Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Diamond Platinumz yongeye kuvugwaho guca inyuma Zari

Diamond Platinumz yongeye kuvugwaho guca inyuma Zari akanatera inda
Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya Diamond Platinumz yongeye kuvugwaho guca inyuma umugore we Zari Hassan ndetse anatera inda umukobwa bigeze kuririmbana.

Iki gikorwa cy’ubusambanyi no guca inyuma umugore we Zari Hassan ndetse agatera inda umukobwa Hawa bigeze kuririmbana mu ndirimbo yiswe Nitarejea.

JPEG - 41.5 kb
Diamond Platnumz uvugwaho ubushurashuzi

Nk’uko Hawa abivuga ngo Diamond yaramutereranye nyama abizi neza ko amufitiye umwana ndetse ngo uyu mukobwa akimara kubyara mama wa Diamond yaramusuye amushyira n’imyenda y’umwana.

Hawa aganira n’itangazamakuru yagize ati” Nagerageje kumushakisha arikoyari yihugiyeho sinamubonye, ntiyigeze aza kureba umwana we kandi yari abizi neza ko mufitiye umwana.

Mu gahinda kenshi mama wa Hawa yabwiye itangazamakuru ukuntuababazwa n’ukuntu yahangayitse arera umwana wa Diamond. Dimond we kugeza kuri ubu ntaragira icyo atangaza kuri ibyo byose aregwa.

Icyo wamenya ni uko kuri ubu Hawa atakiririmba ahubwo avugwaho kuba asigaye yarasaritswe no kunywa ibiyobyabwenge byamuhinduye umusinzi n’umurwanyi kabuhariwe.

Si ubwa Diamond avuzweho guca inyuma umugore ndetse akanatera inda hanze kuko no mu minsi ishize yavuzweho gutera inda umunyamideli Hamisa Mobeto.

Kanda munsi kuri iyi link wirebere indirimbo nitarejea

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X