Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Rafiki Coga style yasubije abibazaga ibyo ahugiyemo anagira icyo asaba umukandida Paul Kagame

Mazimpaka Rafiki wamamaye mu njyana ya Coga style, nyuma y’igihe atumvikana cyane mu bitangazamakuru nk’uko byari bimeze mbere yavuze ko muri iyi minsi yibereye mu ntara y’Amajyaruguru aho ari mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’ishyaka rya FPR-inkotanyi, Paul Kagame.


Mu kiganiro na Imirasire, Rafiki yashimangiye ko ashimishwa no kubona yifatanya n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu gushyigikira umukandida w’iri shyaka, kuko hari byinshi yagejeje ku banyarwanda.

Gusa n’ubwo yashimangiye ibi, yavuze ko mu gihe Paul Kagame yaba atorewe kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yamwisabira ko yashyira imbaraga mu gutera inkunga abahanzi cyane cyane kububakira ibyumba bikomeye by’imyidagaduro.

Ikindi kandi yasabye ngo ni uko mu gihe habaye ibitaramo ahantu runaka Polisi itazongera kubihagarika igihe cyateganyijwe kitarangiye kuko bidashimisha abahanzi ndetse n’abafana baba bitabiriye ibyo bitaramo.

Ku byereke imisoro abahanzi bishyura, Rafiki asaba ko hajyaho uburyo bunoze bwakorohereza abahanzi mu kuko ngo usanga bibagora kumenya ibyasohotse n’ibyinjiye kuko nta buryo bwihariye bikorwamo.

Aha yatanze ingero nko kumenya amafaranga yakoreshejwe mu ngendo ko ari ikibazo, kwamamaza ibitaramo n’ibindi.

Ikindi kibazo cy’ingutu uyu muhanzi yagarutseho akanasaba ko Paul Kagame natorwa yazakemura, ngo ni uburyo abahanzi nyarwanda bakongererwa amafaranga bahabwa mu gihe bari mu bikorwa bya Leta aho kuyaha abanyamahanga kandi na bo baba bakeneye gutera imbere.

Mu ndirimbo Rafiki yamenyekaniyeho cyane harimo iyitwa igitwege, Yirekeremo, Igikomando n’izindi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X