Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Sibomana Patrick Papy utegerejwe muri Rayon Sports yasezeye ku bafana ba APR FC

Sibomana Patrick bita ‘Papy’ wari umukinnyi wa APR FC akaba ategerejwe mu ikipe ya Rayon Sports yamaze gusezera kuri bamwe mu bafana b’iyo kipe yakiniraga, ahereye ku bo bahurira ku rubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp (WhatsApp groups).

Sibomana Patrick ‘Papy’ yari umukinnyi wa APR FC kuva mu mwaka wa 2013, ariko nyuma y’imyaka ine ya shampiyona yari akiniye iyo kipe, ubuyobozi bwayo bwafashe icyemezo cyo kumurekura we na bagenzi be bakigira mu yandi makipe, dore ko ngo ‘akanyoni katagurutse katamenya iyo bweze’.

Sibomana Patrick yageze muri APR FC avuye mu Isonga FC

Hasize igihe bivugwa ko uyu musore w’imyaka 21 yumvikanye na Rayon Sports ngo ubuhanga bwe mu mupira w’amaguru n’imbaraga asigaranye abishyire iyo kipe ihiga andi mu kugira abafana benshi mu Rwanda.

Icyakora hakaba n’andi makuru avuga ko uyu musore yaba yifuzwa n’amakipe yo mu cyiro cya kabiri mu Bubiligi, ndetse aya na yo akaba yarayahamije n’ubwo atahakanye n’ayo kwerekeza muri Rayon Sports.

Ati “Ubu ikindi mu mutwe ni ukujya mu Bubiligi ahari amakipe amaze iminsi anyifuza; nzagenda mu byumweru bibiri biri imbere.”

Sibomana Patrick yagize azonga kenshi ikipe ya Rayon Sports aho yagiye ayitsinda ibitego ariko ngo hashobora kuba hageze ngo aze kuyihorera

Ikigezweho ku makuru avuga kuri uwo mukinnyi ni uko yamaze gusezera ku bafana ba APR FC ahereye ku bo muri Zone V, aho yababwiye ko abakunda kuko ari abantu beza, ariko abasaba kuzamusezerera na bagenzi babo batari muri iyo ‘whatsApp group’, anabasaba gukomeza gukunda ikipe yabo no kuyiba hafi.

Yakomeje agira ati “Munsezerere n’abandi batari muri iyi ‘group’(itsinda), mukomeze mukunde ikipe yanyu muyibe hafi kuko ni nziza cyane, kuba ngiye ntituzabe abanzi. ‘Love you guys’ (Ndabakunda). Nyagasani akomeze abarinde.”

Uyu musore ushobora gusinya mu ikipe ya Rayon Sports bivugwa ko yifuzwaga n’amakipe nka Tubize yo mu Bubiligi yahoze ikinamo Jimmy Mulisa, umutoza wa APR FC ndetse n’andi atandukanye akinira mu cyiciro cya kabiri muri icyo gihugu.

Papy ni umwe nmu bakinnyi bagize ibihe byiza mu myaka itatu ishize

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

claude - 20/07/2017 saa 03:00

Nta makuru mufite nzi neza ko yamaze kongera amasezerano
Kanda hano umusubize

Annet - 19/07/2017 saa 09:04

Nagende azabimenya amaze igihe adahembwa, ngo ntibaheruka kwakira umukino ngo abafana binjize amafaranga ku kibuga!
Kanda hano umusubize

- 19/07/2017 saa 15:53

Mwebwe murabanyangitungu APR fack
Kanda hano umusubize

da - 19/07/2017 saa 17:13

ubiheruka cyera, ubu amafaranga arahari.
Kanda hano umusubize

da - 19/07/2017 saa 17:13

ubiheruka cyera, ubu amafaranga arahari.
Kanda hano umusubize

kiyoni - 21/07/2017 saa 05:56

Haaaaa wowuhebwa ayotwasoze se umusutazayabona uzahebwiki nimbenatwe turirturirya tukimara Wowese note ra
Kanda hano umusubize

maso - 19/07/2017 saa 06:36

Nibyo sha umaze gukura ndabona ufashe icyemezo cya Kigabo. APR si gereza n'ubuyobozi bumaze kubibona. Rayon Sports irakugira Umustars mu karere.
Kanda hano umusubize

nziza - 19/07/2017 saa 18:30

azicuza ubuse faustin yari yanze gukina ??ariko cash yabonye ko ziruta byose fausin yari inkingi ya mwamba my mavubi ubuse yanakandagiramo???
Kanda hano umusubize

nziza - 19/07/2017 saa 18:30

azicuza ubuse faustin yari yanze gukina ??ariko cash yabonye ko ziruta byose fausin yari inkingi ya mwamba my mavubi ubuse yanakandagiramo???
Kanda hano umusubize

NIYOMUSHUMBA GERARD - 20/07/2017 saa 04:32

igendere uzagire amahirwemasa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X