Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gicumbi:Hari ubwumvikane bucye hagati ya Meya n’abaturage

Mu karere ka Gicumbi ahegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda i Gatuna Abaturage baho ngo ntibarikumvikana n’ubuyobozi bw’akakarere kubw’ikibazo cy’imisoro bakwa yaburikanya kuko ngo haribyo bakuye mu gihugu byo kurya bitari ibyo gucuruza mu gihugu cya Uganda.

Aba baturage bo karere ka Gicumbi bavuga ko nubwo baturiye umupaka aribyo byakabaye ikimenyetso cy’ubunshuti n’ubuhahirane ku bihugu byombi aribyo u Rwanda na Uganda, batimishimiye na gato imisoro bakwa kubwinshi naka karere ka Gicumbi kubwo kugira icyo bakura mu gihugu cya Uganda kandi ngo biba atari ibyo gucuruza ahubwo biba aribyo kurya.

Ubuyobozi bwak’Akarere buvuga ko ibyo koko ari ukuri kuko ngo ibyo bazanye bakuye muri Uganda bivugwa ko biba ari nka forode.

Mukiganiro abaturage bagiranye n’itangazamakuru bavuze ko ibi batabyishimira habe ntagato kuko ngo ari ukubica nabi ugeranyje amafaranga bacibwa basora kongeraho nayo baba baguze bimwe ibintu babavanye mu Bugande bagasanga ari ukurenganywa cyane bagasaba leta ko hari cyo yabafasha kubinye niy’imisoro ya hato na hato.

Umuyobozi wa Karere ka Gicumbi Bwana Mudaheranwa Juvenal yavuze impamvu nyamukuru aba bavuga gutyo ko ariho abantu usanga ari abacuruzi gusa bajya muri Uganda bakizanishwa utuntu dukeya n’ejo bakagaruka bagasubirayo maze ugasanga ari uko bakora ubucuruzi bwabo, iyo Polisi igize icyo ibabaza bavuga ari utuntu baba bavuye kwizanira two kwirira.

JPEG - 27.8 kb
Mudaheranwa Juvenal umuyobozi w’akarere ka Gicumbi

Mudaheranwa yakomeje avuga ati“barabeshya kuko nta muturage uvuye kwihahira wakwa umusoro,ahubwo twavuga ko hari abaturage bamwe na bamwe bafite.
uburyarya no gushaka kudasorera leta maze bagahitamo kuzana utunu duke duke buri munsi, bakavuga ko arutwo kwirira kandi ari muburyo bwo kugirango batakwa imisoro.”

Mudaheranwa yaboneyeho no gukangurira abaturage ko iyo umuntu agiye gucuruza agomba gusorera leta bityo,Igihugu cyikarushaho gutera imbere ari nabyo bigaragaza ko umuturage akunda igihugu agaharanira iterambera ryacyo.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jean de Dieu - 25/07/2017 saa 06:10

Ariko mwagiye mureka gusebanya ese president mumushakaho iki? ukuntu bamuha akazi murubwo buryo akarenga akabivuga? oya
Kanda hano umusubize

nana - 18/07/2017 saa 16:07

nyagatare twarumiwe, bazaze barebe umukecuru Domitilla (v/m social)uburyo azengereje akarere akoresha kumva amabwire arafunga abantu, araha garika imishahara yabo, arazamura bene wabo hato nahato mu ntera, afite ishyamba rya leta yewe batabaye maso yazatuma abaturage bahunga igihugu
Kanda hano umusubize

Rachid - 18/07/2017 saa 13:13

Mayor gukangurira abaturage gutanga imisoro kandi akarwanya kwinjiza ibintu mu buryo bwa magendu biri mu nshingano ze! Sinzi impamvu bamwe hano mwamwihaye kugeza naho amakosa y'imyandikire y'umunyamakuru muyashyira kuri Mayor. Keep it up our dear Mayor Juvenal. You and your team are doing great! Gicumbi izatezwa imbere n'umuhate w'abana bayo!
Kanda hano umusubize

peter - 19/07/2017 saa 05:07

u are lost Mr Rachid. urinkawe uzagende mufatanye kwica abaturage. mwese mufite ibikoma mumutwe.
Kanda hano umusubize

Rachid - 19/07/2017 saa 16:00

Hey Peter, Get lost urself man. I know what I am talking about as a simple local citizen. I have seen how the Mayor and his Committee are simple and much closer to population and just go around Gicumbi to see how the new infrastructures are being built. Coming back to the point raised by the reporter, I fully agree with the mayor to the point of reminding us to pay taxes, particularly those bringing goods from Uganda. Niba ushaka gushyigikira magendu ibyo ni ibyawe n'abo mufatanije. However I think the government should find a better way to reduce the high taxes rate kuko umusoro uhanitse utera ubukene ndetse abacuruzi batifashije hagashakwa uburyo bugaragara bagabanirizwa taxes kugirango nabo bahitamo guhora bikoreye ibicuruzwa ku mutwe ngo bakwepe imisoro batuze bacuruze. Oye Rwanda
Kanda hano umusubize

king - 18/07/2017 saa 12:26

Kagame cg sisteme yabambitse ikote nibakore ibyo bashaka bice bakize!! wowe uravuga habitegeko, nonese kiongo yigererayo akarimi ke akageza kwa kaboneka na minisitiri wintebe, bakamubwira bati zana dosiye tuyishyikirize CID, uhagarikiwe nyine aravoma!!! Reka abaturage nabakozi ahonyange yikuriremo aye kuko arigukora manda ye yanyuma kdi ntacyoashingiyeho uretse akarimi!!! Hari umukozi uheretse kumbwira buryoki ngo yamushiriye udu kesi, akamuhereza imvelope ya 500mille, nuko amwonerera imirimo agashahara kariyongera, nguko uko habitegeko ari kugasahura, utemuhereje kdi nuko nyine aramwirenza, ntawe mumasokose ngo aherutse kwirenza umuzizako we ntacyo ajya amuhereza!!!!!!
Kanda hano umusubize

mwana - 18/07/2017 saa 04:50

Abantu batuye ku mipaka bagira imitwe myinshi yo gushaka gukwepa imisoro. Biba bikwiye ko ubuyobozi bufata ingamba. Birumvikana rero ko bitoroshye kumenya ngo uyu aracuruza cya uriya yaguze ibyo kurya. Harimo ababigenderamo ariko nta kundi rwose ubuyobozi ntibwaterwa amabuye. Ari wowe wabyitwaramo ute?
Kanda hano umusubize

peter - 17/07/2017 saa 04:26

ese uyu we yaje aturukahe?ko mperuka ari mwalimu ubundi agakora muri bank yitaga iyase, yinjiye muri politike ryari? ahubwo uyu bamwigeho kuko yakwangisha ubuyobozi abaturage. reka twitorere umusaza naho uyu muyobozi gito tumuveho. umuntu uzi politike aravuga ngo "kwivugishwa?' what do u mean mayor?sinzi uwagutoye kabisa. aho kuyoborwa nawe naba impunzi.ntukadusebereze leta
Kanda hano umusubize

IVUBI - 18/07/2017 saa 13:27

Ari nkwibarize Peter...ni iki Mayor yavuze utumva kugera aho umwibasira utyo koko???!!!! sha yakuyobora akanayobora na bene wanyu bose.
Kanda hano umusubize

Armando Khalid - 17/07/2017 saa 03:29

Uyu munyamakuru menya atarize isomo ry'ikinyarwanda mu mashuri yisumbuye
Kanda hano umusubize

people - 13/07/2017 saa 17:18

Uyu munyamakuru yanze gusaza atanditse none uragira ngo meya yemere bakora magendu
Kanda hano umusubize

Kameya - 13/07/2017 saa 15:04

Bamweguze vuba vuba atazatuvangira kandi turi hafi kujya mumatora.
Kanda hano umusubize

ng elias - 13/07/2017 saa 13:33

umuyobozi nkuyu aba yaravuyehe koko?babona arumuntu ukwiriye kuyobora abaturage?
Kanda hano umusubize

toney jamson - 13/07/2017 saa 13:23

ariko mudaheranwa yigize iki?i wonder how he became a mayor. watch out Mr, one day is one day
Kanda hano umusubize

NDAHAYO J Damascene bita dani - 13/07/2017 saa 03:57

Ni byiza gutanga amakuru kuko bituma ibibazo byinshi bikemuka. Ariko niba ari ikinyarwanda, byandike neza: wifatanya amagambo cyangwa ngo ushyire akadomo ku ijambo kandi interuro itarangiye, kuko uba udushyize mu rujijo. Murakoze.
Kanda hano umusubize

Jane - 12/07/2017 saa 13:27

Nibyo rwose imisoro ni ngombwa pe.
Kanda hano umusubize

- 12/07/2017 saa 03:42

Ewegaye Mbega Tugiye Kubaho Gute? Ko Duhanzwe Naboduteje Imbere.
Kanda hano umusubize

sekirira - 12/07/2017 saa 02:19

aliko se iyomyandikire ko irimo urujijo
Kanda hano umusubize

KAKA - 11/07/2017 saa 14:10

Siho honyine nyaruguru ho birarenze, abaturage nabakozi byarabacanze uwitsamuye mayor aratukagura, utamushaka ngumuhereze ubwo arakuguririra bakwirenze!!!! Ubu mubakozi afite abamutura, nawe ngo amaturo akayageza kunzego zumutekana naza maneka ngo azigurira zitamutangako imiyoborere ye idahwitse!! ngayo nguko kdi ubwo ahao nahamenyekanye wasanga hari anahandi, uturere ubanza ntamategeko atugenga azwi ahari kbsa
Kanda hano umusubize

KAKA - 11/07/2017 saa 14:10

Siho honyine nyaruguru ho birarenze, abaturage nabakozi byarabacanze uwitsamuye mayor aratukagura, utamushaka ngumuhereze ubwo arakuguririra bakwirenze!!!! Ubu mubakozi afite abamutura, nawe ngo amaturo akayageza kunzego zumutekana naza maneka ngo azigurira zitamutangako imiyoborere ye idahwitse!! ngayo nguko kdi ubwo ahao nahamenyekanye wasanga hari anahandi, uturere ubanza ntamategeko atugenga azwi ahari kbsa
Kanda hano umusubize

manzi - 11/07/2017 saa 13:42

Nibasore kuko Rwanda izubakwa n'amaboko y'abana bayo. Meya afite ukuri niba ari ibyo kurya nibahahire mu RWANDA batambutse umupaka.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X