Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo kuvugwaho kwigumura kuri bagenzi be Safi yavuze ku ndirimbo"Mama"bashyize hanze

Mu minsi ishize nibwo hadutse inkubiri mu bitangazamakuru binyuranye ivuga ko Safi Madiba yigumuye kuri bagenzi be bahuriye mu itsinda rya Urban Boys ariko banyiri ubwite baza kubihakana binashimangirwa n’ibitaramo bahise bakorana by’umwihariko bakaba bashyize hanze indirimbo bakoze yitwa “Mama.”


Kwita iyi ndirimbo “Mama” aba basore bahuriza hamwe ko ari mu rwego rwo gushaka kuvuga ko iyo ukundanye n’ umukobwa kugirango umwegukane bisaba ko hazamo uruhare rwa Mama we umubyara.

Iyi ndirimbo bakoreye mu gihugu cya Uganda yakozwe na Producer Nessim umwe mu bakunzwe muri iki gihugu.

Mu kiganiro Safi yagiranye n’itangazamakuru yashimangiye ko iyi ndirimbo bayikoze ubwo bajyaga mu gihugu cya Uganda mu gitaramo cya Rwanda Burundi Night baheruka kuhakorera icyo gihe bakuriwe ingofero nk’abahanzi bakomeye mu Rwanda cyo kimwe na Bruce Melodie bari bahuriyeyo.

Aha Safi niwe wabishimangiye yemeza ko iyo umusore agiye gutereta umukobwa akabibwira iwabo mama we iyo yabyemeje biba bisa n’aho na papa we yabyemeje bityo ngo niho bahereye bahimba iyi ndirimbo.

Yagize ati”Mu by’ukuri iyo ugiye gutereta umukobwa akemera bikaba ngombwa ko ujya kubibwira ababyeyi be,mama we niwe ufata iyambere akabyemeza n’umugabo we.Ni aho rero twahereye duhimba iyo ndirimbo.

Safi yakomeje atangariza ko n’ amashusho yiyo ndirimbo yamaze gufafatwa akaba yarakozwe na Producer Sasha Vibes umwe mubamaze kubaka izina muri aka karere ka Afurika y’ Iburasirazuba.

Safi Madiba, Humble Gizzo na Nizzo Kaboss abasore bagize itsinda rya Urban Boys bamaze gushyira hanze indirimbo yabo nshya nyuma ya Nipe ndetse na Adam na Eve zaherukaga.

Tubibutse ko iri tsinda ryatwaye igihembo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma super star ku nshuro ya 6,kuri ubu bakaba bari mu bahanzi bari kwamamaza umukandida w’ishyaka rya FPR Paul Kagame kimwe n’abandi bahanzi begukanye iryo rushanwa.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X