Monaco cosmetics

Bruce Melody mu rugendo shuri iwabo wa P-Square

Itahiwacu Bruce, Umuhanzi nyarwanda uzwi nka ‘Bruce Melody’ ari mu rugendo shuri mu gihugu cy’amavuko y’abahanzi bagize itsinda P-Square, mu rwego rwo kwagura umuziki we agendeye ku bunararibonye azakura ku bahanzi bo muri icyo gihugu cya Nigeria.

Kuwa Gatandatu tariki ya 15 Nyakanga ni bwo Bruce Melody yahagurutse i Kigali yerekeza i Lagos, Umurwa mukuru wa Nigeria, aho yari agiye mu bikorwa bigamije kwagura umuziki we, dore ko amaze kugera ku rwego rwo hejuru mu muziki nyarwanda.

Bruce Melody ngo harageze ko umuziki we awugeza ku rwego rw'uw'abo muri Nigeria

Ubwo yajyaga guhaguruka mu Rwanda yavugaga ko ajyanywe no kuganira n’abantu mu buryo bw’akazi ndetse akanagerageza uburyo ashobora kuvayo asohoye indirimbo, dore ko ntawashidikanya ko icyo gihugu cyasize u Rwanda mu bijyanye na Musika.

Ubwo yageragayo yaboneyeho gusura ibikorwa remezo bitandukanye ahamya ko byagize uruhare ngo Umuziki wa Nigeria ugere ku rwego uriho, aho yasuye zimwe muri Televiziyo zikomeye muri Afurika nka Trace na MTV Base ndetse n’inzu zitunganya umuziki (Studio) nk’uko yabitangarije IGIHE.

Ati “Ubu rero ndimo ndasura ahantu hatandukanye amateleviziyo akomeye, amaradiyo ya hano na studio zikomeye. Nasuye MTV Base na Trace, ni nyinshi nungutse bizafasha umuziki wanjye…”

Bruce Melody mu gutsura umubano na Television ya Trace

Yakomeje avuga ko urugendo rwe muri Nigeria rwari no kumuhesha ikiraka cyo kwamamaza, ariko abagombaga kukimuha ngo bahita bajya mu ruzinduko muri Afurika y’epfo batanogeje umushinga wo nkubamamariza.

Ati “Ngenda byari ibyo kwimenyekanisha byari binjyanye, hari n’abandi bantu twahuriyeyo bashaka ko mbamamariza gusa bo bahise bajya muri Afurika y’Epfo tutarangije kuvugana ariko bazaza duhurire mu Rwanda.”

Bruce Melody amaze kuba igihangange mu muziki nyarwanda, abikesha ijwi yihariye ndetse n’inganzo idashidikanywaho, muri iyi minsi akaba yarigaruriye imitima ya benshi biciye mu ndirimbo “Ikinya” aherutse gusohora none ikaba ica ibintu mu birori no mu nzu z’utubyiniro.

Igishoboka cyatuma umuziki we wamamara muri Afurika yose menya azagikora

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jumong - 19/07/2017 saa 02:48

komereza aho mam
Kanda hano umusubize

- 18/07/2017 saa 09:39

Hhh bruce komeza mutama turikumwe naw uratwuzuza pe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X