Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Amavubi yahiriwe n’urugendo muri Tanzania yizera gusezerera Taifa Stars

Ikipe y’u Rwanda, Amavubi yahiriwe n’urugendo, nyuma yo gukura inota rimwe kuri Taifa Stars ya Tanzania mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itilke yo kujya muri CHAN 2018.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga, Amavubi y’u Rwanda yari i Mwanza muri Tanzania, aho yari yagiye mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) riteganyijwe kubera muri Kenya umwaka utaha.

Amavubi yabanje mu kibuga yarimo Iradukunda eric wakinaga umukino we wa mbere mu ikipe y'igihugu

Urugendo rugana i Mwanza ntirworoheye bamwe mu bakinnyi b’Amavubi, kuko abagera kuri batandatu bari babanje guhera i Dar es Salaam bitewe n’ibibazo by’indege, byatumye bamara amasaha hafi 10 bicaye mu kibuga cy’indege.

Icyakora abandi 12 barimo 11 babanza mu kibuga bo babanje kugenda mbere, ari na bo biteguye neza uwo mukino, maze isaha iragera bawinjiranamo ishyaka nk’abari bagiye gushaka intsinzi, dore ko ari na byo Umutoza wabo Antoine Hey yari yijeje abanyarwanda mbere yo kugenda.

Byarabahiriye, maze ku munota wa 18, Nshuti Dominique Savio afungura amazamu ku mupira yari aherejwe neza na Emmanuel Imanishimwe bita Mangwende, maze Taifa Stars iba igiye ku gitutu cyo gushaka kwishyura igitego no gushaka intsinzi ku kibuga cyayo.

Ku mazina ndetse n'amasura, Tanzania yari itinyitse

Amavubi abifashijwemo na ba myugariro ndetse n’abo hagati tutaretse na Kapiteni wayo Umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ yakomeje kwihagararaho, ariko ku munota wa 35 Umusifuzi aza guha Tanzania penaliti itaravuzweho rumwe, maze Himid Mao ahita ayitsinda, umukino uba ubaye 1-1 ari na ko igice cya mbere cyarangiye.

Mu gice cya kabiri, Tanzania yakomeje gushakisha ikindi gitego ari na ko isimbuza abakinnyi batandukanye ariko biranga biba iby’ubusa, Umutoza w’Amavubi Antoine Hey we yirinda kugira byinshi ahindura mu kibuga, ategereza mumunota hafi wa 85 ngo abone kwinjiza Kayumba Soter asimbuye Mico Justin mu buryo bwo kurushaho kugarira mu minota ya nyuma.

Nshuti Dominique Savio ni we watsinze igitego cy'Amavubi

Byaranamuhiriye, umukino urinda urangira ari igitego 1-1, bikaba biteganyijwe ko Amavubi agaruka i Kigali kuri iki cyumweru agatangira kwitegura umukino wo wkishyura uteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha, ukazabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe izatsinda mu mukino wo kwishyura izaba ibonye itike yo kujya mu ijonjora rya kabiri, aho izahura n’izarokoka hagati ya Uganda na Sudani y’epfo mbere yo kubona itike yerekeza muri CHAN 2018 iteganyijwe kuba muri Gashyantare umwaka utaha.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

manzi - 16/07/2017 saa 12:55

Aha ibintu biragaragara neza ni U Rwanda na Uganda bizahura. Aha ho hazaca uwambaye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X