Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Ingimbi z’u Rwanda zatsinze iza Madagascar muri FIBA U16 African Championship 2017

Ikipe y’u Rwanda ya Basketball y’abatarengeje imyaka 16 yigaranzuye iya Madagascar muri shampiyona nyafurika, iyitsinda amanota 73-70 mu mukino wa mbere mu yo kwishyura mu matsinda.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nyakanga, u Rwanda rwakinnye umukino wa mbere wo kwishyura mu ijonjora ryo mu matsinda mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 16 (FIBA U16 African Championship 2017).

Ingimbi z’u Rwanda zatangiye zikina n’iza Madagascar, ziranahirwa zitsinda amanota 73-70 mu gihe umukino ubanza wari wabahuje kuwa gatandatu w’iki cyumweru wari warangiye ari amanota 87-95.

Amakipe yombi yagiye muri uyu mukino akurikirana ku rutonde mu itsinda B barimo, aho u Rwanda rwari urwa nyuma n’amanota 3, Madagascar ikaruza imbere n’amanota 4 mu gihe Algeria yari iya kabiri n’amanota 5, Misiri ikariyobora n’amanota 6.

Agace ka mbere karangiye ari amanota u Rwanda ruri imbere ku manota 20-17, mu gace ka kabiri u Rwanda rurushaho kongera ikinyuranyo maze karangira ari 36-26, mu gihe aka gatatu ko karangiye ari amanota 56-45.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gasongo - 18/07/2017 saa 12:52

Inkuru iravuga kuri Madagascar maze amafoto akerekana Misiri!!!! Mbega..........!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X