Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Bamwe mu bakinnyi babangamiwe no gutiririkanya imyenda y’ikipe y’igihugu


Bamwe mu bakinnyi bakinira ikipe z’igihugu z’imikino itandukanye babangamiwe n’uburyo bahora batiririkanya imyenda yagenewe ikipe y’igihugu. Ibi bikaba bitera ikibazo cy’isuku nke igaragara kuri iyi myambaro, ishobora kuviramo bamwe mu bayikoresha indwara z’uruhu.

Ibi bigenda bigaragara mu ma federation yitwa mato, aho usanga ariyo ahora atizanya iyo myambaro, mu gihe hari andi mafederation yitwa manini afite umubare w’imyenda urenze cyane uw’abakinnyi bafite, ndetse bakanahora bahindurirwa bagahabwa mishya, mu gihe andi ma federation yitwa mato, atanafite n’abakinnyi benshi, bo badafite nibura n’umwambaro umwe.

JPEG - 46.9 kb
Amwe mu mafederasiyo mato atira imyenda yo gukinana

Umwe mu batoza b’ikipe z’igihugu utashatse ko amazina ye atangazwa, yagaragaje uburyo bibangamye cyane iyo ikipe atoza igiye gusohokera igihugu, ugasanga baririrwa bandika batira imyenda, rimwe na rimwe ugasanga bayibahaye itameshe kandi bagiye kugenda, ibi ngo bibangamira cyane abakinnyi kuko baba batizeye isuku y’iyi myenda.

Igitangaje rero kinagarukwaho n’abantu batandukanye ni uburyo usanga iyi myambaro hari abantu bayifite badafite aho bahuriye n’ikipe y’igihugu, ugasanga niyo bambara bagiye mu muganda cyangwa muri weekend batakoze.

Umuyobozi w’ishyirahamwe rya sporo y’abagore mu Rwanda Madame Isabella Nizeyimana Nawe atangaza ko iki kibazo gihari, ndetse ko hari aho ugera mu rugo rw’umuntu ugasanga umukozi wo mu rugo yambaye umwenda w’ikipe y’igihugu, nyamara abakinnyi bagenewe iyi myenda bo ntayo bafite, akaba asanga bitari bikwiye.

Ubuyobozi butangaza ko icyo kibazo bukizi, bakaba barimo gushaka uburyo cyakemuka. Bwana Dominique Bizimana , Umunyamabanga mukuru wa Komite olimpike CNOSR (Committee National Olympique et Sportif du Rwanda) atangaza ko icyo kibazo cyatewe na komande yari yarabaye nke, bituma ama federation amwe abona imyenda andi ntiyayibona.

Gusa ngo barateganya gukora indi komande ku bufatanye na Ministeri ifite siporo mu nshingano MINISPOC, Ngo iyi komande ni iza bazahera ku ma federation atari yarahawe imyenda ubushize, ibi ngo bikaba biteganijwe gukorwa mu mwaka w’ingengo y’imari watangiye muri Nyakanga 2017.

Francine Andrew Mukase

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

dfcggg - 19/07/2017 saa 03:46

Njye ikibazo numvise ahubwo ngo ni uko ugera mu muganda ugasanga hari abambaye imyenda y'ikipe y'igihugu cyangwa wagera mu rugo ugasanga umukozi wo mu rugo yambaye umwenda w'ikipe y'igihugu kandi aba bose atari abakinnyi bakina mu iki y'igihugu. Igisubizo natanga yabuza gutiririkanya imyenda ni ukubikora nka Rayonsport, bakandika amazina y'abakinnyi ku myenda.Ese igihe umukozi azawujyana mu gikoni ugashya cyangwa hakajyamo amakakama, umukinnyi w'ikipe y'igihugu bazawuha azawukinana, twahuye n'amahanga? ako ni akajagari muri Logistics .
Kanda hano umusubize

karambizi - 18/07/2017 saa 14:56

KUBWIRA SE UTEXIRWA MURI YA GAHUNDA YA MADE IN RWANDA IKEMPRIMA IMYENDA MYINSHI BISABA IKI KO DUFITE AMAGWEJA TUKAGFIRA URUGANDA N'ABADOZI N'ABANDIKA KU MYENDA BHABUZE IKI!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

alfa - 20/07/2017 saa 05:24

Bambarize icyabuze. Jye ariko hari icyo mbona cyabuze. Ni abashingwa sports ariko muri rusange atari yo mission yabo hari izindi nyuma inyuma bifiye. Dukeneye abakora ibyo bashyizeho umutima
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X