Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Bishop Rugagi Innocent yatangaje icyo ahuriyeho na Perezida Kagame

Bishop Rugagi Innocent, Umushumba mukuru w’amatorero ya Redeemed Gospel Church mu Rwanda, ubwo yari mu giterane gisoza amasengesho y’iminsi 120 iryo torero ryari rimazemo iminsi, yavuzeko we na Perezida Paul Kagame bahiga abandi bantu bose mu Rwanda mu kwemera ibintu bagahita babishyira mu bikorwa.

JPEG - 125.4 kb
Bish Rugagi

Ibi yabivuze abihereye ko, ubwo aya masengesho yarageze mu minsi yo hagati yabwiye abakirisito ko ababazwa n’ukuntu bataha ninjoro cyane ugasanga bamwe babuze imodoka zibacyura, maze avugako aya masengesho azajya kurangira yarashyizeho imodoka zo mu bwoko bwa Quasters zizajya zitwara abantu.

Bishop Rugagi Innocent yagize ati: ”Murabona ko nk’uko nabibemereye dusoje aya masengesho imodoka zitwara abantu narazizanye nk’uko nabibasezeranyije kandi n’ibindi byose njyenda mbatangariza ko bikorwa mubona ko imvugo igenda iba ingiro, bityo rero nsanga njyewe na Perezida Paul Kagame duca agahigo ko gusezeranya abantu ibintu bigahita bijya mu bikorwa."

Bishop Rugagi Innocent yakomeje avuga ko Perezida Kagame amufataho icyitegerezo gikomeye.

Ati: ”Turebye neza ibintu byose yasezeranyije Abanyarwanda yarabikoze, murebe namwe imihanda, amavuriro, amashuri, inyubako zikomeye, amahoro n’umutekano byose ni we wabitugejejeho nk’uko yabisezeranyije Abanyarwanda."

Bishop Rugagi yaboneyeho umwanya wo kubwira abashyitsi n’imbaga y’abakirisito bari baje gusozanya na bo aya masengesho ko u Rwanda ruri mu myiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu, bityo ko bakwiye kuyasengera kugirango azagende neza.

N.Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Maliyah - 27/07/2017 saa 07:23

BYOSE biraje bijye AHABONA amagambo ashire WA mugani WA wawundi......Time Will Tell
Kanda hano umusubize

- 22/07/2017 saa 05:22

mwazindutse
Kanda hano umusubize

- 21/07/2017 saa 15:41

AMOKO MUYAZANYEMO MUTE MWIBUKE KO TURIMW 'IYOBOKA MANA
Kanda hano umusubize

fernandel - 21/07/2017 saa 03:50

Poor guy in search of cheap fame! Poor u.
Kanda hano umusubize

Patrick - 20/07/2017 saa 17:17

Ariko rero mwabavandimwe mwe nimureke kwiteranya n'Imana muvuga nabi abakozi bayo,mubanze musome neza iriya nkuru muyumve mutekereze niba ibyo muri kuvuga bijyanye nibyanditse nukuri Imana ibagenderere pe!
Kanda hano umusubize

Pierre - 20/07/2017 saa 15:27

Njya numva hari n'abagereranya President w'u Rda na YESU!!Ni akumiro ni ishyano kandi n'itangazamakuru rikabitambutsa cyane.BIRABAJE
Kanda hano umusubize

umusaza - 20/07/2017 saa 10:02

Rugagi uyu wigereranya na Kagame yumva yarakoze iki kizwi byibura na 1% by'abanyarwanda? Iri dini ayobora akeka ko abanyarwanda barizi bagera kuri bangahe? Rwose Apotre nakugira inama yo kujya wigereranya n'abo mukora bimwe naho Paul mureke tumugereranya n'abandi bayobozi bafite aho bagejeje ibihugu ntitwamugeteranya nawe.
Kanda hano umusubize

Patrick - 20/07/2017 saa 17:08

Ariko ibyo uvuga urabizi cyangwa upfa kuvuga ibikujemo? mubyo uvuga byose ntukavuge abakozi b'Imana nabi! Ubwo c wiyise Umusaza ute utashishoza ubwo urumva Rugagi ntacyo akora?saw Imana ikugenderere kbs.
Kanda hano umusubize

baptiste - 21/07/2017 saa 08:17

ariko mujye mujyereranya ibihwanye koko rugagyi azwi nabangahe numwumva ntazi nidini asengeramo azi ko ari umurokore kdi ibyera byose siko ari amata shatse kuvuga ngo abitwa abarokore siko bose bakijijwe nicyo nicyaha kwirata naratwa nabandi nka nyakwubahwa muzehe wacu paul kagame aho azagire icyo atangira gutangaza azigereranye nawe naho ubundi umurokore ni yesu umuzi murakoze
Kanda hano umusubize

KAMEGERI Charles - 20/07/2017 saa 06:41

Usanga Pastors,Bishops na Apotres bakunda ibintu bijyanye na politike cyane.Kubera ko African Union yatoye KAGAME ngo abe Chairman wa AU,byatumye Gitwaza abwira abantu mu giterane ke yise Haguruka cyabereye kuli Stade Kicukiro,ababwira ko Imana yamweretse ko U Rwanda rugiye kuyobora Afrika!!!Namwe munyumvire.Ibyo se ni ukwerekwa??Nyamara YESU yasize asabye abakristu b'ukuri "kutivanga mu byisi" (Yohana 15:18,19).Kubera ko abivanga mu byisi,imana ibita "Abanzi bayo" nkuko tubisoma muli Yakobo 4:4.Ababikora bose,ntabwo bazabona ubuzima bw'iteka muli Paradizo nkuko tubisoma muli 1 Yohana 2:15-17.Bakoresha imbaraga nyinshi mu gushaka ibyisi,biyita abakozi b'imana.Urugero,mu gihe YESU yasize asabye Abakristu Nyakuri "gukora umurimo w'imana ku buntu" nkuko tubisoma muli Matayo 10:8,usanga aba ba Bishops,Apotres na Pastors baguhatira kubaha amafranga.Bishop RUGAGI we afite umwihariko.Mujya mumubona kuli TV abantu bamuha amafranga menshi,akababwira ko abahaye imodoka za V8 na Etages!!!Nyamara Abigishwa ba YESU iyo wabahaga amafranga,barakubwiraga ngo "Gapfane n'ayo mafranga".Byosomere muli Ibyakozwe 8:18-21.
Kanda hano umusubize

emm - 20/07/2017 saa 05:47

Hahaha, Bishop Rugagi, Kwigereranya na Kagame ni ukwigerezaho my friend. Gusa ni byiza kuba umubona nk'umuntu w'ikirenga kuko ni ko ri koko, Ikindi wowe ugomba kurenzaho mu rwego rwo kumushyigikira no kumutera ingabo mu bitugu ni uko ari uuvandimwe wawe mu muryango. Abega b'Abagagi n'Abega b'abakagara baravukana, Jyewe nzagushaka kuko nanjye ndi Umwega w'umugagi nkaba mpora nibaza niba hari icyo dupfana. Kagire Inka
Kanda hano umusubize

Nkoronko - 21/07/2017 saa 03:29

Abega bose iyo bava bakagera bagira amahane.
Kanda hano umusubize

kizima - 21/07/2017 saa 17:08

murafinda nindewababwiyeko ibishashagirana byosearizahabu abakozi b'Imana barazwi nabishakira amaramuko Imana irabazi tuzababona kuri wamunsi murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X