Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Hari hatahiwe abanyamuhanga na Ngororero mu kwibukiranya ibyaranze ubuyobozi bwa Kagame

Perezida Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi yiyamamarije mu Karere ka Ngororero n’aka Muhanga, aho bibukiranyije imyaka amaze ayoboye u Rwanda, anabibutsa akazi kabategereje kuwa 4 Kanama, kandi ko katazaba gakomeye kuko abishyize hamwe nta kibananira.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Nyakanga, mu kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR-Inkotanyi hari hatahiwe uturere twa Ngororero na Muhanga, ahatangiwe ubutumwa butandukanye bugaragaza uburyo Perezida Kagame yakuye u Rwanda mu icuraburindi none ubu rukaba ari igihugu cy’icyitegererezo, gitangarirwa n’amahanga.

Perezida Kagame asuhuza abaturage mu Ngororero

Mu butumwa butandukanye umukandida wa FPR-Inkotanyi, Perezida Kagame yagejeje ku mbaga y’abaturage i Muhanga, bwari bukubiye mu kubibutsa uko ibyo babonye mu myaka ishize ari bike, anabibutsa ko tariki ya 4 Kanama hateganyijwe umurimo ubategereje.

Ati “Inama ni ya yindi, biratinze ngira ngo. Hanyuma ngo tube dufite indi myaka irindwi yo gukora, tukagera ku bindi byinshi biri imbere bidutegereje. Twubake andi mashuri, andi mavuriro, indi mihanda, dushobore kugeza ku Banyarwanda bose amashanyarazi.”

“Dushobore kugira ngo Abanyarwanda bashobore kwikorera, bacuruze bunguke, bashore imari bayifite mu byo bashaka byose. Abana bacu, ababyeyi bacu, abasaza bacu, bose, abagore, abantu bose biyumvemo amajyambere u Rwanda rushaka.”

Perezida Kagame yibukije abaturage ko imyaka irindwi itaha ari iyo kongera ibikorwa remezo no gutuma abanyarwanda barushaho kubaho neza

“Ikindi se nabasaba ni iki? Gukora murakora, muri abakozi musanzwe mukora, umutekano musanzwe muwutanga, icyo nasaba ni uko turushaho gusa. Ni uko twongera umuvuduko tugenderaho.”

“Ejo bundi nabwiraga abantu ko iyo ushaka kugera kure, hari umugani wahimbwe n’abandi njye narawumvise gusa ntabwo nawuhimbye. Ngo iyo ugira ngo ugere kure mujyana muri benshi mukagendera hamwe, iyo ushaka kugenda wihuta ugenda wenyine…njye imiterere y’u Rwanda, tubishaka byombi. Dushaka kwihuta kandi dushaka kugera kure, kandi dushaka no kugera kuri byinshi.”

Haba mu Ngororero ndetse n’i Muhanga, abaturage bijeje Perezida Kagame na FPR-Inkotanyi yamutanzeho Umukandida, ko batazamutenguha mu rugamba rwo kurushaho guteza nu Rwanda imbere, ibyo bakazabihamya bamuhundagazaho amajwi kuwa 4 Kanama uyu mwaka.

Perezida Kagame azakomeza ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa 18 Nyakanga, aho hazaba hatahiwe abatuye mu Karere ka Bugesera ndetse n’aka Kicukiro.

Imbaga y'abaturage yamusezeranyije kutazamutenguha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Anasitase - 2/08/2017 saa 04:26

Muzehe Yatugejeje Kuribyinshi Tuzamutora
Kanda hano umusubize

Anasitase - 2/08/2017 saa 04:26

Muzehe Yatugejeje Kuribyinshi Tuzamutora
Kanda hano umusubize

- 1/08/2017 saa 08:42

Tuzamutora % kuko arashoboye utamutora koko ninde umutekano ğirinka byose niwe
Kanda hano umusubize

Anasitase - 2/08/2017 saa 04:22

UMUSAZA TUZAMUTORA
Kanda hano umusubize

grac - 10/08/2017 saa 20:57

niwe mupapa dufite
Kanda hano umusubize

Dan - 1/08/2017 saa 00:44

Hi there, I discovered your web site by means of Google even as searching for a similar topic, your website got here up, it appears to be like good. I've bookmarked it in my google bookmarks. Hi there, simply became aware of your blog via Google, and located that it is really informative. I'm gonna be careful for brussels. I'll be grateful when you continue this in future. Many people might be benefited out of your writing. Cheers! Here is my page; Thiet Ke Noi That Showroom ([Http://Www.Actmienbac.Vn->http://www.actmienbac.vn])
Kanda hano umusubize

Ngendananabo Mathias - 28/07/2017 saa 17:45

oyee oyee tuzamutoraaaaaa!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

UZAYISENGA,JADO - 26/07/2017 saa 15:41

MUZEHE,WACU,TUZAMUTORA
Kanda hano umusubize

- 22/07/2017 saa 09:16

Muzehe wacu oyeeeeeeee!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Kwizera Venuste - 23/07/2017 saa 14:56

Komeza Utsinde Muze Imana Iragushyikiye
Kanda hano umusubize

tuzamutora 100%
Kanda hano umusubize

mukangarambe Beata - 20/07/2017 saa 18:26

none se muvandi? ndumva uvugira imfungwa? urumva aricyo gihangayikishije igihugu cyonyine?ahubwo iyo ureba icyatumye bafungwa? abarengana bakarekurwa. abakwiye igihano bagahanwa.murare neza nagirango mbunganire.
Kanda hano umusubize

NSHIMIYIMANA SAMUEL - 19/07/2017 saa 15:38

AHOTWAVUYE TURAHAZI AHOTUGEZE NOTURAHAZI UHATUGEJEJE AZATUGEZA NAHANDI. NIWEWENYINE.SAMUEL KADAHENDA
Kanda hano umusubize

Iradukunda - 21/07/2017 saa 18:31

Tuzagutora Ibyowakoze Nibyishi
Kanda hano umusubize

- 4/08/2017 saa 07:39

Twamutoye jyeninshuti nu muryango wajye nabandi bashyira mugaciro
Kanda hano umusubize

Iradukunda - 21/07/2017 saa 18:32

Tuzagutora Ibyowakoze Nibyishi
Kanda hano umusubize

- 18/07/2017 saa 19:43

Imfungwa zuzuye amagereza rwose nakore nace vinkoni izamba atange imbabazi
Kanda hano umusubize

cyiza Geoffrey Ngaboyisonga - 19/07/2017 saa 19:23

Nonese muvandi dukore ibyaha kugirango Ubuntu busage? Oya ntibikabeho abakoze ibyaha bahanwe ahubwo abasigaye tubyirinde bityo abo uvuga bari mumagereza bazaze basanga haraho tugeze mumitekerereze kandi wibukeko batafunzwe na perezida ahubwo bafunzwe nibyo bakoze
Kanda hano umusubize

mutuyimana anet - 21/07/2017 saa 03:42

Ibaze nawe kuki abakora ibyaha ataribo babireka ukumva ko reta yafungura abafunze? izo simpuwe. abakoze ibyaha bahanwe abandi babyirinde kugirango ubwinshi bwa bwabagororwa bugabanyuke. MURAKOZE.
Kanda hano umusubize

manweri - 1/08/2017 saa 09:39

yego nababarire bafungurwe
Kanda hano umusubize

musengimana drocelle - 18/07/2017 saa 17:00

muzehe wacu yadukuye kure aduha iterambere tuzamutora nawe amaso aramuha abaturage inkoko niyo ngoma murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X