Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Icyo ntarashyira ku mbuga nkoranyambaga mba nkiri mu biganiro-The Ben

Umuhanzi nyarwanda ukunzwe muri iki The Ben, umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane yahishuye ibanga akoresha iyo agiye kumenyesha ibitaramo afite ko abinyuza ku mbugankoranyambaga akoresha, bityo iyo atarabikora ngo aba akiri mu biganiro.


Ibi yabitangaje nyuma y’uko muri iyi minsi hari amakuru avuga ko ashobora kuzaza mu bitaramo byo kubyina itsinzi nyuma y’amatora ya Perezida ateganijwe muri kanama ubwo ngo azaba ari kumwe na Meddy.

Abajijwe niba ayo makuru ariyo ko bazataramira mu Rwanda mu bitaramo bizazenguruka intara zose z’u Rwanda, mu kiganiro yahaye Radio imwe ikorera hano mu Rwanda ,The Ben wari umaze gukorera igitaramo muri Canada mu mujyi wa Ottawa, yavuze ko nawe aya makuru yo kugaruka mu Rwanda yayumviseho ariko bikiri mu biganiro.

Yagize ati :”Nibyo iyo nkuru nanjye narayumvise nk’uko wayumvise [Yabwiraga Umunyamakuru]…..Aseka cyane ati :”Hari igihe ibintu ugeraho ukabura n’uko ubisobanura gusa iyo ibuntu ntarabishyira kuri Social media [Ku mbuga nkoranyambaga]; uranzi cyane nkunda kuganira n’abantu nkoresheje social media cyane kuko aribwo buryo bworoshye bwo kuvugana n’abantu benshi.”

The Ben yavuze ko iyo atarakoresha imbuga nkoranyambaga ze zose atangaza ibintu biba bikiri mu gateganyo.Yavuze ko hari abantu bari kuganira kuri iyo ngingo ariko ko atahita abitangaza bitewe n’uko ibiganiro bigikomeje.

Ati :” Rero iyo ntarashyira hanze ikintu biba bikiri mu biganiro. Abanyamakuru n’abahanga bavuga ibintu babona bishobora kuba ariko iyo ntarabishyira hanze bivuze ko hari izindi ngingo tuba turi gukemura kugira ngo ibintu bigende neza gusa ibyo mwumvise birahari; hari amahirwe y’uko byashoboka twaza tugatarama, tukishima ibyiza igihugu cyacu kigezeho, tukishimira ibintu byinshi kandi byiza bigaragarira amaso ya benshi.”

The Ben ugikomeje ibitaramo afite muri Canada aherutse gushyira hanze indirimbo yafatanije na Sheebah Karungi bise Binkolera amashusho yayo akaba ari bugere hanze vuba nkuko yabyihamirije.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Regis - 17/07/2017 saa 13:41

Natw I Burundi Turamwemera Cyane
Kanda hano umusubize

Mediane Hadidja - 15/07/2017 saa 18:30

Ndabemera cyn.
Kanda hano umusubize

alfa - 15/07/2017 saa 07:48

Imirasire.com! Ni amahoro ko mutari kwandika?
Kanda hano umusubize

Innocent - 15/07/2017 saa 02:47

uwomunyagwanda ni hatari
Kanda hano umusubize

Innocent - 15/07/2017 saa 02:46

The Ben Arakeye Kabisa
Kanda hano umusubize

niyomugabo bosco - 13/07/2017 saa 06:12

Ben turamwemera cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X