Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Oda Paccy yifatiye ku gahanga abamuvugaho kwambara impenure

Umuhanzi Uzamberumwana Pacifique uzwi ku izina rya Oda Paccy yikomye abamuvugaho kwambara ubusa, yongeraho ko ntabyo azi, ariko ko ababivuga baba bagamije kumusebya no kugambira gusenya izina yiyubakiye.

Pacy umaze kwamamara mu Rwanda nk’umuhanzi mu njyana ya Hip hop atangaza ko abamuvugaho guta umuco no kwambara impenure baba bamusebya kuko ntabyo akora.

Aganira na Imirasire, Pacy yagize ati “ Njye ndi ’comfortable’ y’imyambarire (nyuzwe n’imyambarire) yanjye. Ibyo nambara ni ibinkwiriye ntabwo nataye umuco. Imyambaro nambara ni iyo kuko nta myanya y’ibanga yanjye ngaragaza”.

Ntabwo abyicuza pe...

N’ubwo avuga ibi, hari amafoto yagiye acicikana cyane ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Oda Paccy ku rubyiniro (Stage) yambaye utuntu tugufi, yashyize ibiganza ku gitsina cye, hakaba n’andi asa n’akagaragaza imyanya y’ibanga, ku buryo benshi mu bamukurikirana baba bavuga ko idakwiriye kujya ahagaragara.

hari n’aho uyu muhanzi yagiye agaragara mu ndirimbo ze zimwe na zimwe yambaye imyenda ishotora abasore, aho twavuga nk’iyo yakoreye mu gihugu cya Tanzaniya yise ’No Body’, ndetse yahuriyeho n’abahanzi bari kumwe muri Primus Guma Guma Super Star 7.

Dore amwe mu mafoto ya Oda Paccy avugwaho gushotora abagabo
icyakora ngo bamwe babivugishwa n'irari

Aha ni ku rubyiniro muri PGGSS, bati 'imyicarire ye si iy'umwari w'Umunyarwandakazi'

We ngo akora ibimunyura kandi ahamanya n'umutima nama we

JPEG - 65.9 kb
Oda Pacy ngo abamuvugaho kwambara ubusa cyangwa guta umuco ni ababa bagamije kumusebya
JPEG - 91.7 kb
Mu birori bimwe na bimwe yambara atya
JPEG - 91.7 kb
Mu birori bimwe na bimwe yambara atya
JPEG - 84.2 kb
Ntabwo abyicuza pe...

Oda Paccy yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ’Umusirimu’ na ’Ese nzapfa’, yasohoye mu myaka ya za 2008 ndetse n’izindi ndirimbo yakoze nyuma yaho gato.

Kanda munsi urebe indirimbo No Body ya Oda Paccy

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ben Awa - 20/07/2017 saa 13:53

ibyo gufungwa mubireke! Se ashobora kuba muri gereza azira akamama! ibyayo ubimenya uyigezemo! Abari hanze mujye mumenya ko n,ubwo gereza iri mu Rwanda ariko ni ikindi gihugu! Yaremewe abantu rero kandi ntitoranya, na we wakwisangamo ku mugoroba!! Igikuru jya umenya ko abarimo bose atari ko bbakoze ibyaha!
Kanda hano umusubize

JP - 20/07/2017 saa 06:43

Ntacyo yakoze kidasanzwe kuko ni byo bigezweho mu ba stars, aba yigana abandi ariko umuco wacu kuri bamwe urimo urakendera! Gusa kubihuza n'amateka ya se ndumva ari ukumwibasira, ntaho bihuriye, dukwiye kurenga ibidutanya tukimakaza ibiduhuza. Nta muntu uhitamo abo avukaho, bityo rero kubimuziza ni ubujiji buteye isoni. Iyo wanga abandi uba wiyanga kandi tubyirinde tutazasubira aho twavuye
Kanda hano umusubize

Tudor - 20/07/2017 saa 05:55

Sha uyu mwana ni mu mureke! Ubu turi muri VISION... Icyamuteza imbere cyose cgw se cyatuma amenyekana kurushaho agomba kugikora... Ubu nibyo bigezweho kwisi hose. Ariko se mwe murabona uriya mutungo we akwiriye kuwihererana? Paccy, ibya So ni ibye, ibyawe nabyo ni ibyawe! Hari umuntu se ubazwa iby'undi? Dore nkanjye ubu nashimye... ahubwo wenda ni uko bitoroshye kukugeraho... Ariko ubundi se.... ikibazo kiri he?
Kanda hano umusubize

cyuma force - 19/07/2017 saa 17:00

Maze kubona ko abiyita injijuke arizo njiji.ni gute Umuntu Uzi gukoresha email ahuza imyambarire na genocide.nyamara turacyafite urugendo rurerure.ni uko muzehe agiye kongera kudukamuramo ibisigisigi mu myaka 7 ubundi menya tumugora pe.ntimugahuze amateka nabatarayagize mo uruhare.aribyo muzehe ntiyakubaka urwanda kuko ntiyarusenye.reka dushibuke twe kuguma aho badutabye.

Iradukunda - 19/07/2017 saa 16:57

Ariko hari comments nsoma nkabona rwose abanyaRda bamwe ari abo kugendererwa n'Imana Mana Jya Uduha ubwenge nyakuri n'Urukundo nyarwo
Kanda hano umusubize

pa - 19/07/2017 saa 16:55

Kwambara ubusa ni uguta umuco .ajye amenya ko Imana itabikuunda kuba yaramuhaye ubwiza ntibikwiye kwiyandarika.ntakitwaze NGO cyera abakobwa bambaraga bigufi yirengagije ko ariko imyenda yabonekaga yabaga ikoze ikindi ni uko abakobwa ba cyera birirwaga mu bikaari iyo boza ibyansi ariko ubu yambara ubusa akagenda yabunuje NGO yemeje abantu.ikimbabaza kurushaho ni abanyamakuru mubashyonyagiza NGO bashyiraho amafoto akurura abagabo .muzarebe ukundi mubyita kuko nta bushakashatsi mwakoze NGO mwemeze ko ariya mafoto akurura abagabo. Ahubwo mujye muvuga KO bifotoje bambaye ubusa mureke kubeshyera abagabo
Kanda hano umusubize

john - 19/07/2017 saa 16:45

ubwo se kweli!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

- 19/07/2017 saa 16:44

ubwo se kweli!!!!!!
Kanda hano umusubize

Nimusiima Jerarad Ndi Ug - 19/07/2017 saa 15:23

Kuki Abanu Mubabazwa Nibitareba Kwambara ? Bihurirahe Na Genosede Nishari
Kanda hano umusubize

FOFO - 19/07/2017 saa 11:12

Ariko ntimukavange ibintu,ise n'ise na Pacy akaba Pacy,simbona aho bihuriye nokuzura itiku ry'imyitwarire ya se.tubigendeyeho nta mwere twabona muri uru Rwanda.
Kanda hano umusubize

songa - 19/07/2017 saa 10:27

Icyaha ni gatozi Niba Umubyeyiwe Afunzwe Azira ibyo Yakoze ni gute Mubisanisha N'imyambarire Ya Paccy Amashyari gusa
Kanda hano umusubize

John peter - 19/07/2017 saa 09:18

Ukuntu bamwise akazina keza izina siryo muntu pe baratubeshye
Kanda hano umusubize

Dushimirimana valentin - 19/07/2017 saa 06:19

Nibakureke rata iyisi dutuyeho niho igeze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X