Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dr.Frank Habineza, Umukandida wa DGPR ntiyiyamamarije aho bari bamuteguriye i Nyagatare

Umukandida w’ Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda/DGPR) yabijijwe kwiyamamariza aho yari yateguriwe i Rwimiyaga, igikorwa cye cyimurirwa ahandi maze na we yanga kuhiyamamariza kuko ari hafi y’irimbi kandi nta n’abantu bahari.

Mu gihe byari ikiruhuko ku Mukandida wa FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame mu bikorwa byo Kwiyamamaza, uwa DGPR Dr.Frank Habineza we yagombaga kuzindukira mu Murenge wa Rwimiyaga ho mu Karere ka Nyagatare, aho byari biteganyijwe ko aza kugaragariza imigabo n’imigambi bye nk’umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Icyakora ubwo yageraga aho abarwanashyaka be bari bamuteguriye guhurira n’abaturage, Dr Frank Habineza yatunguwe no kumenyeshwa n’Ubuyobozi bw’uwo murenge ko atemerewe kwiyamamariza aho kuko ari hafi cyane y’ishuri ndetse n’isoko, bamubwira ko ibikorwa bye byimuriwe ku kibuga cy’umupira cya Bugaragara.

Dr Frank Habineza yahuye n'inzitizi ya mbere mu rugendo rwe nk'umukandida ku mwanya w'umukuru w'igihugu

Dr Frank Habineza n’abarwanashyaka be bahise basubira inyuma berekeza i Bugaragara, ariko ahageze yanga no kwirirwa ava mu modoka, bitewe n’uko nta baturage yahabonaga ashobora kubwira imigabo n’imigambi ye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa DGPR, Ntezimana Claude yatangaje ko kutiyamamariza aho inzego z’ibanze zari zabateguriye muri Bugaragara byatewe n’uko hari hafi y’irimbi rusange kandi hakaba nta n’abaturage bari bahari, dore ko abahaturiye barungurukiraga ku miharuro yabo cyangwa mu ntanzi z’urugo ariko ntibagere aho igikorwa cyari kubera.

Ati “Aho twagombaga gukorera gahunda zacu zo kwiyamamaza bahadukuye batuzana hano, kandi murabona ko abantu bacu twari twababwiye hariya Rwimiyaga. Murabona ko kuhava kugera hano ari urugendo rurerure, n’abo twazanye ubu ndabategeye gusubirayo kuko ni kure. Ubwo rero ntabwo twakwiyamamariza ahantu hatari abantu, kandi ku irimbi rusange ngirango namwe mwaribonye”.

Frank habineza asuhuza abarwanashyaka n'abaturage bajya bitabira ibikorwa bye byo kwiyamamaza

Yakomeje asaba Komisiyo y’amatora ko yakemura ikibazo nk’iki kugirango kitazongera kubaho, bityo amatora akazaba mu bwisanzure bwuje umutuzo n’amahoro nk’uko ibikorwa byo kwiyamamaza byari byatangiye neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Kubwa Silver Ruboneka yatangaje ko ibikorwa bya DGPR byimuwe bitewe n’uko aho bari bateguye ari hafi y’ikigo cy’amashuri.

Ati “Hariya hari hateguwe mwabonye ko hari isoko ndetse hari n’ikigo cy’amashuri, ni yo mpamvu twahisemo kubazana hano”.

Yakomeje avuga ko irimbi ridakwiye kuba urwitwazo rwo kutiyamamaza k’umukandida wa DGPR kuko aho bari bimuriye ibikorwa bye ari ku kibuga cy’umupira gisanzwe kiberaho inama z’abaturage.

Gahunda y’ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida wa DGPR yakomereje mu Karere ka Gatsibo aho we n’abarwanashaka bamuherekeje baciye mu mujyi wa Nyagatare maze bagakomereza Kabarore.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

didi - 19/07/2017 saa 12:53

hahhhh ariko kuki bibatangaza ko abanyarda benshi bashyigikiye Paul Kagame na FPR abereye umuyobozi mukuru, ibi binyereka ko abantu bamwe banga ibyiza koko, nonese mumugaya iki mu byukuri?! twabaye mu rda ruvangura kandi rutagira umutekano rwamaze imiryango izira uko itiremye mutubabarire mwebwe munenga muduhe amahoro, twagize Imana tubona Umuyobozi ukwiye u rwanda!
Kanda hano umusubize

- 19/07/2017 saa 03:58

IBYO.NIMUBIREKO ikibareba.ni.ugutoragusa
Kanda hano umusubize

kim - 19/07/2017 saa 03:02

Hahhhahha ba Rwandais, iyo umuntu atangiye gutsindwa mubona kare atangira gushaka impamvu, ariko se ubundi kweli usibye kwuzuza umurongo Phillipe, Habineza ninde wabatora umuntu ugwatiriza inzu kugirango abone amafranga yogukoresha mumatora urumva azatumarira iki atimariye? utariciriye incuro azayiducira? umukandida ni Paul abandi nimukomeze amatiku ntiyubaka!!!! Amahanga aramwemera n'abamurwanya nishyari ryibyo amaze kugezaho abanya Rwanda ubu kwisi hose bifuza kuba abanyarwanda naho mwe! Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera kweli!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Uganda - 18/07/2017 saa 17:50

byumvikaneko namajwi az (aha ntacyo mvuze ntiteranya)
Kanda hano umusubize

Uganda - 18/07/2017 saa 17:47

byumvikaneko namajwe ntakuri kuzabakurimo (aha ntacyo mvuze ntiteranya)
Kanda hano umusubize

john - 18/07/2017 saa 15:59

kagame adahari urwanda rwabaho kandi rwabona abandi bokuruyobora rero mumenyeko habineza kwiyamamazakwe Atari ukwanga urwanda ahubwo ari gukunda igihugu kandi agifitiye akamaro
Kanda hano umusubize

KAKA - 18/07/2017 saa 12:18

Murarushwa nubusa ibizava mu matora twabimenye kera, uwo nbimena UMUTWE biwumumene!!!! Kibazo nuko kwiyamamazz birimo isesegura kdi hari ababurara nabatagira iyo bababa!!!! Haruwo duherutse kuganira ukora mukarere kamwe arambwirati ubu muriri yamamaza nizeyemo nibura utumiliyoni twange dutatu!!!! Ngayo nguko, bamwe barabihomberamo abandi babyungukiramo, bamwe imisanzu bayitangiye ukuri kuko bari kubara inyungu, abandi..................
Kanda hano umusubize

Dani - 18/07/2017 saa 09:04

Nonese Icyutabonaniki Kandi Icyo Utumvaniki ? AbanyaRwanda Turakangutse Rwose...
Kanda hano umusubize

isirikoreye jean de la terre - 18/07/2017 saa 03:15

dore uburyo muri abanyabwoba mwe banyamukuru bo murwanda ko mwari mukiganiro na DIANE RWIGARA ashinga mouvement yo guha abanyarwanda aho bavugira ko ntakinyamakuru cyo mu Rwanda cyabyanditseho bikavugwa n'abanyamakuru bo hanze na radio mpuzamahanga YOUTUBE, BBC, VOA icyo si ikimenyetso cyubwoba dore niyinkuru yanyu irimo kuruma ugahuha nimuvugishe ukuri
Kanda hano umusubize

uwase - 18/07/2017 saa 10:52

Oya ntabwoba ntanigihunga dufite kuko twebwe abanyarwanda tumaze guhumuka tuzi umuyobozi wabasha kutugeza aho twifuza naho abafite ibigambo mukomeze tuzatora Kagame Paul wahinduye u Rwanda nuje kwiyamamaza atangina anenga ibyo muzehe yubatse nyamara umusaza yahereye kubusa ubu turikitegererezo mw'isi.abo bakandida bandi ntabo tuzi nabashaka kwirira igihugu no kudusubiza muri yamatiku yahozeho
Kanda hano umusubize

kanyarwanda - 19/07/2017 saa 12:56

Mwese.mwabaye'ba.Ndamijuwimye.muralyohewe.aliko.abeshi.barakubitira.abana.kulyama.amatama.ajunditse.amata...........
Kanda hano umusubize

Sheja - 19/07/2017 saa 05:15

Dore yewe, wiyita nabi ukanatekereza nabi, ninde wakubwiye ko tudafite urubuga rwo kuvuga ubwo wowe aho uri uravuga? uretse ko kuvugira hanze arukuvugira hanze nyine
Kanda hano umusubize

rumanyika - 17/07/2017 saa 23:24

Nonese niba ikibazo ari amashuliiriya ngirwa muyobozi ivugako hari hegereye amashuli nisoko,kandi tuzi koiyo PK yaje amashuli nisoko byose bihagarara,bose bazanwa kungufu kumwunvira kabone niyo baba biswe ninzara. mwagyiye mureka ibinyoma no kwiha ishemamudakuiye? Biteye isoni.
Kanda hano umusubize

KS - 18/07/2017 saa 12:42

Nimuvuge ntawubuza inyobya kuyomba none NEC ivuga ko ntawemerewe kwiyamamariza mwisoko nokumashuli mwarihe. Mwe mupfa icyi namahoro ese Urwanda rugumye munduru mwakunguka icyi.
Kanda hano umusubize

- 19/07/2017 saa 13:10

Komera.wowe.uvugishije.ukuli Abandi.bibagiwe.kon'IMANA.ibaho
Kanda hano umusubize

Alias mugabo - 17/07/2017 saa 16:07

Biragaragara ko ubwoba ari bwinshi mubaturage kuki bagombaga guhengereza mumyenge y'urugo? Gusa uyu mukandida nawe yagombye gufata umwanzuro wa kigabo agakuramo candidature yiwe kuko igituma bamubuza kwiyamamaza kizanatuma batemerera abamutora. Hazakoreshwa Sistème ya TORA AHA
Kanda hano umusubize

mukotanyi julius - 17/07/2017 saa 17:31

muvandi iyo sisiteme yokuvuga ngo TORA AHA turayizi ko iriho nubutaha winjiraga mucyumba cyi TORA bakakubwira ngo A/B/C/TORA AHA biramenyerewe pe
Kanda hano umusubize

Danger - 17/07/2017 saa 18:11

Ariko kuko Alias we, Ibyo uvuga wabikoreye ibihe budhskashatsi? Yari kuzabona angahe, byatuma kakorwa itekinika Ray Tora has? Nibyemera we kugra indorerez hose mu midugudui? Ibyo uvuga ninkibyawamugani, ... dore icyo gicebe cysyo. Va ku mitekerereze ya analogue, uyoboke ibya digital. Danger
Kanda hano umusubize

Habagusenga Peter - 18/07/2017 saa 18:25

Ahaaaaaa! Dore Ahonibereyeda None C Ubundi Mwagirango Amatora Aheruka Dutora Yego Twarakinaga? Ahubwo Twarabiranjyije Cyeraaa! Abavuga Nimupowe!
Kanda hano umusubize

mama mfura - 20/07/2017 saa 17:22

ariko uretse amatiku, n' uwakubwiira ngo tora aha, mujyana mu bwihugiko ko utora uwo waje ufite Ku mutima? ntimugasebye abakorerabushake banyu
Kanda hano umusubize

Alias mugabo - 17/07/2017 saa 16:07

Biragaragara ko ubwoba ari bwinshi mubaturage kuki bagombaga guhengereza mumyenge y'urugo? Gusa uyu mukandida nawe yagombye gufata umwanzuro wa kigabo agakuramo candidature yiwe kuko igituma bamubuza kwiyamamaza kizanatuma batemerera abamutora. Hazakoreshwa Sistème ya TORA AHA
Kanda hano umusubize

- 18/07/2017 saa 03:20

wowe nibakubwira ngo tora aha uzarorere, ubwo x urabona hejuru y'ibibazo urwanda rwanyuzemo uwo bitasigiye isomo arinde, ahubwo wabuze aho uhera uteranya abanyarwanda, twebwe nk'abanyarwanda ikituraje ishinga nukuba mugihugu gitemba amata n'ubuki cyuzuyemo amahoro ibyo wakora byose rero ntacyatubuza gupfumbata ubumwe bwacu kuko ba rusahurira munduru twarabamenye bakunda byacitse, uziko utazi ubwenge mwamworeka mumanga
Kanda hano umusubize

Nkusi - 17/07/2017 saa 15:15

Uyu mutwe winkuru yanyu muwuhindure pe, kandi nkamwe nimwe mwikururira ibibazo, nkubu guca igikuba ngo yabujiwe kwiyamamaza, nibyo koko cg yahinduriwe aho yagombaga kwiyayamamariza, abanywaranda ntitugishishikajwe nnakarabaye, mujue mumenya gutanga amakuru mumahoro, ahari ibibazo bivugwe nkibibazo.
Kanda hano umusubize

kaka - 18/07/2017 saa 00:44

Ariko yewe muntun witwa NKUSI. umutwe w'iyi nkuru ubona utandukanye gute na content? Bavuze ko atiyamamarije aho yari yateguye, kandi niko hameze. uwo Gitifu witwaza isoko bamubaza akavuga ko Irimbi Atari urw,itwazo. ari Irimbi n'isoko niki kitagomba kwegerwa? cg nigute gahunda ihindurwa kumunota wanyuma umu candida yamaze kuhagera? sha mureke Imitwe! Ngo abanyarwada? wagira ngo ni wowe uzi ico abanyarwanda bashaka, menya ko abandika ari abanyrwanda n,abavurwa muri iyi nkuru ari abanyarwwanda. abanyandwa ni bamwe ufite in your conception bakaba n'abandi mfite in my conception. arreter le nombrilisme we.
Kanda hano umusubize

KS - 18/07/2017 saa 12:47

None se niwowe uzi icyo abanyarwanda kurusha Nkusi? Biracitse yanyu izashira ryari muragorwa nubusa .
Kanda hano umusubize

Mango - 18/07/2017 saa 01:01

Nonese wowe urabona haraho bitandukaniye? Kubuzwa no kwimurwa kumunota wanyuma? Reka tuzarebeko na Kagame inzego zibanze zishobora kumubuza aho yiyamamariza maze ziriya cortège zikoherezwa ahandi.
Kanda hano umusubize

isirikoreye jean de la terre - 18/07/2017 saa 03:11

uyu mutwe winkuru niwo yabujijwe kwiyamamaza kuko nabaturage barabihamya wowe bakwimura aho wari gukorera ubu se rusizi aho yiyamamarije sihafi yishuri ndetse nisoko sha mwaretse gutekinika gusa uyu muyobozi simurenganya aba yategetswe icyo gukora Diane ati ubwoba mubanyarwanda nibwinshi ntawutinyuka kuvuga, ntabwisanzure, ibyo avuga ni ukuri yenda iriya mouvement yashinze ishobora gufasha abanyarwanda kuvuga
Kanda hano umusubize

A - 18/07/2017 saa 08:08

Urinkusikoko Sukubuzwa Nukwimurwa? Icyusaba Baguhe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X