Monaco cosmetics

K8 Kavuyo na Davido batumiwe kuririmba mu gitaramo cy’imbaturamugabo muri USA

Umuhanzi nyarwanda wibera muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Muhire William uzwi nka ‘K8 Kavuyo’ yatumiwe mu gitaramo kizacurangamo abahanzi bakomeye nka Davido, Umunyanijeriya wamamaye muri Afurika.

K8 Kavuyo azaba abonye umwanya wo kwiyerekana

Uyu muhanzi nyarwanda umaze kwamamara na we mu njyana ya Hip Hop azasusurutsa imbaga y’abazaba bitabiriye icyo gitaramo cy’imbaturamugabo kizaba ku itariki 11 Kanama 2017, kikabera The Craneway Pavilion mu Mujyi wa Richmond muri Leta ya California.

Ubutumire bwa K8 Kavuyo bwaturutse ku nkunga ikigo cyitwa MadeInRW Inc. kiyoborwa n’Umunyarwanda Keila Gasabwa, cyateye abateguye icyo gitaramo, kizaba ari icyo kwidagadura ariko kikanatanga amahirwe yo kurushaho kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda.

K8 Kavuyo azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo n'iyi

K8 Kavuyo azwi cyane mu ndirimbo nka Umva DJ na Alhamdulillah yaririmbye akiri mu Rwanda ndetse na Ndi uw’i Kigali yafatanyije na Meddy na The Ben, akagira n’izindi nka Ndaguprefera na Acapella yaririmbye mu gihe amaze aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Davido ni Umunyamerika ukomoka muri Nigeria

Igitaramo cyanashyiriweho urubuga runafasha kumenya igihe gisigaye ngo igitaramo kibe

Icyo gitaramo cyatangiye kwamamazwa

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X