Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

FC Lupopo yahagaritswe imyaka 5 mu gikombe cya Congo

Imvururu mu mukino wa nyuma w’igikombe cya Congo (la Coupe du Congo) zatumye ikipe ya FC Lupopo yahoze itozwa na Raul Shungu ndetse na Janot Witakenge ihagarikwa imyaka itanu muri iryo rushanwa inacibwa ihazabu y’Amadolari ya Amerika asaga 1500.

Komite ishinzwe gutegura irushanwa ry’igikombe cya Congo ryakinwaga ku nshuro yaryo ya 53 yafashe icyemezo cyo guhagarika mu gihe cy’imyaka itanu (5) ikipe ya FC Lupopo, bitewe n’imvururu zavutse mu mukino wa nyuma wabereye kuri Stade yitiriwe Joseph Kabila i Kindu mu Ntara ya Maniema kuwa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga.

Imvururu zamaze iminota 25 zihoshwa na Polisi maze umukino urakomeza

Izo mvururu zabaye muri uwo mukino zatangiye ubwo Umusifuzi Lopembe Tangi yahaga penaliti ikipe ya Maniema Union yahise ibyaza igitego ku munota wa 18, abafana ba Lupopo bahita bateza imvururu kugeza ubwo hitabazwa Polisi, ibyo bikaba byaratumye umukino uhagarikwa iminota 25.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru itangaza ko icyo cyemezo cyafashwe ku cyumweru tariki ya 16 Nyakanga, nyuma y’aho iyi kipe ihamijwe uruhare rudashidikanywaho mu mvururu zabaye ku kibuga, gukora ibikorwa bitemewe bamwe bita ibya gipagani bifatwa nk’amarozi mu mupira w’amaguru, gutera amabuje n’amacupa mu kibuga, kumena ibirahure bya Stade n’ibitutsi byinshi mu ndirimbo zatukaka abari bayoboye umukino.

Uretse guhagarikwa mu gihe cy’imyaka itanu, FC Lupopo yanaciwe ihazabu y’Amadolari1530 ya Amerika.

Uretse ikipe ya FC Lupopo, Umuyobozi ushinzwe siporo muri iyo kipe, Donat Mulongoy na we yahanishijwe guhagarikwa amezi 24 ndetse n’ihazabu y’Amadolari 100 ya Amerika, n’aho Umuganga witwa Mbey Mukaz ahagarikwa amezi atatu n’ihazabu y’Amadolari 100.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku cyumweru tariki ya 16 Nyakanga, Komite itegura Coupe du Congo yagiraga iti “Twafashe icyemezo cyo guhana FC Lupopo ngo yishyure ibyangijwe kuri stade nyuma yo gusesengura no gushyikiriza FECOFA raporo y’ushinzwe kwita kuri Stade yitiriwe Joseph Kabila.”

FC Lupopo ntizongera gukina Coupe du Congo kugeza mu 2022

Iyo kipe yategetswe kuba yarangije kwishyura ibyangiritse kuri iyo stade mbere y’uko shampiyona itaha y’icyiciro cya mbere (LINAFOOT) itangira.

Popaul Sham, Umuyobozi ushinzwe Tekiniki mu Ikipe ya Maniena Union yakinnye na Lupopo muri uwo mukino wa nyuma, na we yaciwe ihazabu y’Amadolari ya Amerika 100, azira kuba inshuro nyinshi yararenze imirongo yabugenewe akinjira mu mwanya ugenewe abatoza b’ikipe bari bahanganye.

Muri rusange ikipe ya Maniena Union yo yaciwe ihazabu y’Amadolari 900, iyi ikaba ari na yo yegukanye intsinzi kuri penaliti 4-1 nyuma y’aho amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1, iyo kipe ikaba ari yo izahagararira DRC mu marushanwa nyafurika ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X