Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Paul Kagame mu kwiyamamaza arajya hatatu mu Ntara y’Amajyepfo

Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame yahereye i Nyamagabe ariko arasoreza ku Kamonyi umunsi wa gatatu w’ibikorwa byo wkiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Iki cyumweru tariki ya 16 Nyakanga ni umunsi wa gatatu w’ibikorwa byo wkiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu urimo guhatanira abantu batatu mu matora ateganyijwe ku itariki ya 3 Kanama ku banyarwanda baba mu mahanga n’iya 4 Kanama ku baba mu Rwanda.

Ibigwi bye bizwi n'abanyarwanda ariko amahanga na yo yarasobanukiwe

Ibikorwa by’uyu munsi, Perezida Kagame yabitangiriye mu Karere ka Nyamagabe, aho yageze saa ine n’igice (10:30am) ngo aganire n’imbaga y’abahatuye ndetse n’abo mu nkengero zaho, ngo bibukiranye ibikorwa bye mu gihe amaze ayobora u Rwanda.

Nyuma yo kuganira n’ab’i Nyamagabe, Perezida Kagame arakomereza mu Karere ka Huye aho ategerejwe n’imbaga y’abanyarwanda baryohewe kandi bakanyurwa n’ibikorwa bye, baniyemeje gukomeza gusigasira ibyagezweho ari na ko bamufasha na we akabayobora mu rugamba rwo gukomeza guteza u Rwanda imbere.

Umunsi wa gatatu wo kwiyamamaza arawusoreza ku Kamonyi, aho na bo biteguye kumwakira no kumwereka ko batazamutenguha ubwo umunsi nyirizina w’amatora uzaba wageze.

Perezida Kagame i Nyamagabe

Biragoye kumenya gahunda y’abandi bakandida babiri bahatanye na Perezida Kagame ari bo Dr Frank Habineza, Umukandida wa Democratic Green Party (DGPR) na Mpawenimana Philippe wiyamamaza ku giti cye.

Urugendo rwo kwiyamamaza, Perezida Kagame yarutangiriye mu Karere ka Ruhango, arukomereza i Nyanza, maze ku munsi wa kabiri ajya kuganira n’abatuye i Nyaruguru maze awusoreza ku Gisagara.

Stade ya Nyagisenyi yakubise yuzuye

Indi mitwe ya Politiki ishyigikiye Umukandida wa FPR-Inkotanyi, aha ni PDC

PL na bo bishimira imiyoborere ya Perezida Kagame, ngo ntacyatuma batamushyigikira

Mu Karere ka Nyanza na Ruhango bamwe mu bakabije inzozi zabo zo guhura na Perezida Kagame ngo bamwiture ibyiza yabagejejeho

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nkundimana Gerard - 10/08/2017 saa 23:17

Twishimiye Kubumunya Rwanda Wavanyeho Amacakubiri Kakwe Mubagutezeho Byose Papa Kagame Ahoo
Kanda hano umusubize

allen - 26/07/2017 saa 13:16

byaradushimishije cyane umunsi waje nyagatare now ndutegereje italiki 04/8/2017 so thanks
Kanda hano umusubize

MATHIAS - 25/07/2017 saa 02:31

banyarwanda uwaguciye akaboko wamuha akaboko kawe cyangwa uwaguhaye akaboko wamwima akaboko kawe munyarwanda ibuka bi 2004 urwanda baribaruhunze ariko haruwabashikarije gutaha murwababyaye ibuka 2010 nyakatsi yaririkwamagakwa murwagasabo sibyogusa imihanda yarubantse amavuriro amashuri nibisabo byasendereye mumunyarwandawese kure 04 /08/2017 sambiri TUZABETWABIRAGIJE KUTORA UWATUGEJEHO IBI ARIWE POLO KAGAME
Kanda hano umusubize

Maniraruta Jean - 24/07/2017 saa 18:49

pahuro we turacyamucyeneye yirukanye intemerahamwe zigeze congo zihindura izina zitwa efdr none ubu efdr yabwaguye insoresore ngo zirashaka kuza gusoza umugambi mubisha zatojwe nabase Nyakubahwa Kagame abanyarwanda nitwe twagusabye kongera kutuyobora nimumara kurahira izo nsoresore za efdrl muzazifatire ibyemezo bikaze kuko aribo ari na base bose nikimwe kuko nta mpyisi yabyara intama mubyeyi wabanyarwanda nturaza iwacu kwiyamamaza uwampa umunota umwe nganira namwe nabyibuha abatagushaka no kumbaraga ntibaziturusha
Kanda hano umusubize

Mutoni - 19/07/2017 saa 09:59

Komeza utuyobore. Oyeeee
Kanda hano umusubize

Aisha m. ndayisenga - 18/07/2017 saa 10:28

nubukwe pe
Kanda hano umusubize

Christian - 18/07/2017 saa 02:12

uwababara azababare tuzatora HE Paul KAGAME Nuko bidashoboka nakamuhaye arenze rimwe kuko Ibyo yakoze nibyo azakora ntawamusimbura ngo abishobore
Kanda hano umusubize

Nsengiyumva Albert - 16/07/2017 saa 14:51

Ibi birori ndabona ari Ubukwe kbs!!
Kanda hano umusubize

media - 22/07/2017 saa 14:55

umve nibirori mubindi pe!!gusa yatariki iratinze.
Kanda hano umusubize

NIYONSENGA EMMANUEL - 16/07/2017 saa 10:17

Ndimukareka karubavu twitegure neza amatora twitorere umukuru wigihugu tyacu atugeza kwiterambere nishimiye kwitorera umuku wigihogu pro.kagame ndashishikariza abanyarwanda murirusange kwitabira amatora biratureba twense nkabanyarwanda nindense utamutora?
Kanda hano umusubize

Kanamugire Sylvain - 16/07/2017 saa 09:13

Azaza mu Ngororero ryari ngo tumusabe umuhanda Gatumba - Nyange ko ukenewe cyane
Kanda hano umusubize

- 20/07/2017 saa 17:50

Silvain Bite?Amakuru Yi Gatumba?
Kanda hano umusubize

BIZIMANA PATRICK - 16/07/2017 saa 09:05

I GREET U .IT'S OK , WHERE PAUL KAGAME IS . HAVE NC TIME
Kanda hano umusubize

byiringiro - 16/07/2017 saa 08:56

gutora nyakubahwa perezida polo kagame nlnsyingano zaburi muturage yatugejeje kuribyinsyi tuzamutora ijana kwijana murakoze
Kanda hano umusubize

Amad forever - 17/07/2017 saa 20:41

Ubihakana ngaho navuge icyo ashimgiraho Ariko twe tubemera dufite ingero zirenze ibitekerezo byacu dutekereje aho twavuye ntawutabibona numwanzi aricuza urwanda yahigaga kurimbura bikamupfubana yifuza kurutaha uko bwije nuko bukeye arubonye. kumakuru ibibyose nimbaraga za Nyakubahwa Present Poul Kagame!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X