaraso kiratemba amatanubuki ushaka kumenya ibyiza byakagame azagere kunzibutso arebe ibyabaye ntiyihorere ahubwo agahuza abarutuye akabaha amata kaga urimpano twahawe nimana
Kanda hano umusubize

A - 12/07/2017 saa 14:49

Frank Oyeeeeeeee
Kanda hano umusubize

tabaro - 12/07/2017 saa 14:20

uramusubirije rwose kandi umuhaye ingero zifatika pe.
Kanda hano umusubize

Jean - 12/07/2017 saa 13:47

Murabizi nezako agashyitsi gakuze ariko kavumbika umuriro neza njye nzatora ubifitemo uburambe usobanukiwe nibitagenda nibigenda.
Kanda hano umusubize

- 13/07/2017 saa 19:23

yego ibi nibyo atiko wibukeko ushize impumu yibagirwa icyamwirukansaga???
Kanda hano umusubize

- 29/07/2017 saa 14:59

turiri inyuma FPR
Kanda hano umusubize

Alicia - 12/07/2017 saa 13:04

Paul Kagame uzuzuza imyaka 60 ku itariki 23 Ukwakira, amaze imyaka 17 ayobora u Rwanda kandi ashimwa ko yaruzamuye mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu, nyuma yo kubohora u Rwanda. Yararuzamuye gusa, uzamura icyari gihari, sukuruzamura gusa ahubwo yararuzuye, araruzahura arangije araruzamura. Wigereranya Legend naba toto ndogo ibyo babyita gupfobya, murabo bose nawabaha kwitoreza umudugudu babajya inyuma bikandagira.
Kanda hano umusubize

Alicia - 12/07/2017 saa 12:57

Reka kudutesha umwamya, urageraranya ibitegereranyika, keretse niba ushaka ko tugucurika. Uragereranya URUKWAVU n'IBIKERE ngo niki cyasiga ikindi? Iyo upfa nokudushyiriramo UMUNYA POLITIKI mwiza ufite impamvu nziza 200, politike ye itogota murutirigongo igahinguka mubworo bw'ikirenge !!! Ntukadupfobye twebwe abasomyi ntabwo aruko bakora Sondage.
Kanda hano umusubize

frigo - 12/07/2017 saa 12:27

Tuzatora Paul kagame, yagaragaje kdi ndizera ko azakomeza kugaragaza imiyoborere myiza. Gusa ndamusaba kujya ahwitura abandi bayobozi bari hasi (guhera ku Ntara cyane cyane kuva ku Turere) kuko bakora ibitandukanye n'ibyo Kagame ashaka. Ikindi akazadufasha abandi bayobozi bose (guhera kuri ba Minisiters) kureka gukorera ijisho kuko bigaragara ko bashaka kumwigaragazaho neza.
Kanda hano umusubize

SISIWENYEWE - 12/07/2017 saa 10:42

IMISORO NI DANGER YUBUTAKA NAKARENGANE
Kanda hano umusubize

Kiryome Rwandanziza - 12/07/2017 saa 10:01

Njye nshimye ibitekerezo byanyu,ariko rwose abo bakandida ,yaba uzatorwa ndetse nutazatorwa, igikuru ni ukwegerenya IBIBITEKEREZO BYOSE BYABA BAKANDIDA HAKAVAMO UMWANZURO UNOGEYE ABANYARWANDA ,btyo tukarushaho kuba mu gihugu twishimiye.ibyo nibyo nifuza!KDI NKEKA KO RPF IZABIKORA NEZA ISHYIGIKIRA IBI BITEKEREZO NIRAMUKA ITOWE.ntawe ugomba gusorera ubutaka yarazwe n'ababyeyi ahubwo ikiburiho cyunguka kdi kuburyo bugaragara nicyo cyakabaye cyunganira leta n'abanyarwanda muri rusange.murakoze
Kanda hano umusubize

Samu - 12/07/2017 saa 09:35

Nibyo FPR Inkotanyi Nibadatabara Abanya Rwanda Kukibazo Cyimisoro Kubutaka Bizatugeza Habicyane ...Rero Imana Izaduhe President Mwiza Kandimwibukeko Iyi Arimperuka ...
Kanda hano umusubize

Habimana erisa - 31/07/2017 saa 20:04

Toka gatunuke
Kanda hano umusubize

Habimana erisa - 31/07/2017 saa 20:04

Toka gatunuke
Kanda hano umusubize

Habimana erisa - 31/07/2017 saa 20:04

Toka gatunuke
Kanda hano umusubize

Habimana erisa - 31/07/2017 saa 20:04

Toka gatunuke
Kanda hano umusubize

yvette - 12/07/2017 saa 08:39

umva Kagame tuzamutora nimushake muve mubyo murimo tumurinyuma we iteka niteka kko Imana niyo yamutoye imuha abanyarwanda ngo adukure ahabi twari tiru Kagame ndakwemera kugeza kundunduro yubuzima bwange
Kanda hano umusubize

- 12/07/2017 saa 08:38

umva Kagame tuzamutora nimushake muve mubyo murimo tumurinyuma we iteka niteka kko Imana niyo yamutoye imuha abanyarwanda ngo adukure ahabi twari tiru Kagame ndakwemera kugeza kundunduro yubuzima bwange
Kanda hano umusubize

- 11/07/2017 saa 21:07

Umusaza arabashije
Kanda hano umusubize

Basabose - 11/07/2017 saa 17:22

Iyo mumaze kubona ubutegetsi mwese ntI mwibuka ibyo mwavuze .Nyakubahwa yavuze ko ingorane nako iterambere yaduteje mu myaka amaze k,ubutegetsi azazikuba Karindwi. Ibyiza rero sinzatora nubwo itora ryarangive.
Kanda hano umusubize

muhire - 11/07/2017 saa 17:17

Njyewe nzatora Diane nubwo mwamukoreye itekinika mukamukuramo. Indangamuntu z'abapfuye tuzi abazibika uko bazihaye Diane niko tutazi.
Kanda hano umusubize

Nzabandora Jelimie - 11/07/2017 saa 16:53

Mwiriwe neza mwese abiteguye gutora! sindi mukuru cyane ariko nditegereza tuzi neza ko tuyoborwa numuntu usobanukiwe nimibereho abanyarwanda babayeho. Nibyo koko numukandida, mwiza ndetse uzatsinda uko byamera kose. Ndamusaba ko ya dusubiza uburenganzira kubutaka. kera habagaho umusoro kubagabo ,bawusimbuje bwikube . Abibwira ko Aba basivire ko batsinda babyihorere,kuko niyobatsinda sinzi ko aba bajenerari dufite ko bamwumva! Rwanda we !
Kanda hano umusubize

Nzabandora Jelimie - 11/07/2017 saa 16:50

Mwiriwe neza mwese abiteguye gutora! sindi mukuru cyane ariko nditegereza tuzi neza ko tuyoborwa numuntu usobanukiwe nimibereho abanyarwanda babayeho. Nibyo koko numukandida, mwiza ndetse uzatsinda uko byamera kose. Ndamusaba ko ya dusubiza uburenganzira kubutaka. kera habagaho umusoro kubagabo ,bawusimbuje bwikube . Abibwira ko Aba basivire ko batsinda babyihorere,kuko niyobatsinda sinzi ko aba bajenerari dufite ko bamwumva! Rwanda we !
Kanda hano umusubize

- 11/07/2017 saa 09:47

EPR iradufite land irashoboye gusa nigabanyimisoro!!!
Kanda hano umusubize

- 15/07/2017 saa 08:04

nukurijyewemuzenzamungwa inyumakukondamukunda.
Kanda hano umusubize

Amani - 11/07/2017 saa 09:11

Uyu uzaca imisoro n'inzara tuzayamuhundagazaho arko ntazamere nka FPR ibyo yari yaradusezeranyije tugeze murwanda ihita idutera ishoti
Kanda hano umusubize

BIZASHILA - 11/07/2017 saa 08:10

ABA BOSE UFITE GAHUNDA NZIZA KANDI IFITEYE AKAMALO ABANYARWANDA BOSE MBONYE ARI DGTR FURANKE HABINEZA KUBA AZAKULAHO IMISORO YUBUTAKA NIYAMAZU ABANTU BABAMO IBYOBYONYINE NIKIBAZO CYINGUTU CYIRYA UMURAGE UWARIWEWESE AHO URAZI KUBA UFITE UBUTAKA WAHAWE NABABYEYI CYANGWASE WARABWIGURIYE AMAFARANGAYAWE WAKOREYE AKUVUNNYE HANYUMA UMUNTU AGAHUBUKA NKIYAGATERE NGO GUHELA UYUMUNOTA NTABURENGANZIRA UGIFITE KUBUTAKA BWAWE NGOBUBAYE UBWARETA IMYAKA MIRONGWITANU 5O UBUTANGIRA IMISORO NGONISHIRA NIHO BOZONGERA KWITWA UBWAWE BIGARAGALAKO NUBUNDI UFASHE AYOMAFALANGA USORA KUMWAKA UKAYAKUBU NIMYAKA MIRONGWITANU URUGELO NIMBA USORA IBIHUMBI MIRONGWINE UKUBYE NAMIRONGWITANU BIHWANA NAMIRIYONI EBYIRI 2OOOOOO NGAHO NYUMVIRA UBUSAHUZI BWIYORETA IVUGAKO UMUTURAGE WAYO AZAVA KUMADORARI 72O YABONAGA KUMWAKA IGATAMA AGELA KU 144O MUMYAKA IRINDWI IRIMBELE ICYO NICYOMA CYIGALAGALILA BULIWESE MWATUBUJIJE IMIKOLE AZAVAHE NONEHO MULIYO MYAKA MWALAFUNZE AMAYILA TWAKURAGAHO AMAFALANGA UDATEKELEZA NIWE UZEMELA IBYO BINYOMA ABA BOSE UFITE GAHUNDA NZIZA KANDI IFITEYE AKAMALO ABANYARWANDA BOSE MBONYE ARI DGTR FURANKE HABINEZA KUBA AZAKULAHO IMISORO YUBUTAKA NIYAMAZU ABANTU BABAMO IBYOBYONYINE NIKIBAZO CYINGUTU CYIRYA UMURAGE UWARIWEWESE AHO URAZI KUBA UFITE UBUTAKA WAHAWE NABABYEYI CYANGWASE WARABWIGURIYE AMAFARANGAYAWE WAKOREYE AKUVUNNYE HANYUMA UMUNTU AGAHUBUKA NKIYAGATERE NGO GUHELA UYUMUNOTA NTABURENGANZIRA UGIFITE KUBUTAKA BWAWE NGOBUBAYE UBWARETA IMYAKA MIRONGWITANU 5O UBUTANGIRA IMISORO NGONISHIRA NIHO BOZONGERA KWITWA UBWAWE BIGARAGALAKO NUBUNDI UFASHE AYOMAFALANGA USORA KUMWAKA UKAYAKUBU NIMYAKA MIRONGWITANU URUGELO NIMBA USORA IBIHUMBI MIRONGWINE UKUBYE NAMIRONGWITANU BIHWANA NAMIRIYONI EBYIRI 2OOOOOO NGAHO NYUMVIRA UBUSAHUZI BWIYORETA IVUGAKO UMUTURAGE WAYO AZAVA KUMADORARI 72O YABONAGA KUMWAKA IGATAMA AGELA KU 144O MUMYAKA IRINDWI IRIMBELE ICYO NICYOMA CYIGALAGALILA BULIWESE MWATUBUJIJE IMIKOLE AZAVAHE NONEHO MULIYO MYAKA MWALAFUNZE AMAYILA TWAKURAGAHO AMAFALANGA UDATEKELEZA NIWE UZEMELA IBYO BINYOMA BIDASHIRA
Kanda hano umusubize

umukono - 11/07/2017 saa 12:50

Bizashila we! Ntuzongere kwandika utyo utabanje gusubira mw'ishuli kugirango wige kwandika.
Kanda hano umusubize

MUKURA ARINDA FRANK - 23/07/2017 saa 21:59

MBEGA WOWE UMUBARE Y'AKOZE WOWE WA WUKORA? NTABWO UREBA KASOBANUTSE AHUBWO JYE NSIZE MURI ROGIQUE NSANGA UYUMUNTU ARUMU MANAGEMENT UKOMEYE YEWE MENYA IBYAWE9@X9%
Kanda hano umusubize

MUKURA ARINDA FRANK - 23/07/2017 saa 21:59

MBEGA WOWE UMUBARE Y'AKOZE WOWE WA WUKORA? NTABWO UREBA KASOBANUTSE AHUBWO JYE NSIZE MURI ROGIQUE NSANGA UYUMUNTU ARUMU MANAGEMENT UKOMEYE YEWE MENYA IBYAWE9@X9%
Kanda hano umusubize

bangobango - 14/07/2017 saa 09:50

√ √√√√√√√
Kanda hano umusubize

Aisha m. ndayisenga - 18/07/2017 saa 10:49

none c ibyo bivuga iki?
Kanda hano umusubize

alfa - 11/07/2017 saa 07:59

Imigabo n'imigambi byose ndumva ari byiza ariko kuvuga ni kimwe no gukora ni ikindi. Mbifurije mwese amahirwe n'ubwo kwibuka abo mwasabye amajwi bakayatanga batizigamye bijya bigorana. Cyokora nanjye mbona umusoro ku butaka udakwiye :ukenesha rubanda. Icyo nasaba RPF ni ugusubiza amaso inyuma ikareba ibyo yasezeranyije rubanda itabashije ikagira icyo ibitangarizaho abaturage harimo nka gari ya moshi n'ibindi. Murakoze
Kanda hano umusubize

Nshimiye - 14/07/2017 saa 09:38

Ntacyatuma Tudatora Kimaranzara
Kanda hano umusubize

- 17/07/2017 saa 04:38

Kimara Nzara Ninde X Knd
Kanda hano umusubize

alfa - 11/07/2017 saa 07:58

Imigabo n'imigambi byose ndumva ari byiza ariko kuvuga ni kimwe no gukora ni ikindi. Mbifurije mwese amahirwe n'ubwo kwibuka abo mwasabye amajwi bakayatanga batizigamye bijya bigorana. Cyokora nanjye mbona umusoro ku butaka udakwiye :ukenesha rubanda. Icyo nasaba RPF ni ugusubiza amaso inyuma ikareba ibyo yasezeranyije rubanda itabashije ikagira icyo ibitangarizaho abaturage harimo nka gari ya moshi n'ibindi. Murakoze
Kanda hano umusubize

jmv - 11/07/2017 saa 07:46

Mbega ngo muragereranya ibitagereranwa !!! Udatoye KAGAME Polo watorande murabo koko!!!! Byaba bimeze nko kugurana Zahabu Ibigoli.!!!
Kanda hano umusubize

Gatabazi Chatles - 11/07/2017 saa 10:02

Kugira zahabu ukayirwarana bwaki,birutwa no kwambara rugabire ariko wariye wahaze,wanisanzuye.Mu kinyarwanda baravuga Ngo icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi!Nta gitangaza rero kugurana zahabu ibigori.Ese uwaguha umufuka wa zahabu akagufungira mu kasho ubuziraherezo,undi akaguha umufuka w'ibigori akakureka ukidegembya,wahitamo nde?Nguhariye igisibizo.
Kanda hano umusubize

Muhuruturu - 13/07/2017 saa 01:41

Gusa byo imisoro irakabije pe! Uretse n'iyubutaka no mubucuruzi birarenze nawe se umuntu acuruze igiseri cy'imineke n'indobo y'amandazi atange ipatante ya 20000 nk'ufite depo y'inzoga koko? No. Nihabebo kureba ibyo umuntu acuruza barebe inyungu bitanga ku kwezi cg se kumwaka then barebe ayo yasora. Ubu se ko numva bahora baririmba ngo hanga umurimo, watera imbere gute nutwo wabonye batuguraho? Ahaaa!
Kanda hano umusubize

Igirimbabazi gidione - 13/07/2017 saa 06:00

Nuko nyirikarimikabi yatanze umurozigupfa riko ubwiruhwumva navunika nafata ibiri
Kanda hano umusubize

- 14/07/2017 saa 00:01

UVUZENEZA CYANE
Kanda hano umusubize

Bobo - 14/07/2017 saa 20:13

Yewe muragorwa nubusa kagame azaruyobora paka igihe cyose azaba,agihumeka.
Kanda hano umusubize

MUKURA ARINDA FRANK - 23/07/2017 saa 22:20

YEWE NUKUBONA IKIGORI GISANEZA IMBERE ARIPAMPA NINYO YEWE KURIYINGOMA RURAKINGA BIRI NDAKWEMEYE NUTUBONYE ATURIRA MUMYOTSI YEWE IYAHOZEHO BYARI BYOROSHYE9@X9
Kanda hano umusubize

MUKURA ARINDA FRANK - 23/07/2017 saa 22:20

YEWE NUKUBONA IKIGORI GISANEZA IMBERE ARIPAMPA NINYO YEWE KURIYINGOMA RURAKINGA BIRI NDAKWEMEYE NUTUBONYE ATURIRA MUMYOTSI YEWE IYAHOZEHO BYARI BYOROSHYE9@X9
Kanda hano umusubize

Ruhagaze - 11/07/2017 saa 12:04

Kugurana zahabu ibigori birashoboka cyane.Ubu se dushubije amaso inyuma wavvuga ko iyo zahabu iri hehe ? Ni amazu yacu yashyizweho TOWA se...ni universities zafunzwe zangirwa gukora se...ni imirambo y abantu bicwa ntitumenye uwabishe se...ni abavunjayi babuze aho bagana se uvuga...ni abasore nabakobwa bafungiwe Gikondo se...ni aba nurses bamburwa akazi ngo batsinzwe ikizame kandi bamaze imyaka bakora akazi neza se...ni abana bagwingiye kubera inzara se...ni imusanzu duhora dutanga ngo ni umutekano kandi imisoro yacu ihemba polisi se...ni imisoro duhora dutangira amazu dutuyemo se...ni amazi n amashanyarazi biboneka rimwe na rimwe se...ni bashiki bacu biga kaminuza bakabifatanya no kwigurisha kubera ubukene se...ni ukubwira Kikwete wa Tanzania ko uzamwica se...ni uguteza ibibazo mu Burundi se...ni ugushwana na Uganda se...ni uguhora mu ndege ngo ugiye kuvuga speech imbere y abana biga university muri America nkaho nta kaminuza tugira se...ni ukubyutsa abaturage saa kumi mu gicuku ngo baze mu nama bishyure mutuweri se...mbwira iyo zahabu uvuga nukuri ...ndabasabye mureke igitekerezo cyange gihite...aho kumbwira nabi ahubwo munjijure niba nibeshya kuko nabyo byashoboka...Imana itugirire neza twese...
Kanda hano umusubize

jan jan kc jan - 11/07/2017 saa 18:55

mubyukuri kagame yakoze byiza ariko aho bigeze dukeneye impunduka kuko mbona nihataba impinduka abaturage bararize none bamaze gusarara .imisoro ihanitse nibintu byoguhinga ikintu kimwe bikurura inzara burya kuvuga ngo umurenge wose uhinge igihingwa kimwe muba mwiyibagijeko umurenge udahuje ubusharire bwubutaka arizo zangaruka zose kudaha akazi abagashoboye kandi babyize ikimenyane gusa .gusorera inzu utuyemo hari nigihe gusana ibati riva utabishoboye.niba ibyo Frank atangaaa azabishyira mubikorwa afite gahunda nziza
Kanda hano umusubize

- 15/07/2017 saa 02:30

franc oyee_
Kanda hano umusubize

tuyisenge patrick kwagala - 28/07/2017 saa 13:03

muzeyi mwagala nyoo!!!% Poul
Kanda hano umusubize

- 15/07/2017 saa 08:00

buriya ar'inzara y'amasasu n'intambara y'inzara ge mbon'iy'inzara ariy'ibabaza kurusha, dor'abanyarwanda baruba bafash'umutima, abashobora guhung'iyo ngwagasi y'inzara barahunze, ababuz'aho banyura bahebey'urwaje kuber'iyo Leta ya FPR yashyizeh'imigambi mibisha yubugome, FPR uko bigaragara ntampuhwe nanke ifitiy'abaturage, ibyo byiza byos'irata ninyungu zayo bwite, abaturage yabagiz'isuka ihingisha ikihunikira ikisarurira ikisarurira
Kanda hano umusubize

niyonkuru barake - 15/07/2017 saa 17:33

tuzatoraumusazawacu kagame
Kanda hano umusubize

innocent - 16/07/2017 saa 16:43

Urikubara Nabi Wowe Uzatore Habineza.Naho Uwo Musaza. Arakuze .Arekere Abandi Bayobore
Kanda hano umusubize

EMMANUEL - 20/07/2017 saa 18:37

ICYO UVUZE NICYO PE.....
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X