Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Imfunguzo 8 z’umunezero ku bizera Imana

Kwishima ni ikintu cy’agaciro kuri buri wese, ariko se bikwiriye gukorwa gute? Abahanga bazengurutse mu bihugu 155 ku isi kugira ngo haboneke igisubizo cy’iki kibazo, hanyuma basanga umuntu yakingura umunezero we mu ngingo 8 zikurikira:

1•Kugira inshuti nziza

Iyo ufite inshuti mukaba kumwe mu bihe binyuranye, mukizerana, mukaba kumwe mu bihe bikomeye bigufasha kwishima

2• Gufata ibihe ukitekerezaho

Abahanga bakoze ubushakashatsi muri Kaminuza ya Colombie Britannique mu gihugu cya Canada bagaragaza ko abantu banyuzamo bagafata ibihe byo kwitekerezaho cyane nko mu nzira z’uburyo babona amafaranga, aba bantu na bo bagira amahirwe yo kunezerwa, kuko ifaranga burya ngo ni mugenzi wa byishimo. Na Bibiliya iravuga ngo ‘udakora ntakarye’, kandi utariye ntibishoboka ko wakwishima.

3• Kwiyibutsa ibihe byiza wigeze kunyuramo

Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bugaragaza ko ibyishimo bya muntu byongerwa no kuruhuka ugafata umwanya wo kwiyibutsa ibihe by’intsinzi, ibihe by’umunezero wanyuzemo.

4• Gufasha

Kuba umuntu wibukirwa ku mirimo myiza, gufasha inshuti mu bihe bikomeye byazo, gufata igihe cyawe ukagiharira abandi na byo ni isoko y’umunezero, kuko iyo abantu bakwibonamo na byo bigufasha kubaho unezerewe. Bibiliya iravuga ngo ‘gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa’ (Ibyakozwe n’intumwa 20:35).

5• Gukora siporo

Ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu 15 byo mu burayi busanga kubaho neza bisaba kunyeganyega. Mu gihe abantu bakorana siporo ngo baraganira bakisanzuranaho bikabazanira umunezero uretse ibyo kandi ngo iyo ukora siporo bigufasha kunanura ibice by’umubiri bigatuma umubiri ukora neza bikakurinda gukanyarara (Abefeso 5:29).

6• Kwihugura mu bumenyi bunyuranye

Guhora uzi ko hari aho wabibye uzasarura mu gihe kizaza ni bimwe mu bidukururira umunezero kuko uhora wizeye ko isaha n’isaha hari icyo uzageraho.

Urugero: Uramutse wize gutwara imodoka uhora uziko isaha n’isaha ukennye wajya mu muhanda ugatwara bakaguha amafaranga, icyo cyizere ni cyo kikuremamo umunezero uhoraho.

7•Gufata igihe ukishyira mu mutuzo

Ugafata igihe cyo gutembera ukaruhuka ugasoma Bibiliya, ugasenga ako gahe ko kwiheza akanya gato kakuzanira umunezero (Yosuwa 1:8).

8• Kuba hamwe n’abantu bishimye

Kuba hamwe na n’Umuryango wawe, inshuti zawe za hafi, kujyana n’abandi kureba umupira, kujya mu bitaramo n’ibindi biguhuza n’abantu bishimye bituma nawe uhorana umunezero cyane bikakurinda kubaho wigunze.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa infocretienne, raporo yagejejwe ku muryango w’abibumbye yasanze isi ikeneye ibyishimo kugira ngo ibashe kugira ubuzima bwiza, ibi byishimo yo ikaba yarabikubiye mu ngingo 6 ari zo:

1.Ubwigenge,
2.Ubwisanzure,
3.Ubuzima,
4.Imibereho myiza,
5.Inyungu,
6.Icyizere

Iyo raporo kandi igaragaza kandi ko ubwenge twiga mu ishuri bufata 40% y’ibyishimo bya muntu byose naho ubwenge dukomora mu mibereho yacu ya buri munsi bugafata 60%.

Ni iby’agaciro gakomeye kumara iminsi yacu turi hamwe n’inshuti zacu nziza, inshuti igukunda ikuba hafi mu makuba mu byago no mu maganya, iyi murasangira ntigucure mwagendana ntigusige (Imigani 17:17)

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gaudence umuhire - 21/07/2017 saa 14:02

Ni ukuri sibyo . gukizwa neza, gusenga, kwizera imbaraga z'mana, kugira ukuri n'urukundo nibyo biyobora umukristo agahora anezerewe. Ibibdi zero
Kanda hano umusubize

GATARE Cosma - 19/07/2017 saa 09:32

Ntabwo ari byo.YESU yatweretse uburyo UMUKRISTU NYAKURI yakwishima.Icya mbere nugukunda gusoma Bible kandi ukayikurikiza.Ukumva ko ukeneye gukorera imana,aho kwibera mu byisi gusa (Matayo 5:3).Uzarebe bariya bantu babwiriza Ubwami bw'imana mu nzira (Abahamya ba Yehova).Abenshi ni abakene.Ariko kubera kujya mu nzira bakabwiriza nkuko YESU yasize asabye abakristu nyakuri (Yohana 14:12;Matayo 24:14),usanga baliya bantu babwiriza mu mayira bahora bishimye.Niyo ubatutse baraseka bakigendera. Ntabwo bivanga mu byisi (politike,intambara,etc...).Bategereje ubwami bw'imana kuko nibwo bwonyine buzahindura isi paradizo,bubanje kumenagura ubutegetsi bwose bwo mu isi nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.Bizera kuzazuka ku munsi w'imperuka nkuko YESU yabisezeranyije abakristu nyakuri (Yohana 6:40).Niba nawe ushaka IBYISHIMO nyakuri,tangira wige neza Bible hanyuma ukore ibyo imana idusaba.Uzasanga ko imana yanga abantu bibera mu byisi gusa (Yakobo 4:4).
Kanda hano umusubize

- 18/07/2017 saa 17:21

wavuze kubemera Imana ariko ntaho nabonye muri bible havuga kwigenga!!!bible itubuza kwigenga kuko twajya kure y'Imana"kuko mutakiri abanyu ngo mwigenge"
Kanda hano umusubize

Bukuru Denis - 19/07/2017 saa 17:01

Ivyo Sivyo Abo Kwa Data Wa Twese Si Amasiporo Ni Ugusenga
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X