Monaco cosmetics

Umuhanzi Bobi Wine ku rutonde rw’abazagenzura Perezida Museveni

Nyuma yo kurahirira kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Umuhanzi Robert Kyagulanyi Ssentamu wiyise ‘Bobi Wine’ yashyzwe muri Komisiyo ishinzwe kugenzura imikorere y’ibiro by’Umukuru w’igihugu.

JPEG - 63.2 kb
Bob Wine arahirira kuba depite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda

Nyuma y’aho igikorwa cyo kurahiza abadepite bashya batorewe kujya mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda habayeho guhindura bamwe mu bagize amakomisiyo muri iyi nteko.

Ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko iyi mpinduka yashyize Bobi Wine muri Komisiyo ishinzwe kugenzura imikorere y’ibiro bya Perezida w’igihugu na bamwe mu bategetsi bakomeye muri Uganda.

Komisiyo Bobi Wine yashyizwemo igenzura imirimo ya Perezida, imikorere y’abakozi bo mu biro bya Perezida w’igihugu n’iy’ubuyobozi bw’umurwa mukuru Kampala.

Bobi Wine yahisemo kujya yicara mu ntebe z’abadepite bo mu mashyaka atavuga rumwe n’irya NRM riri ku butegetsi ari na ryo rifitemo imyanya myinshi.

Kuwa 30 Kamena 2017, nibwo byemejwe ko Bobi Wine yatorewe kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda atsinze abakandida bo mu mashyaka atandukanye n’abigenga bari bahataniye umwanya wo guhagararira agace ka Kyadondo East.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X