Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Audy Kelly yahindukiye ku ijambo

Nyuma y’uko umuhanzi Auddy Kelly atangarije ko ahagaritse umuziki,yongeye gutangaza ko yawugaritsemo nyuma y’uko abisabwe n’abakunzi be bagize umuryango uzwi nka EL Familia.

Ibi Auddu Kelly yabitangarije itangazamakuru aho, uyu mwanzuro wo kugaruka mu muziki yawufashe ubwo yahuraga n’abakunzi be bagize umuryango El Familia kuri iki cyumweru tariki 9 Nyakanga 2017.

Yavuze ko umwaka utaka wa 2018 azakomeza ibikorwa bye by’umuziki nkuko byari bisanzwe ndetse abizeza ko tariki 2 Gicurasi 2018 ari bwo indirimbo ye nshya izajya hanze, guhitamo iyo tariki akaba yarabitewe nuko ku itariki nk’iyo muri 2013 ari bwo yakoze igitaramo cye cya mbere kuva atangiye umuziki.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yagize ati" El familia, kubera mwe, mutumye bimwe bihinduka. Kubera mwe ndagaruka mu muziki gusa muranyihanganira nkuko nababwiye impamvu, ni umwaka utaha (2018) kandi mbizeza ko uyu mwaka ntazaboneka, nzawishyura umwaka utaha."

Yakomeje agira ati"Izi ni impinduka zabayeho (tariki 9 Nyakanga 2017) ubwo nahuraga na bamwe mu baje bahagarariye El Familia. Kandi mbashimira kuko si uku byari kuba bimeze iyo mutahaba byashobokaga ko mburirwa irengero mu muziki nkajya ndirimbira mu cyumba cyanjye na douche kubera impamvu zigoye,ariko mwatumye zoroha n’abazikomezaga barambohora kubw’amarangamutima n’urukundo rudasanzwe mwerekanye kugeza n’ubu muri macye ndabashimiye kuko kubaho ntakora umuziki mba numva ntuzuye gusa mu buzima bibaho ariko umwaka utaha ni njye namwe."

Yunzemo ati"Icyizere nuko tariki ya 02/05/2013 ni bwo nakoze concert yanjye ya mbere sasa next year mbijeje ko indirimbo nzaheraho izajya hanze kuri iyo tariki izaba ikubiyemo ubutumwa benshi mwanyandikiye mukwa kane umunsi mpagarika umuziki mbizeza ko umwaka utaha ninjye namwe mu zindi mu mbaraga mutigeze mumbonana.(…)

JPEG - 52.5 kb
Bamwe mu bakunzi be bazwi nk’umuryango El Familia

Auddy Kelly yatangaje ko yaretse umuziki kuwa 25 Mata 2017 ni bwo Auddy Kelly yatangaje ko ahagaritse umuziki mu gihe cyitazwi, gusa kuri avuga ko agarutse mu muziki.

Yamenyekanye mu ndirimbo nka Sinzagutererana,Ndakwitegereza,nkoraho n’izindi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Dixon - 16/07/2017 saa 01:54

Aba bavandimwe niba babasha gusoma iyi comment yanjye haricyo nagirango mbabwire. Familia ni ijambo riri muri Spanish risobanura family. Iri Jambo riri muri Feminine kandi feminine article in Spanish is La. naho El ni masculin article. So niba ibi bisobanutse neza, izina ryabo ryakagombye kuba La Familia. Thanks!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X